Abarwanashyaka bamwe mu mashyaka bakomeje kudacana  uwaka kubera guhezwa ku ntebe y’ubutegetsi.

Nigererayo ,biva hejuru, ntuzi uko nagabiwe ngo byaba arimwe mu ntwaro icecekesha umunyepolitiki ushobora kugira icyo abaza mu ishyaka rye cyane nk’iyo ahatanira intebe y’ubutegetsi.

Abarwanashyaka bamwe mu mashyaka ngo ntibiyumvisha impamvu badahabwa ubudepite,cyangwa ubusenateri kandi batanga umusanzu ungana n’uwabandi babuhabwa.

Ninde utanga ubudepite cyangwa ubusenateri  mu Rwanda?

Imyaka isaga mirongo itanu n’itandatu niyo ishize humvikanye izina Depite mu Rwanda.Repubulika ya mbere yariyobowe n’ishyaka MDR Parmehutu niyo yazanye itorwa ry’Abadepite. Icyo gihe amwe mu mashyaka yabuze imyanya bituma atinjira mu nteko ishingamategeko.

Repubulika ya kabili yari iyobowe na MRND yaje gufata ubutegetsi 1973 ihita ikuraho Abadepite kugeza 1985 kuko nibwo bongeye gutorwa. Amatora yo muri MDR Parmehutu yaratandukanye nayo muri MRND kuko yo nta mashyaka yabagaho hariho yo yonyine  imwe rukumbi. Amatora y’abadepite yongeye kuba 1988.

Aha umuntu yatowe bivuye kuri Perefegitire akomokamo. Repubulika ya gatatu iyobowe na FPR yagize abadepite bo mu nzibacyuho kuko amasezerano ya ARUSHA yari yarishwe hagakomeza  intambara .Amatora muri leta iyobowe na FPR harangiye inzibacyuho habaye amatora y’Abadepite kuva 2003 ,2008,2013,2018 aya matora yose yabaye hashingiwe kuri amwe mu mashyaka yatinyaga kwiyamamaza ukwayo ,kubera ko nta barwanashyaka bahagije afite.

.

Ibikorwa by’umudepite bikorwa nk’uko byagakozwe?ibikorwa by’umudepite byo kugenzura Guverinoma birakorwa cyangwa ntibikorwa?Ubu rero muri amwe mu mashyaka bivugwako  amatora y’Abadepite yugarijwe n’ibibazo by’uko imyanya ihoramwo bamwe gusa.  

Ubu buri shyaka ryose ryashakishaga umwanya wo kujya mu nteko ishinga amategeko,ariko bigenda biguru ntege. Coalition ishobora  kuba yarabereye  igisasu amwe mu mashyaka kubera ko abarwanashyaka bayo bashakaga kwiyamamaza bafatiye  aho bakomoka nk’uko byakorwaga muri bya bihe byo hambere. Ishyaka PL ryo ryarasinziriye kuko abarwanashyaka baryo bigiriye mu ikipe itsinda kuko ryo ngo basanze ritazabaha umugati wa politiki.

 Ibi rero ntibyabashobokeye kuko byemejweko  imyanya ihatanirwa  ari 80 gusa. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga kandi bigatorerwa. Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. FPR Inkotanyi ni yo igira  intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu myaka yashize FPR hamwe n’amashyaka babaga bari kumwe nibo bagiraga amajwi yubwiganze bagatsinda amatora.Nubu niko byagenze.PSD na PL zakurikiragaho ,ubu noneho hajemo amashyaka Green Party n’Imberakuri?igitsure cya Politiki nicyo cyakomeje  kotsa igitutu bamwe mu bashaka imyanya  bitanyuze ibukuru kugirengo barebwe ko nta cyasha kibari ku gahanga. Ibi nibyo byabaye kugeza ishyaka PSR ryisanga mu bibazo kuko uwari wararigize ingwate yararengeje manda ebyeri.

Uko iminsi ishira  ninako urwikekwe rukomeza kuba rwose muri amwe muri ayo mashyaka. Ubwo rero bigeze mu mahina  biravugwa ko hari amashyaka ategereje imyanya muri Guverinoma batayibona ntibazongere gutanga umusanzu mu mashyaka yabo. Umwe wo mu ishyaka rya PSD tuganira yagize ati’’ twe ishyaka ryacu rifite ikibazo  kuko kuva inzibacyuho yabaho,ikarangira kugeza ubu nta mwanya turahabwa ,ahubwo usanga hari abaguma mu myanya twebwe tukigizwayo.

. Andi mashyaka afite abarwanashyaka bafite intimba namwe yo muri coalition kuko agira umuntu umwe kandi uhoraho udahinduka. Ikimaze kugaragara ni uko FPR yo yamaze  guha Green Party na Ps Imberakuri imyanya mu ruhando rwo kunoza Politiki bigatuma PSD na PL bigabanyirizwa imyanya. Bamwe mu banyarwanda n’abayoboke bamwe mu mashyaka yemewe mu Rwanda bibaza impamvu buri shyaka rihora rishaka kwifatanya na FPR mu matora ayariyo yose?Aha rero bamwe mubo twaganiriye bantangarije ko biterwa no kutiha icyizere cyo kugira abarwanashyaka .

Niba nta kinyoma kibirimo nta n’ukuri kubirimo ,kuko ishyaka ryakabaye ryiyamamaza ukwaryo rigatsindwa rikamenya ko rifite abarwanashyaka bakeya rigashaka uburyo ribongera rikazahatana mu matora y’ubutaha ritazatsindwa. Kuva leta iyobowe na FPR itangiye kujya mu matora y’Abadepite hari amwe mu mashyaka ataratinyuka kwiyamamaza ukwayo,dore ko hari natarakoresha kongere n’imwe cyangwa n’ikindi gikorwa cya politiki iri yonyine.
 

Abasesengura basanga hari amashyaka amwe namwe afite ibibazo kuko hari abarwanashyaka bayo bashaka kuba abadepite ntibabibone.PDC iza ku isonga kuko  bumva hagakwiye kuba impinduka zishingiye kuri demokarasi.Ishyaka PDI ho ntibabivugaho rumwe n’ubwo nta n’abayoboke bakeya igira ,ariko bagasaba ko umukadinda wazajya arihagararira yajya yakumvikanwaho bitabaye itegeko ryabavuga ko bumvikanye niryo bazafatanya. Abarwanashyaka b’ishyaka PDI baganira n’ikinyamakuru ingenzi banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko bagira bati’’ nigute Fazil yavuga ko yamaze kumvikana na FPR ikagenera  PDI, kandi akaba ari nawe wishyira ku mwanya nka Perezida w’ishyaka.

Umwe mu bahoze ari abarwanashyaka ba PDI batangarije ikinyamakuru ingenzi ko bo bayivuyemo bigira muri FPR kwishakira umugati n’ubundi ikipe n’itsinda.

Ikindi gikomeje kuvugwa ni amashyaka nka Green Party na PS Imberakuri yatangiye kwibazwaho niba akiri oposisiyo cyangwa niba yarabaye  junior muri politiki?

Abasesengura politiki basanga byaba bitabaye byiza kuko hagomba kuba irushanwa ryo  guhatanira  ubudepite cyangwa ubusenateri bitanzwe n’abaturage. Ishyaka PSP riyobowe na  Kanyange Phoebe, ryo ryasabye kera kwifatanya nabandi kuko ryisanze rishobora kwisanga  mu kibuga cya politiki ryonyine.

Abandi nabo bati’’ ubundi PSP igira abarwanashyaka bangahe?Umugabo umwe utuye Gikondo  wahoze mu bya politiki akaba yarademobilijwe yambwiye ko FPR iramutse  ibwiye Kanyange  ko imucukije,ko agomba kwishakira abayoboke akiyamamaza kimwe nka PSD cyangwa PL ngo uwo munsi yakwisubirira muri FPR ririya akarireka. Ubu rero Kanyange ishyaka rye ryagize imyanya ibili mu nteko kuko we yanyuze mu bagore.

Uyu mudemobe wa politiki yakomeje antangariza  nawe ko Kanyange yari yamubwiye ko azamushyira ku rutonde azajya gusabira ubudepite muri ,ariko akaba yarakoze ururiho 36 we amukuraho. Aha rero byatumye mubaza impamvu anenga PSP niba ari uko bamukuyeho? Ansubiza yagize ati’’PSP igira umwanya umwe kandi ni uwa Kanyange we ubwe urumva rero ko kwirirwa antwarira umwanya  ntacyo byamarira,nawe uzibaze aho umuntu uyoboye ishyaka avuga mu nama ko yifuzaga kugira abadepite batanu,ariko aho asaba nibabyanga nta kundi we azakomeza yibere Depite iby’abandi ntabwo bimureba. Ishyaka PPC naryo ryibazwaho byinshi . Ese igihe rimaze mu nteko ishingamategeko ryakoreye iki rubanda?

Iri shyaka ryavutse nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu ,ariko ntabwo ryafata umwanya wo kwiyamamaza ryonyine kuko ryasabye kwifatanya nandi mashyaka.Me Mukabaranga Agnes we n’ishyaka rye PDC bihagaze gute? Ishyaka PDC rimaze imyaka myinshi kuko ryashinzwe na Nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomusce,ryaharaniye impinduka kuko ryifatanije na FPR mu rugamba rwo kubohoza igihugu,ryanagiye muri Guverinoma y’inzibacyuho,nyuma ryajemo ibice rigabirwa Mukezamfura Alferd waje guhunga kubera gukurikiranwaho icyaha cya jenoside.

Bamwe mubashinze ishyaka PDC ubu bakaba barigijweyo tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa,ariko bantangariza ko nta barwanashyaka bagira ko rihorana umwanya umwe gusa mu nteko . Abakandida bigenga nabo batangiye gushakisha uko bazagera mu nteko ishingamategeko. Aha rero biboneka iyo bashaka ababasinyira. Mpayimana  Philippe  wiyamamaje ku mwanya w’umukuru w’igihugu agatsindwa noneho yiyamamaje ashaka  ubudepite nabwo aratsindwa.

Mpayimana yavuzweho ko ,aho yajyaga kwiyamamaza igihe yari mu matora y’umukuru w’igihugu hafungwaga abayobozi b’inzego zibanze.Rubavu na Nyaruguru.

Ishyaka UDPR naryo aho gukura rijya imbere riratagangara kuko abarishinze bakanariyoboka barivuyemo bigira muri FPR. Ishyaka  UDPR ryo ryamaze kwemeza ko ritagira ingufu zo kwiyamamaza ryonyine rizifatanya nabandi. .Amashyaka menshi usanga uriyobora ari nawe byose kuko nta wundi murwanashyaka uba azi icyerekezo.

Amatora ya 2018 hagaragayemo impinduka kuko abari bamazemo manda zirenze ebyeri baratashye baha abandi umwanya.Icyatunguranye n’ishyaka Green Party ryinjiye  rifite abadepite babili,mugihe hari abavugaga ko ridashobora kuzagera mu nteko ishinga amategeko. Ese umudepite iyo ageze mu ngoro aharanira kurenganura  rubanda cyangwa biba munyungu ze bwite?uko byagenda kose hakwiye ubuvugizi kuri rubanda cyane nko kwimurwa rudahawe ingurane. 

Mu mpande zitandukanye hari amarira ya rubanda rutegereje kwimurwa rudahawe ingurane. Depite ntumwa ya rubanda niwowe utegerejweho igisubizo.  Hashize imyaka myinshi bivugwa ko abadepite aho kugenzura Guverinoma,ariyo ibagenzura.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *