Ikipe ya Rayon sports iri mu biganiro n’umufatanyabikorwa Skol

Umupira w’amaguru ugenda ugira inzitizi nyinshi zishingira ku mikoro, ibi nibyo bigenda bibera inzitizi amwe mu makipe.

abafana b'ikipe ya Rayon Sport[photo archieves]

Ikipe ya Rayon sports imaranye igihe umufatanyabikorwa ariwe Skol, kandi imikoranire ikaba yaragiye ifasha buri ruhande.

Muri ikigihe hari amwe mu makuru yagiye atambuka mu buryo butandukanye busa nkaho bushaka gusenya ubufatanye hagati ya skol na Rayon sports. Ubu rero buri mukunzi w’ikipe ya Rayon sports icyo yamenya ni uko ubuyobozi bw’impande zombi buri mu biganiro bigamije guhindura ibyari mu masezerano ya kera.

Buri ruhande rugomba kugira ibyifuzo ruha urundi, bityo icyo buri rumwe rugenera urundi rukubahirizwa habayeho inyandiko ibyemeza.

Umukunzi wa Rayon sports asabwa guha umwanya ubuyobozi bwe kuko bufite inshingano zo kubaka ejo hazaza kugeza hatashywe stade yo mu rwego mpuzamahanga.

Abakurura impuha bumvikanisha ko skol yirukanye ikipe ya Rayon sports bakabanza bakareba igihe hamurikwa umwambaro uzakoreshwa muri iyi shampiyona.

Ikindi kandi ubuyobozi bufite kuvugurura amasezerano ya kera kuko Rayon sports imaze kwerekana uko yazamuye ubucuruzi bw’umufatanyabikorwa skol.

Amakuru aca abafana intege ntakwiye guhabwa agaciro kuko intego si ukureba ibitagenda ahubwo ni ukureba ejo heza hazaza. Umukunzi wese w’ikipe ya Rayon sports najye asesengura ibyo abwirwa ariko cyane cyane yumve ibyubaka yirinde ibisenya.

Abavuga ko skol ari umuterankunga, ntabwo aribyo ahubwo ni umufatanyabikorwa n’ikipe ya Rayon sports. Kuba rero Rayon sports idakorera imyitozo mu Nzove ntibyaba kwirukanwa, kuko byaba ari ibyifuzo byabatifuriza ikipe aheza hejo  harambye.

Amakuru yubaka Rayon sports niwo musingi wayo wejo hazaza, ninayo ashingirwaho hashakwa abafatanyabikorwa batandukanye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *