Akarusho: Kamwe mu dushya dukunzwe cyane n’abakiriya ba Entreprise Urwibutso

Entreprise Urwibutso yitiriwe Nyirangarama cyangwa Sina Gerald imenyerewe ku bicuruzwa byinshi byiganjemo ibinyobwa n’ibiribwa bikozwe mu mbuto z’I Rwanda, harimo n’akarusho, urwagwa rumenyerewe ku buryohe mu icupa ry’ikirahuri ubu noneho rwashyizwe mu icupa ry’umukebe nka Redbull.

Icupa rishya ry'inzoga y'Akarusho

Iyi nzoga ngo kuba yarayishyize muri iri cupa rishya ngo bizorohera buri mukiriya kugura uko ubushobozi bwe buhagaze dore ko iri mu bipimo bibiri, icupa rya ml 500 n’irya ml 300.

Nk’uko Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso abitangaza, iyi nzoga mbere y’uko ifungwa mu iri cupa habanje gukorwa ubushakashatsi murwego rwo guhanga udushya, ubu akaba amaze iminsi ayicuruza mu imurikabikorwa nyarwanda mpuzamahanga ku nshuro ya 22 ryatangiye ku ya 22 Nyakanga 2019 rigasoza ku wa 11 Kanama 2019.

Agira ati “Kuzana aka gashya mu gufunga akarusho mu icupa rishya ntabwo byantunguye, nabanjye kubikorera ubushakashatsi nsanga tugomba kugendana n’igihe tworohereza abatugana kwisanga no kwisanzura bihahira akarusho ku giciro cyiza kandi bagatwara icupa rihwanye n’uko buri wese yifite.”

Sina Gerard, Rwiyemezamirimo washinze Ets Urwibutso 

Sina Gerald umaze kwegukana ibikombe n’imidari y’ishimwe myinshi mu kongerera agaciro ibihingwa by’I Rwanda ashima cyane uruhare rwa Leta mu koroshya ishoramari no guha rugari ba Rwiyemezamirimo ngo berekane ibyo bakora.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *