Umukino wa Table Tennis ukomeje kwagura imikino hashyirwaho amarushanwa atandukanye hakinwa hakurikijwe imyaka .

 RTTF:Yashyizeho amarushanwa atandukanye hakinwa mu byiciro hafatiwe ku myaka ya buri mukinnyi.Imikino itandukanye iyo ikinwa igira abakunzi(abafana)bigatuma igenda ikundwa.Umukino Table de Tennis benshi mu Rwanda ntabwo bari bawuzi ,ariko aho utangiriye kugenda ujyanwa mu mashuri yisumbuye watangiye kumenyekana.

Umuyobozi wa RTTF Birungi Jean Bosco arakangurira abanyarwanda gukunda Table de Tennis(Foto ingenzi)

Ubwo habaga amarushanwa mu cyumba cy’imikino y’intoki muri sitade Amahoro abari bitabiriye amarushanwa ,kongeraho abafana bose batangiye kwishimira umukino wa Table de Tennis bavuga ko wari waratinze kugezwa mu Rwanda. RTTF yagiye igira imbogamizi mu myaka yashize ,ariko ubu ifite umuyobozi mushya ariwe Birungi Jean Bosco unafite gahunda nziza yo kubaka sitade yabo yihariye. Ibi Birungi yabitangaje  kuko ngo bafite umuterankunga uhoraho ,kongeraho  ko bamaze kugira amakipe menshi yitabira amarushanwa.Umukino wa Table de Tennis umaze kugera mu mashuri atandukanye,ariko ikibazo ni uko hamwe usanga nta batoza bo kuwigisha bahari. Irushanwa  ryatangaje benshi ni “Chinese Ambassadors Cup 2019” ryabereye muri Salle y’imikino ya Komite y’Igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda.Umuntu ku wundi mu bitabiriye kureba umukino wa Table de Tennis batangaje ko bakunze uko bakubitira idenesi ku meza ntigwe hasi ,kandi bakomeza bahererekanya. Icyashimishije amakipe yo muri RTTF ni ijambo ryavuzwe na Perezida wabo ariwe Birungi Jean Bosco washimangiye iyubakwa rya sitade.

Birungi yatangarije itangazamakuru ko kubaka sitade ari umushinga ushyigikiwe n’umuterankunga ariwe (Abashinwa) yakomeje ashimangiramo ko Leta izabahuza naba nyiri ubutaka bikaborohera kubagurira babimura. Ababishinzwe nabo bazafasha RTTF kubona ubwo butaka kuko mu myaka ibili ishize bamaze guteza umukino imbere cyane mu mashuri ho bahawe n’ibikoresho. Perezida wa RTTF Birungi Jean Bosco we yatangaje ko baziyambaza MINISPOC kugirengo ibafashe guhura n’inzego zibanze.Ibi abishingiraho kubera ko umukino utangiye  gukundwa mu ngeri zitandukanye.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei(Foto ingenzi)

Birungi yatangaje ko nibamara kubona ubutaka bazubaka sitade ifite icyitegererezo ku buryo izajya ikinirwaho igihe cyose niyo haba no mu ijoro ry’igicuku. Table de Tennis nikomeza kongererwa amakipe abanyarwanda bazagenda bayimenya kandi banayikunde. Niba rero RTTF igiye kubaka sitade izajya ikinirwaho na  n’ijoro bizafasha nabakora imilimo itandukanye kujya bayitabira. Sitade izabanz akubakwa mu mujyi wa Kigali nyuma bikomereze mu ntara hakurikijwe uburyo bazaba bitabira gukina Table de Tennis. Mugihe RTTF itaragira ikibuga cyayo yabaye igiranye amasezerano na NPC- Rwanda bikaba byarashyizweho umukono n’impande zombi 21 Kamena 2019,bityo RTTF igatangira gukoresha sale yayo iri muri sitade Amahoro ,RTTF ikazajya inahakoreshereza ibikorwa byayo byose.

Igikorwa cy’indashyikirwa NPC-Rwanda yasinyanye na RTTF(Foto ingenzi)

RTTF kubera inkunga iterwa  n’Ambasaderi  w’igihugu cy’u Bushinwa mu Rwnada bagiye kohereza yo abakinnyi bari hagati y’imyaka 15 kugeza 18 kongeraho nabazajya mu mahugurwa y’ubutoza,ibi bikazafasha kuzagira ikipe y’igihugu ikomeye ya Table de Tennis. Imikorere myiz aya RTTF yatumye amakipe yiyongera kuko ubu ni cumi nabili ,harimo atandatu yamaz ekubona ubuzima gatozi mugihe hari amakipe ane gusa ntayo atagira ibyangombwa.. Ayo makipe ni  Rilima, Rafiki, Gasabo, Vision, Vision JN, Ubumwe, Kibogora, Kigali Women, GS Rilima, Delta, Urwego Para Tennis Club  na De La Salle.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya RTTF na NPC- Rwanda(Foto ingenzi)

Baca umugani ngo nta mugabo umwe ,ibi nibyo byakozwe hagati ya mashyirahamwe abili,ariyo RTTF ikina umukino wa Table de Tennis hamwe na NPC-Rwanda komite y’imikino y’abafite ubumuga,ibi byakozwe hagamije guteza imbere uyu mukino no gukura mu bwigunge abafite ubumuga.

Umukino wahuje umuyobozi wa NPC –Rwanda n’umuyobozi wa RTTF barangije basinyana ubufatanye(Foto ingenzi)

Mu bafite ubumuga witwa Para Table de Tennis. Abari bitabiliye iki gikorwa muri sale y’imikino ya NPC –Rwanda bavuzeko batazibagirwa tariki 21 Kamena 2019.Para Table Tennis, ni umukino Olempike, ntabwo twateza imbere umukino wa Table Tennis ngo dusige inyuma abafite ubumuga, kubera ko nabo ni abantu nk’abandi ndetse bakwiye kwishimira gukina uyu mukino nk’uko  abatabufite bawukina. Guha umwanya  ufite ubumuga nawe agakina uba umwongereye icyizere nawe rebera kuri RTTF utange umusanzu wawe.  

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *