Sikitu Jerome akomeje kuba ikibazo muri Kampani Royal Cleaning Ltd agamije kuyisenya.

Kampani Royal Cleaning Ltd ikora isuku mu mujyi wa Kigali ikomeje kubuzwa umutekano na Sikitu Jerome wataye inshingano yarafitemo nk'umunyamigabane.

Sikitu Jorome akomeje kubangamira imikorere ya Kampani Royal Cleaning Ltd ikora isuku mu mujyi wa Kigali [photo archieves]

Sikitu akomeje gutanga inka muri Kampani Royal Cleaning Ltd kugirengo abashe kugera ku ntego zo kuyisenya.

Sikitu yanyuze inzira itariyo kuko ntazayishobora.

Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali bakakubwira cyangwa ukumva Izina Royal Cleaning Ltd uhita wumva isuku itaba ahandi, ukabona n'indabo nziza zitatse Kigali nziza.

Ibi byose byatekerejwe n'abagabo bane aribo:Mvuyekure Francois ari nawe muyobozi mukuru, ariwe ufite inshingano nyinshi. Mudenge Michel umunyamigabane, Bisangwa Eduard nawe ni umunyamigabane.

Sikitu Jerome umunyamigabane warushinzwe umutungo.

Ibi byose byaje kuzamo ikibazo kizanywemo na Sikitu Jerome maze ata inshingano ajya gukina flim kugeza naho atwaye bamwe mu bakozi bakoreraga Kampani Royal Cleaning Ltd.

Sikitu Jerome ati"Akatari amagara urahaha"iyi mvugo niyo yabaye intandaro yo kuzana ikibazo muri Kampani Royal Cleaning Ltd, kuko Sikitu yatangiye kutagera kukazi kubera ko atari gufatanya imirimo ibili.

Sikitu mu mayeri menshi yahise atangira guha inka buri munyamigabane wa Kampani.

Amakuru yaje gusakara ko Sikitu yataye inshingano nawe atangira gucura ubwenge bwo gukoresha itangazamakuru, kugirengo byumvikane ko umunyamigabane wa Kampani Royal Cleaning Ltd yabujijwe uburenganzira bwe.

Abanyamakuru mu kiganiro na Sikitu Jerome "Hari hakenewe kubona ibimenyetso bigaragaza uko yarenganijwe? Sikitu ati" mwebwe niyo mwabanza Ntaganira Modeste yabibabwira.

Twamubajije Sikitu kuki utagikora inshingano warufite muri Kampani? Sikitu" Nararwaye mara amezi cumi na kumwe kose ngarutse nsanga ibiro babishyizemo abandi.

Itangazamakuru hari aho utubwiye ko twabaza Ntaganira Modeste uyu ni muntu ki? Sikitu uyu Modeste twamenyanye dushinzwe inzego z'umutekano (Local Defence) nyuma tuza gukorana muri Kampani Royal Cleaning Ltd nawe yaje gukora iye aza kuyigurisha namukinishije flim Akatari amagara barahaha.

Itangazamakuru nonese Modeste ahurirahe nibyo bibazo uvuga ko bakurenganije?

Sikitu "Modeste niwe wagiye ambwira uko bateguye kunyirukana.

Itangazamakuru nonese ko watubwiye ko uri umunyamigabane wa Kampani kuki utegera bagenzi bawe cyangwa ngo ubandikire ubasabe kongera gukorana nyuma yo kuva muri ubwo burwayi?

Sikitu" Hari amakuru yagiye angeraho ko bambaraho igihombo ariko ngiye kuzabarega.

Itangazamakuru ko wataye inshingano Kampani ikagira igihombo wowe nibakikwereka witeguye kucyishyura?

Sikitu"Ntabwo nakishyura kuko narwaye.

Itangazamakuru hari amakuru akuvugwaho ko wagiye urema ibibazo hagati mubakozi kongeraho guhemba abadakora?

Sikitu"Ibyo ni ibyo bavuga kuko bashaka kunyirukana.

Itangazamakuru hari inkuru zahise mu bitangazamakuru wumvikanamo usebya Kampani Royal Cleaning Ltd byo ubivugaho iki?

Sikitu"Ntabwo ndabikora ahubwo ngiye kubikora.

Itangazamakuru dusoza niki wabwira abo musangiye Kampani?

Sikitu "Kampani yo nzayirega kandi ngiye gushinga iyanjye izakora isuku mu ntara y'iburengerazuba.

Nyuma yicyo kiganiro twaganiriye na bamwe mubo Sikitu yagiye agandisha guhera nko ku bashoferi ba Kampani Royal Cleaning Ltd kugeza nubwo bicaga imodoka.

Abandi ni abagapita baba bakuriye itsinda rikora isuku, aho yababwiraga kwigaragambya kuko batarahembwa.

Umwe muri abo bakozi waganiriye ni itangazamakuru akanga ko twatangaza amazina ya yagize ati"Twebwe Sikitu yatubwiraga kwigaragambya akongeraho ko azadutwara muri Kampani yashinze.

Aha rero niho ruzingiye kuko Sikitu yavuye muri Kampani Royal Cleaning Ltd aziko Rwamurangwa Stiven azamuha isoko mu karere ka Gasabo none yavuyeho atarimuhaye.

Sikitu akaba akomeje kuvogera ubusugire bwa Kampani Royal Cleaning Ltd ayibuza umutekano, abo bireba nibo bahanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *