Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kwishimira MK CARD kubera abaterankunga bakomeje gusinya amasezerano nayo.

Abasesengura iby’ikipe ya Rayon sports na  MK SKY VISION barasanga bigiye guca burundu ikibazo cy’imishahara mu bakinnyi yari yarabaye indahiro.Ibi bigaragazwa n’uburyo ikipe ya Rayon sports ikomeje kongera abaterankunga.

Ubu ikivugwa ni amasezerano yasinywe hagati ya MK SKY VISION na Rayon sports basinye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi gicuruza iva kuri Peteroli aricyo GAS OIL. Ubuyobozi bwa Rayon sports bukaba bwarasinyanye amasezerano n’icyo kigo cya GAS OIL amezi atandatu.Ikipe ya Rayon sports ishobora kuzagira ejo heza nibikomeza kugendera kubashaka gukora nayo bamamaza ibicuruzwa byabo.

Amasosiyete acuruza Essence na Mazutu akaba ariyo yafashe iya mbere yo gukorana n’ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda. Umuyobozi wa sosiyete GAS OIL nawe akaba yaratangaje ko gukorana n’ikipe ya Rayon sports ari ukuzamura ibicuruzwa byabo.Iyi sosiyete GAS OIL ibarizwa ku muhanda Nyabugogo Muhima mu karere ka Nyarugenge.Umuyobozi wa GAS OIL Gasarabwe Alphonse yatangarije itangazamakuru  ko gukorana n’ikipe ya Rayon sports ari byiza ngo basabye nyobozi yayo gukangurira abafana bayo kujya bayigana  bakayigurira ibicuruzwa bityo amafaranga yinjiye akabasha kuzamura buri ruhande. Aha rero niho hazava amafaranga  yinjiye kuri litiro iguzwe akoresheje ikarita ya MK CARD isanzwe ikoreshwa n’abafana ba Rayon sports.

Haziyongeraho kuyikoresha bahaha ibisanzwe cyangwa no muri Bar na restaurant. Yaba uruhande rwa Rayon sports na GAS OIL Ltd ntibigeze bavuga icyizinjira kuri Litiro uko cyizajya kujya mu ikipe,gusa ubufatanye bwo ni ntamakemwa. Abasesengura ibya Rayon sports naba bagiye kujya bafatanya kuzamura ubuzima bwayo buva mu cyiciro iki kijya muri iki byerekana ko ishobora kuzaba ikomeye mu karere. Iyo urebye uko umufatanya bikorwa yishimira ubwitabire bw’abafana ba Rayon sports usanga yaratangiye kwinjiza birenze uko yinjizaga.

Perezida wa Rayon sports Munyakazi  yatangaje ko bari bafite sitation zigera kuri eshanu bakoranaga ,ubu hakaba hiyongereyeho indi kandi yizera ko nizindi zizakomeza kwiyongera. Umufana umwe w’ikipe ya Rayon sports tuganira yagize ati” niba kuri litiro imwe tubonaho amafaranga 60 y’u Rwanda niziba litiro ibihumbi icumi murumva  hazaba hinjiye angahe? Mugihe ba nyiri sitation bazakomeza kubaka nyinshi ninako Rayon sports izabona amafaranga menshi cyane nko ku ba motari banywesha cyane. Iki gikorwa kirerekana ko ikipe yavuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ikajya mu cyakane. Nawe ukora ubucuruzi korana na Rayon sports.

Kalisa Jean  de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *