Bugesera: Ubuyobozi bwabaye hafi abafite ubumuga mu kwirinda Coronavirus

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Bugesera mu mu murenge wa Mayange bemeza ko icyorezo cya Coronavirusi kitabahungabanije cyane bitewe nuko inzego zibareberera zabahaye ibyo kurya mu gihe batabashaga kujya mu mirimo yabo.

Aba baturage baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bemeza ko Inama Nkuru y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga ( NCPD) yabateye inkunda y’ibiribwa mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo aho abaturage basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Rurangirwa Serge ufite ubumuga bw'ingingo wo mu Murenge wa Mayange, avuga ko ingaruka Covid yabagizeho ziri no ku bandi banyarwanda

Rurangirwa Serge wo mu Murenge wa Mayange ni umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo uvuga ko Coronavirus nabo yabagizeho ingaruka nk'uko ziri no kubandi banyarwanda bose.

Ati "Inshingano zose baduhaye z'uko tugomba kugendera ku mabwiriza twarazubahirije, ariko buri munyarwanda wese aho ari icyorezo  cyamugizeho ingaruka ahanini nkatwe dufite ubumuga  imirimo yacu yagiye ihagarara kandi ari yo yaduhaga akazi ugasanga turi mu rugo. N’ubusanzwe ubuzima bwacu ntibuba bugenda neza ariko ubuyobozi bwacu buraturebera ibyo bashoboye bakadufasha."

Naho BUTURO Jean Bosco na we utuye mu Murenge wa Mayange akaba na we ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko muri bike ubuyobozi bwabafashije harimo kubaha ibiribwa nabo bashyizeho akabo.

Ati"Ubuyobozi bwagerageje kudufasha buduha inkunga y'ibiribwa, ariko natwe hari bike twari dufite mu bushobozi bwacu twabyongeranije niyo mfashanyo ya Leta dukomeza guhangana n'iki cyorezo cya Coronavirus kugeza ubwo imirimo dushoboye gukora harimo iyongeye gusubukurwa twongera gukora".

Hari n'abafite ubumuga bwo kutabona nabo bavuga uko bari babayeho mu gihe cya Guma mu rugo.

Ndubatse Jean Damascene wo mu Murenge wa Mayange ufite ubumuga bwo kutabona ariko ukora umwuga w'ubucuruzi bwa butike avuga ko we icyorezo cya Coronavirus cyitamuhungabanyije kuko akazi ke k’ubucuruzi katari mu mirimo yahagaritswe kuko acuruza ibiribwa.

Ati "Nubwo aho twashakiraga imibereho bitagendaga neza, ariko njyewe sinahagaritse gucuruza kuko mfite butike icuruza ibyo kurya.Byaramfashije muri iki cyorezo cya Coronavirus sinigeze nguma mu rugo."

Mutabazi Richard , Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

MUTABAZI Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera avuga ko abafite ubumuga  ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus bubageraho nk'abandi bose nta mwihariko wabo.

Ati" Abafite ubumuga bafite inzego zibahagarariye kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw'igihugu nazo ntizasigaye inyuma muri uru rugamba rwa Coronavirus, ubutumwa bwo kwirinda bubageraho, nk'uko bugera ku bandi, ibijyanye no gufashwa nta mwihariko udasanzwe, kuko nabo bubahiriza amabwiriza ya Leta nk'abandi bose."

Inama Nkuru y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ikangurira imiryango y'abafite ubumuga ko bagomba gukomeza kugira inama abanyamuryango bayo uburyo bagomba gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus. Mu Karere ka Bugesera abafite ubumuga bose hamwe bangana n'ibihumbi bitanu magana atandatu mirongo icyenda n'icyenda( 5699).

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *