Uburere mboneramuco uko bucika ninako gatanya ivuza ubuhuha mu muryango nyarwanda ubuzererezi bukiyongera.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ntabwo iratanga ishusho yicyatumye hakurwaho ibigo byareraga abana batagira imiryango?ishusho y'umuryango nyarwanda wejo hazaza ntaho iva,kuko umuco uracika bagakoma amashyi. Bamwe mubo umuntu yagakuyeho icyerekezo nibo  batagifite.

Prof.Shyaka Anastase Minisitiri w'uubutegetsi bw'igihugu

Inkuru yacu iribanda ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda ,hashingiwe gatanya zikomeje kuvuza ubuhuha.

Abatandukanye byemejwe na kashe mpuruza basaga hafi ibihumbi  umunani n'imisago. Kwigenga no kwigengesera ni kimwe mubisasu byugarije umuryango nyarwanda,ariko uhababarira n'umwana wabyawe naba batandukana.Rwigere urusohokemo niyo yugarije abagabo n'abagore muri iki gihe.

Umuti ninde wawutanga?ninde utatanga umuti watuma ingo ziremya?kuki abashakana bahita batandukana?Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yo zingiro rya byose ibihagazemo gute?isesengura ryerekana ko umwe ku giti cye ari ntibindeba,bitanturukaho n'ibindi nk'ibyo byose.

Duhere ku ishyingiranwa rikorerwa mu mirenge"ishyingiranwa ryo rikorwa rikurikije amategeko cyangwa bikorwa byo kurangiza umuhango?Repubulika y'u Rwanda yavugaga ko nta ngaragu yemerewe gutanga isezerano ryo gushyingirwa.

Ubu mu mirenge abatanga isezerano abenshi ni ingaragu. Ese byaba ariyo mpamvu gatanya zikomeje kwiyongera?Iyo gatanya imaze kubaho umugabo n'umugore umwe aca ukwe n'undi ukwe uwo babyaye akigira kuba inzererezi mu muhanda akayoboka inzira y'umuhanda akanywa ibiyobyabwenge. Leta iyo ikoze igikorwa cyo kumukura mu muhanda imutwara mu kigo cy'
inzererezi (ngororamuco).

Ubundi se uyu mwana yataye umuco kubera iki?iyo uzengurutse ahantu hatandukanye mu turere tw'u Rwanda aho wasanga ubucuruzi hose uhasanga abana bato kuva ku myaka 4 kugera kuri 18. Aba bana bose bagiye mu buzererezi kubera kutagira kirera.

Ubwo twaganiraga na bamwe muri abo bana bakubwira ko batazi aho ababyeyi babo bari.Umwe twaganiriye yadutangarije ko Papa we yabafashe akabatwara kuwo bagiranaga isano ,nyuma nawe akabirukana . Uyu mwana yadutangarije ko we na murumuna we na mushiki we bose bazerera mu muhanda.

Ubwo twaganiraga n'umukozi wo muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu,ariko akanga ko twatangaza amazina ye ,yagize ati"ikibazo cy'abana baba mu muhanda cyariyongereye cyane kubera ubutane hagati yabashakanye.

Twamubajije ingamba bafite?adusubiza yagize ati"nubwo ndi mu mushinga ukura aba bana mu muhanda,ntacyakorwa kuko niyo babatwaye kwiga imyuga mu bigo bibagorora bongera bagasubiramo kuko ntaho aba yajya,kuko nta muryango agira.Abo bireba nimutekereze ku kibazo cyaba bana bo mu muhanda kuko nirwo rwanda rwejo.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *