Amashuri abanza nay’isumbuye ikigega kivomwamo amateka y’umuco w’u Rwanda w’ubu nuwo hambere.

Uwimye umwana aba yimye umukungu. Aha niho hafatiwe ingamba zo guha umuganura abanyeshuri biga mu mashuri abanza nay’isisumbuye.Umuryango nyarwanda ugira amateka menshi kandi ashingirwaho hubahirizwa kirazira.

Amashuri abanza nay’isumbuye yasangiye umuganura,abanyeshuri,abalimu hamwe n’ababyeyi bishimiye igikorwa cyabaye kuko abakuze bibutse ibyo hambere ,naho abato bagira amatsiko yo kumenya bihagije uko umuganura wabayeho nicyo wabaga ugamije.

.Umuganura wabaye mu bigo by’amashuri yose mu Rwanda. Umuganura ishusho  y’ubusabane bwasangizaga Abanyarwanda imyaka yeze. Ihinga ryatangiraga mu kwezi kwa Nzeli rigasozwa muri mu kwezi kwa Nyakanga kuko aribwo babaga batangiye guhunika mu bigega.Ukwezi kwa Kanama hakaba umuganura. Umunyarwanda wese yafataga ku myaka yejeje akayihuriza hamwe nabaturanyi be bagasangira .Ikinyamakuru ingenzinyayo com cyafashe umwanya wo kureba uko mu mashuri amawe  namwe byari byifashe. Amashuri yo mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro basangiye umuganura biba intangarugero cyane. Abanyeshuri bo ni bato cyane kuko harimo nabari babonye bimwe mu biribwa gakondo bwa mbere ,yewe hari nababyeyi cyangwa abalimu bavukiye mu mijyi batari basobanukiwe umuganura. Amashuri twasanze ari mu busabane bw’umuganura ni: GS Murambi,GS Gatenga ,Green County School bakoze igikorwa cyiza cyo gusangira umuganura. Ibi byakozwe ngo baganire ku mateka y’umuganura mu muco nyarwanda.Urubyiruko rwahawe umwanya wo kwidagadura.Uwo munsi  kandi urubyiruko rwerekanye impano,haba mu mbyino gakondo cyangwa ikinamico .Ibi birori byakataraboneka byaje  gusozwa no gusabana basangira.Urubyiruko rwishimiye ko rwigishijwe ibyiza byo hambere byarangaga umuco nyarwanda.TVET Don  Bosco School Gatenga nayo ntiyasigaye kwizihiza umuganura. Umunyeshuri wiga muri GS Gatenga yaganirije itangazamakuru ko yabonye bimwe mu biribwa atarazi. Twamubajije imyaka afite ,asubiza atabwira ko afite 16,ariko akaba yaravukiye muri Kigali ko ntaho yigeze abibona gusa ngo yumvise biryoshye. Umwalimu wigisha muri TVET Don Bosco School Gatenga nawe yadutangarije ko hari ibyo yabonye atarazi ,ariko akaba yiyemeje kuzakurikirana akamenya neza uko umuganura wategurwaga n’impamvu ubu utagitegurwa.Isozwa ry’ibyo birori buri muyobozi w’ishuri yahize ko umwaka utaha bazongeramo imbaraga  umuganura ukaba mwinshi hagatumirwa nabamwe mubaturiye ishuri ayobora.

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *