Ikigega BDF cyasabye abakigana ko bategura neza imishinga yabo – Bulindi Innocent

Ikigega BDF gitanga ingwate ku mishinga mito n'iciriritse cyatangaje ko cyageze ku ntego zacyo, gusa kigasaba abakigana kugaragaza uruharwe rwabo ku nkunga iki kigega gitanga kuko idahagije kugirango abakigana batere imbere.

Agaruka ku byo bakoze mu mwaka w’2019 umuyobozi mukuru w’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse (BDF) Bulindi Innocent yavuze ko babona barage ze ku ntego zabo ariko anakangurira abifuza kukigana ko bategura neza imishinga yabo kuko ibyo cyabafasha byonyine bidahagije.

Ati" Mu mwaka ushize twabashije gufasha imishinga hafi ibihumbi bitatu ni icyenda dushora imari ingana na miliyari cumi nenye na miliyoni 925, ubufasha bwa BDF ubwayo ntabwo aricyo gisubizo muri byose, icyambere ukeneye imishinga wawe, ugomba gutegura imishinga ukagira igitekerezo uti ndashaka gukora ibi nibi niba ukeneye umujyanama wo kugufasha gutegura uwo mushinga wagana BDF. Ese iyo udafite igitekerezo BDF yatangirira he kugufasha? Byagorana".

Janet KANYAMBO ushinzwe umutungo muri BDF Avuga ko abensi babagana baba bafite inyota yo kwiteza imbere ariko bakaba badafite igishoro gihagije akabagira inama yo kujya bakora imishinga iri ku rwego rwabo.

Ati: "Abenshi usanga kuva yabaho ntaratunga ni ibihumbi 500, ariko arashaka gukora umushinga hafi wa miliyoni 20 ni amafaranga menshi cyane yumva yakora uwo mushinga, yumva yashobora gukora nk'uko yabitekereza ariko nanone agashyira mu buryo ubumenyi bwe. Ese mushinga nkukora uzunguka? Ese uyu mushinga nkufiteho ubumenyi? Niyo waba utawufitemo ubumenyi, ariko nibura warabyize?"

Mu myaka  umunani BDF imaze ikora, itangaza ko imaze gushora miliyari 95  yagiye mu mishanga  ibihumbi 41 716

Itangaza kandi ko muri uyu mwaka w’2020 yifuza gutera inkunga imishinga ibihumbi 4940 ivuye ku bihumbi 3009 byo muri uyu mwaka ikazatwara miliyari zisaga 14.

Ikiganiro cyahuje BDF n'itangazamakuru 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *