Abize ubuhinzi barasabwa kwibumbira hamwe bakabyaza umusaruro ibyo bize

Abarangije mu bijyanye n'ubuhinzi "Rwanda Agriculturist Trading  Union" ( RATU), bishimira ko bahurira hamwe bakungurana ibitekerezo bigamije kurushaho guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

Ibi byavuzwe mu nama yahurije hamwe abize ubuhinzi bagaragaza ko hari imbogamizi mu bijyanye n'ubuhinzi, zituma abize ubuhinzi batabasha kwiteza imbere uko bikwiye. Izi mbogamizi harimo ko bamwe batabasha guhabwa inguzanyo uko bikwiye.

Nyuma yo gutangiza iri huriro ryabize ubuhinzi n'amashyamba mu Rwanda" RATU", abarigize bahamya ko bamaze kubona umusaruro wo kwibumbira muri iri huriro, bagasaba abize ubuhinzi, ubworozi ndetse n'amashyamba  kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

Kanamugire Innocent umunyamuryango wa RATU ukorera mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ashimira iri huriro bitewe ni icyo rimaze kumugezaho ndetse no kuba yarabonye umwanya wo guhura n'abo bahuje umwuga, bityo akavuga ko rifite akamaro kuriwe ndetse na bagenzi be.

Innocent KANAMUGIRE, Umunyamuryango wa RATU 

Yagize ati "Ndi mubantu bahise batanga umugabane mu kiciro cya mbere kuko twagombaga gutanga umugabane w'ibihumbi ijana (100.000fr), ariko tukawutanga mu byiciro. Nahise ntanga ibihumbi makumyabiri  (20.000fr) kuko nari maze kumva ko intego yayo ari nziza. RATU ifite icyo yamariye, kuko no kuba duhurira ku rubuga duhuje umwuga biradufasha. Nk'iyo ngeze mu murima nkabona uburwayi ntazi nkashyira iyo foto ku rubuga rwacu, uhita ubona ibitekerezo bitandukanye by'uburyo wakwitwara muri icyo kibazo wahuye ntacyo."

Munyaneza Isaac Umuyobozi wa RATU

Munyaneza Isaac umuyobozi wa RATU akaba ari nawe watangije iri huriro, yagarutse ku kamaro rifite, avuga ko icyo bagamije ari ukugirango bahurize hamwe abize ubuhinzi n'ubworozi n'amashyamba mu Rwanda kugirango barushe ho gutanga umusaruro.

Yagize ati: " Umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi twasanze udakorwa mu buryo bwa kinyamwuga, bikorwa mu buryo bwa gakondo. Ubuhinzi bugishingira ku mvura igwa igateza isuri, amazi ya gafashwe akabyazwa umusaruro, ndetse n'ishoramari mu buhinzi ryari rigifite ibibazo aho kugeza uyu munsi kugirango umuhinzi abone inguzanyo binyura muri banki yo gushora mu ubuhinzi, usanga bikiri ikibazo.Twashyizeho sendika yacu kugirango ikore ubuvugizi ifashe na ba bantu kubikora kinyamwuga, nko mumyaka itatu iri imbere impinduka mu gihugu zizaba zigaragarira buri wese."

"RATU" ni sendika yabize ibijyanye n' ubuhinzi ubworozi ndetse n'amashyamba. Ikaba yaratangijwe taliki 6/03/2018, Itangirana n'abanyamuryango 74, Kuri ubu ikaba imaze kugera ku banyamuryango 5239.

Abanyamuryango bitabiriye inama ya RATU 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *