Akarengane umuyoboro ukomeye unyuzwamo ruswa nayo ikamunga isi.

Uko wabikora kose,uko wabyumva kose,uko wabitekereza kose,wabyanga wabyemera ruswa imunga ubukungu bu isi.Kuki bivugwako ruswa irwanywa,ariko  wajya ukumva ko irunaka hafashwe ucyekwaho kwaka no kwakira ruswa?Inzego zimwe na zimwe zikekwaho kwaka no kwakira ruswa,ariko wajya kureba ugasanga byose byavuye ku karengane gakorerwa rubanda.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Intekerezo za bamwe zishingira kuri rubanda,ese rubanda ninde?kuki rubanda ariwe wakwa ruswa?kuki rubanda ariwe utanga ruswa?kuki rubanda ariwe waba ikiraro cyambukirwaho hakwa ruswa?kuki rubanda ariwe waba ikiraro cyambukirwaho batanga ruswa?rubanda ashobora no kwambukirwaho mu nzira y’akarengane kugirengo naka wo kwanaka bamurenganye. Inzego z’ubuyobozi zamagana ruswa ku mugaragaro,ikibabaje ni uko bucya ukumva ngo  mu murenge uyu n’uyu habayemo uwafashwe akekwaho kwaka ruswa.

Abahanga batangaza ko kugirengo mu isi ruswa icike hagomba kubanza kubahirizwa uburenganzira bwa muntu,bityo akarengane kagacika.Umujyi wa Kigali inzego zishinzwe kurwanya abazunguzayi n’ubundi bucuruzi bwo mu kajagali butemewe zikekwaho kwaka ruswa babandi zishinzwe kurwanya.

Umuzunguzayi umwe twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yantangarije ko  ubuzunguzayi burimo akarengane gakabije kuko hatangwamo ruswa. Yagize ati’’iyo Dasso igufashe cyangwa n’undi wese ukamuha amafaranga kuva ku gihumbi kugera kuri bitanu arakurekura,ariko iyo bagenzi bawe bakugambaniye bakakugura urafungwa i Gikondo kwa Kabuga.

Ruswa yaranze yahawe icyuho kuko inyuzwa mu nzira yitwa akarengane.

Ntiwarwanya ruswa udaciye akarengane kuko ariyo nzira inyuramo.Minisitiri w’ubutabera Busingye yagaragaje ko ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda n’uwa Leta ari kanseri ibangamiye Isi.

FacebookTwitterWhatsAppEmailMinisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yahamagariye ibihugu bigize umugabane wa Afurika guhagurukira ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya, ndetse n’umutungo w’uyu mugabane uhishwa mu bihugu bitandukanye.

 Minisitiri Busingye yabiragurutseho igihe yatangizaga ibiganiro bigamije kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, byahuje abayobozi batandukanye bashinzwe kuyirwanya.

Ni ibiganiro byari  bifite insanganyamatsiko igira iti "Twese hamwe nka Afurika dufatanye kugaruza umutungo ukomoka kuri ruswa". Aha rero niho pfundo rya byose.Ese mu Rwanda ho bihagaze gute?niba haravuzwe ruswa mu masoko ya Leta byaba bigezehe bikemuka?byarakunze cyangwa byaranze?Ninde bireba kurwanya ruswa?ninde bitareba kurwanya ruswa?ninde udashinzwe kurwanya akarengane?ninde ushinzwe  kuba ijisho ry’igihuhgu?ninde utabishinzwe?

Abateraniye muri ibyo biganiro bareberaga  hamwe  ingorane zihari, n’uburyo abantu bagaruza imitungo ya Afurika iri mu mahanga. Aha niho haza ihurizo ku bategetsi ba Afurika. Niba umutegetsi wa Afurika abitsa umutungo mu mabanki y’i  Burayi murumva yananirwa kubiba akarengane kugirengo asarure ruswa?Ufite kashe y’ubuyobozi arenganya uwo ayobora kugirengo azamushake kuri icyo kibazo ,kandi azamushaka amuhaye ruswa.

Mu 2015 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagaragaje ko Afurika ihomba akayabo ka miliyari 148 z’amadorali ya Amerika buri mwaka kubera ruswa. Abari bateraniye muriyo nama nabo ubwabo bakeneye kugira amamiliyari yo mu masaziro ninacyo kibazo cyagarutsweho cyo guhabwa kuyobora nta mutungo ugira.Byavuzweko ujya kuyobora ugamije gukira,aho gukemura ibibazo no kureberera abo ushinzwe.

Minisitiri Busingye yagize ati “ruswa irahari, guhisha imitungo birahari kandi byose ni kanseri, imunga isi dutuye.Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko byangije ubukungu kandi ko bikomeje kwangiza ibihugu n’ubuzima bw’abaturage, bitari Abanyafurika gusa ahubwo ikaba ari kanseri y’isi, ariko ubu turavuga Afurika kuko ariyo tuyobora.

 Minisitiri Busingye yavuze ko Afurika ari ahantu ntangarugero aho ibihugu byaho byangijwe ndetse n’ubuzima bw’abaturage bugahura n’ingorane kubera ruswa, no guhisha imitungo bikomeje kuhagaragara.

Yavuze ko nubwo  hashyizweho uburyo bwo kugaruza iyi mitungo ndetse hakaba hari ibyakozwe, gusa ngo ntabwo bishimishije. Ese ninde munyarwanda uri ku butegetsi wagaragaje umutungo we?ese ninde wavuzweho kunyereza ibya rubanda wabigaruye? Ibigo bya Leta birahomba bikarangira gutyo ntihagire inkurikizi.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cyo kugaruza imitungo yabyo yaba iyanyerejwe iri imbere muri byo bihugu n’iyajyanwe hanze, ibi bikaba biterwa no kubura gahunda zihamye zishyirwaho zo kuyigaruza, kubura ubushobozi no kudafatanya. Minisitiri Busingye ubwe yakabaye atanga urugero mubo ayobora bakoze amahano yo gukora imanza mpimbano babeshyera Gacaca bakiba imitungo  bakayigurisha,ikaba itunzwe nabatabyemerewe. Uyu wagurishirijwe umutungo mu karengane najya kuyigaruza azatanga ruswa,niharebwe inzira ikumira akarengane  ruswa izabura aho inyura.

Ibihugu 55 bigize umugabane w’Afurika , ibihugu 49 nibyo gusa byashyize umukono ku masezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agamije guhangana no kurandura ruswa, muri ibi 41 gusa nibyo byamaze kuyemeza burundu.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yabwiye abitabiriye iyi nama ko kurwanya ruswa bitareba leta gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Twese turi hano tuzi uburyo ruswa imunga ubukungu bwacu, ruswa muri politike no mu bukungu ituma umuryango wose uhura n’akaga.”

“Ruswa ntishobora kurwanywa gusa n’amategeko ahubwo bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, inzego zose zikiyemeza kuyirandura ndetse n’abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare.”

Murekezi yavuze ko kugaragaza imitungo y’abayobozi no kugaruza ibyanyerejwe mu Rwanda, ari ibintu bibiri bikoreshwa ngo ikibazo cya ruswa kirwanywe. Aha niho hadahurizwaho n’abaturage bo bavuga ko barengana. Koperative CAPLAKI ikorera mu Rugunga mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge ubu yabujijwe gukora n’uyobora RCA ntaho ashingiye,ubuse wavuga gute ko ruswa itazabaho mugihe haba akarengane?

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Clement Musangabatware, yavuze ko baherutse gusanga amafaranga agomba kugaruzwa yagiye muri ruswa ari miliyari zirindwi, amaze kugaruzwa ni miliyari zirenga enye ariko ko urugamba rukomeje.

Minisitiri Busingye yahamagariye ibihugu bigize umugabane wa Afurika guhagurukira ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya.U Rwanda rwakiriye inama irebera hamwe uko umutungo wa Afurika uri mu mahanga wagaruzwa. Abanyarwanda batandukanye twaganiriye badutangarije ko mbere yo kureba muri Afurika nibarebe mu Rwanda,hagaruzwe imitungo y’abana b’imfubyi  yagurishijwe,kongeraho  abasahuwe muri jenoside nabo bishyurwe imitungo yabo.

Amafaranga yahombeye muri Ferwafa yo azagaruzwa nande?amafaranga yahombeye ku muhanda Kicukiro Bugesera ,ukaba wongeye gukorwa?Amafaranga yahombye ni menshi,ahubwo niharebwe uko hatakongera guhomba andi.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *