Rwanda:Umupira w’amaguru ko ntacyerekezo uravahe urajyahe?

Ibigwi bigirwa n’ibikorwa bikazandikwa mu mateka, ameza aribukwa akaganirirwa mu ruhame naho amabi akagawa kugirengo atazongera.

Inkuru yacu iri ku mupira w’amaguru. Amateka atwereka ko umupira w’amaguru watangiye 1928 ugatangirira muri Astrida, utangijwe n’Abafurere b’urukundo ari nabo bashinze ishuri ry’ Indatwa(Groupe de Butare).

Umupira w’amaguru  ubwo uba uratangiye ikipe ya mbere yitwa Victor. Abihaye Imana bo mu idini Gaturika bakomeje gushinga Kiliziya Gaturika arizo(misiyoni yicyo gihe).

Ikipe zaje gushingwa zidashingiye kuri Kiliziya Gaturika. Amaregura, Amagaju, Amasata, Ibihogo,Imparirwakurusha.Haje kubaho ikipe zabacukuraga amabuye y’agaciro:Rwinkwavu, Nyakabingo na Mugambazi.

Umupira w’amaguru wicyo gihe nta bibazo byabagamo kuko kwari ugushimisha abatware n’abaturage. Repubulika aho iziye umupira w’amaguru wajemo ibibazo. Ikipe zimwe zahise zifata amazina ya Komine ibarizwamo.

Victor yahise ifata izina rya Komine Mukura Abafurere bemera kububakira stade bongeraho Victor kugeza n’ubu yitwa Mukura Victor sports.

Ikipe ya Nyumba yiswe Gishamvu fc yakinnye amarushanwa y’igihugu kugeza 1975.Imparirwakurusha yafashe izina rya Komine Kiyovu sports kugeza n’ubu.

Amagaju yarazimye Perefegitire ya Gikongoro niyo itarigeze igira ikipe y’umupira w’amaguru muri Relubulika ya mbere niya kabili.

Amagaju yagaruwe na Meya Munyentwali Alphonse, ariko ubu yabuze amikoro asubira mu cyiciro cya kabili. Amaregura abapadiri nabandi banze ko yitwa Komine Nyabisindu bayita Rayon sports kugeza n’ubu.

Abayobozi bo muri MDR bashinze ikipe yitwaga DMR yagize ibihe bikaze kuko ntibemeraga gutsindwa icyo gihe yashinjwaga kugira igitugu.

Haje kubaho Repubulika ga kabili ikipe yitwa Kiyovu sportz ifashijwe nuwari umunyamabanga wa MRND Habimana Boneventure ayiha ingufu z’umurengera.

Guhera 1980 buri perefegitire yashinze ikipe kugera muri 1990.Repubulika ya gatatu ishyaka FPR rifite ikipe yitwa APR fc. Kuva 1995 kugeza ubu niyo iyobora Ferwafa nta yindi kipe irayiyobora.

Ubu rero zimwe mu makipe zahinduriwe amazina zifata ay’Uturere uretse:Etencelles, Espoir naho izindi nka Mukungwa fc yabaye Musanze fc, Flash fc yahindutse As Muhanga.

Uburero bamwe mubayobora amakipe ntibagira ijambo muri Ferwafa ntibahakana, cyangwa ngo berure begure ko badashoboye.

Turebe uko umupira w’amaguru uhagaze? ikipe ziri mu cyiciro cya mbere zihaye guhemba menshi kandi ntaho ziyakura, ariho havuka ibaruwa z’abakinnyi zishyuza bikaba aribyo byarunduye Amagaju fc n Kirehe fc.

Ikipe ya APR fc niyo iyobora Ferwafa kugeza ubwo iyo havuzweko hari ikipe zazanye umunyamahanga ubica bigacika yimwa icyangombwa.

Ikipe ya Rayon sports kuki abakinnyi bayo batarabibona biraterwa ni iki?

Abasesengura basanga ntacyerekezo kuko amakipe yose ayoborwa bivuye muri system ntawuyobora yatowe nabafana.

Abahanga bavuga ko hakabaye hatandukanwa umupira w’ amaguru nizindi nyungu zishamikiye ku mitegekere y’igihugu.

Umupira w’amaguru nta bwisanzure ufite. Aho gukosoka birushaho kwiyongera.

Hazagire uwerekana icyerekezo cyawo? icyerekezo ni ukugira abana bato bawiga bazasimbura abakuru bamaze gusaza, none mu turere twose ntaho wabasanga.

Ishuri rya Kabutare School ryatangiye kwigisha umupira w’ amavuru, ariko se bizahaza isoko ko amakipe ari menshi.

Ubu birerekana ko nibikomeza gutya abafana bazacika kubibuga. Ferwafa kuki yahannye Amwe mu makipe nka Gicumbi fc na Etencelles kubera imyitwarire mibi y’abafana babo, ntihane APR fc ko nayo abafana bayo bitwaye nabi ku kibuga cya Munena bakinnye na Gicumbi fc bakanabifungirwa.

Ikibazo kindi ko Rayon sports abanyamahanga yaguze badahabwa ibyangombwa, kandi izindi zikaba zarabihawe?

Ubu abafana ba Rayon sports bakaba bibaza impamvu? Abarengera ruhago nyarwanda nimutabare.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *