Ikipe ya Rayon sports iragana heza hejo hazaza kubera umuterankunga MIK CARD wazanye MOGAS.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakomeje kwitabira gukorana na MOGAS kugirengo ikipe itere imbere.  Muntu wese ukunda ikipe ya Rayon sports itabire kugura MIK CARD kugirengo uyitere inkunga. Imikino yose mu isi igira abaterankunga kugirengo ibashe kugenda neza .

Abafana b'ikipe ya Rayon Sport[photo archieves]

Amakipe y’umupira w’amaguru mu isi yakomeye kubera gukorana n’ibigo by’ubucuruzi cyangwa nandi masosiyete acuruza ibicuruzwa bitandukanye. Amakipe yo mu Rwanda byagaragaye ko impamvu ahorana ibibazo ari uko  nta masosiyete cyangwa ibigo runaka bijya byitabira gukorana nayo. Ikipe ya Rayon sports yo imaze gufata indi ntera  kuko imaze igihe ifite umuterankunga ukomeye ariwe SKOL wenga ibinyobwa bitandukanye.

Ibi rero ku ikipe ya Rayon sports ntibyagarukiye kuri SKOL Gusa kuko yaje kubona undi muterankunga witwa MIK CARD bakaba baratangiye icyo gikorwa tariki 13 Nyakanga 2019. Abanyamuryango b’ikipe ya Rayon sports bakaba baratangiye kwitabira kuko  mu kwezi kumwe kurenga bamaze  kugura amakarita 3008.Ikipe ya Rayon sports mubufatanye na MIK CARD abawitabiriye bose bemeza ko ugenda neza kuko uko banyweye essense byigaragaza kuri buri ruhande.

MIK CARD  ni ikarita abareyo bazajya bakoresha banywa essense,kandi ibi bizava ku bicuruzwa biva kuri Peteroli bijye no mu tubali no mu ma restaurant. Rayon sports ifite gahunda nyinshi ,ariko ikibandwaho ni imikino kuko niyo nshingano. Inzira zose zerekana ko ubu bigikorerwa mu mujyi wa Kigali ,ariko bizajya no mu ntara bityo ibikorwa bikiyongera .Bamwe mubatishimira ko ikipe ya Rayon sports itera imbere kuko MOGAS nawe arimo gutegura ko intara zose zizakorerwamo.

Ushinzwe kugenzura umutungo wa Rayon sports atangaza ko MOGAS ntakibazo bafitanye ,kandi ko mu kwezi kumwe nta kibazo cyaba kivutse hagati n’umufatanya bikorwa.Abantu batandukanye bitabiriye igikorwa cya MIK CARD tuganira badutangarije ko  basaba Raryon sports n’umufatanyabikorwa kwagura ibikorwa bikagera no mu ntara bahagera bakanywesha ibinyabiziga byabo  nk’uko muri Kigali babikora. Uko iminsi igenda yicuma ninako igikorwa kigenda cyaguka,bikerekana ko ibibazo byo kubura imishara mu ikipe cyangwa n’ibindi bibazo byabagamo bishobora kuzacikamo burundu.

Ikibazo cyabibaza kuri MOGAS n’imikorere yayo nibashire impungenge,ahubwo bitabire kugura MIK CARD .Ubwo twaganiraga nabari ho banywesha imodoka I Remera kuri station ya essence twababajije uko byifashe kuva batangira?Umwe ati’’ twe twitabiriye igikorwa kuko tugomba gufasha ikipe yacu,kandi turashimira uwazanye umuterankunga w’ikipe yacu. Twababajije uko bakira abatishimira umufatanyabikorwa kandi yenda bamw eari abakunzi b’ikipe ya Rayon sports?Basubiza bagize bati’’ mu ikipe yacu iteka hagenda habaho abatumva ibintu kimwe bakanabitangaza uko bitari cyane ko igikorwa kigitangira kitagaragara nk’ikimaze imyaka.

Ubutumwa waha abandi bakunzi b’ikipe ya Rayon sports ni ubuhe?Nibitabire gufatanya  n’umutarankunga  w’ikipe bityo ibashe kuba ubukombe nk’izo mu karere duherereyemo.kandi buri wese yiyumvemo icyazamura Rayon sports kuko ari yaburi wese.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *