Umujyi wa Kigali utsindwa imanza ntiwubahirize ibyemezo by’inkiko.

Biravugwa ko ngo umujyi wa Kigali waba ariwo wirukana abakozi benshi kurenza izindi nzego za Leta nko guhera ku banyamabanga nshingwabikorwa bawo kumanura mu turere ,gusatira imirenge n’utugali.

Me.Rutabingwa Athanase perezida wa njyanama y'umujyi wa Kigali[photo archieves]

Umujyi wa Kigali utanga ibyangombwa bwacya bagasenyera umuturage ,akabarega akabatsinda ntibashyire mu bikorwa ibyemezo by’urukiko.

Gasana Ndakemgerwa Aimable yirukanywe hishwe itegeko arawurega arawutsinda,urukiko rutegeka kumusubiza mu kazi akanahabwa indishyi none byose byarananiranye. Ninde uzamurenganura? Perezida wa Njyanama Me Rutabingwa Athanase we nk’umunyamategeko abivugaho iki? Siviri Fulujensi  yabujijwe kubaka ararega aratsinda ntarishyurwa Nkurunziza Alexis wigeze kuba Gitifu w’umurenge wa Nyamirambo nawe yarenganijwe n’umujyi wa Kigali yarawutsinze ntabwo bamwishyuye.

Ubuse uyu mujyi wa Kigali uzakora gutya kugeza ryari? RGB izatubwire niba ibi ari imiyoborere?Ntuzi uwanzanye,ntuzi uwangabiye,nigererayo n’ibindi nk’ibyo nibyo usanga muri bamwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali . Kagamba Christophe niwe wanga ko hashyirwa mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

Ubuse Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izavuga ite niba umuntu arenganira mu mujyi wa Kigali bikarangiriraho,uwo muri Nyaruguru we hazacurwa iki?Hahishuwe icyatumye Nyamulinda yirukanwa k’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.Itangwa ry’amasoko mu mujyi wa Kigali rikomeje kuba igisasu ,hagati ya nyobozi na njyanama kuko buri umwe arashakamo icyacumi.

Ukuri iyo gutsinzwe ikinyoma gihabwa intebe.Mu nyangire cyangwa munyumvishirize nayo n’imwe mu ntandaro yo guhutazanya mu nzego z’ubuyobozi.Inkuru yacu irava mu bantu batandukanye hifashishijwe ibyavugiwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite ku kigendanye n’uwari meya w’umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal wirukanywe amaze igihe gito awugabiwe.

Abadepite bo bavugaga ko umujyi wa Kigali usimbuka inzego ukagisha inama Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.Abo twaganiriye bose banze ko twatangaza amazina yabo kugirengo imbehe zitubama  natangiye mbabaza nti umuyobozi w’umujyi wa Kigali ,intara kugera k’umudugudu yagisha inama  Njyanama cyangwa yayigisha Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu?Umwe ati”Jyewe natangaye numvise Abadepite bavuga kuriya ngo umujyi wa Kigali wasimbutse inzego ugisha inama Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,nonese yagisha  njyanama inama kandi ariyo ibuza nyobozi umutekano.

Undi ati: Murebe mu turere hose ko nyobozi ziteguzwa njyanama zigaramiye kandi arizo zabujije umutekano.PAC yanenze bikomeye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugisha inama Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu butabanje kunyura muri Komite y’Inama Njyanama yawo. Ibi bivugwa iteka bimariye iki abanyarwanda?Iteka umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta agaragaza ko ibigo bya Leta kugeza mu mujyi wa Kigali bakoresheje umutungo nabi ,ariko ntawuragaruzwa.

Ubuse Nyamulinda yaba yaranyereje uwuhe mutungo ko atahamaze iminsi?Mu bijyanye n’imitangire y’amasoko, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali hari ibyo wagiye uhindura mu masoko yari ku igenamigambi utabanje kubibwira Inama Njyanama, ahubwo bakagisha inama Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu. Isoko ryatanzwe hubakwa iriya nzu Umujyi ukoreramo  byakozwe ku ngoma ya Fidele Ndayisaba ,ariko ntacyakozwe yagororewe Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abakozi birukanywe na Ndayisaba baratsinze ariko ntibishyurwa. Siviri Flugence yatsinze umujyi wa Kigali njyanama yanga ko yishyurwa. Gasana Ndakengerwa Aimable yatsinze umujyi wa Kigali njyanama ifatanije na Kagamba Chrisitophe banz ekumwishyura. Abasesengura iby’ubuyobozi bw’inzego kuva k’umujyi wa Kigali n’uturere basanga ikibazo kiva kwitangwa ry’amasoko kuko buri wese ariho abashakira icyacumi ,ntabwo aho Abadepite bajya bahasuzuma ngo bakemure amakimbirane.Ikintu abadepite bavuze ko ari ukwica amategeko kuko njyanama ibyo yari yaremeje bihabanye n’ibyakozwe kandi itagishijwe inama.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko bitari mu nshingano za njyanama kugena niba isoko runaka ryatangwa bidaciye mu ipiganwa, aho yavuze ko nyobozi ari yo ireba ibyihutirwa ikagisha inama inzego bireba, nyuma bakazaha raporo Inama Njyanama.Yagize ati “Oya ‘single sourcing’ ntabwo tumenyesha Inama Njyanama. Tubisaba muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bikajya muri RPPA.

Ntabwo biri mu nshingano z’Inama Njyanama. Turabibabwira muri raporo ya buri gihembwe, tubabwira uko amasoko aba yaratanzwe.Depite Niyonsenga.Ati “Biragaragara ko ari uguhisha, Perezida wa Njyanama muramuhishe Minisitiri arabimenye, kandi nibijya gupfa, Perezida wa Njyanama ni we uzaza kubisonura hano mu nteko. Ntabwo ari Minisitiri uzaza kubisobanura.”Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yavuze ko komite nyobozi na njyanama zigira inshingano zazo ku buryo nta zivangavanze, agashimangira ko hari ibyo njyanama itajya yinjiramo bijyanye n’imiyoborere ya buri munsi y’Umujyi. Ku bijyanye n’amasoko akavuga ko Njyanama itajya ibijyamo.

Impamvu hahora urwikekwe mu buyobozi bw’u Rwanda biva ku nzira yo kuvuguruzanya cyangwa gushaka gushyamiranya bamwe na bamwe nk’ubu ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ariwe Ningabire Yves Bernard yavuze ko iyo hari inama igiye kugishwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,njyanama imenyeshwa kugirengo izabe ibizi. Yagize ati “Ikindi njya mbona mu mabaruwa, iyo bandikiye minisitiri ku bintu bijyanye n’amasoko kugira ngo yerekane ko ari ikintu gishobora kuba ari ikintu cyaba ‘single source’ mbere y’uko bijya kuri RPPA, akarere ubundi kagenera kopi Perezida w’Inama Njyanama n’ubwo umuyobozi w’akarere aba yabyanditse.”

Depite Munyangeyo Théogène yabajije uhagarariye Minaloc, umuntu wemeza ko igikorwa iki n’iki cyihutirwa, amusubiza ko ubundi ari Inama Njyanama yakabaye ibyemeza.Nubwo bamwe bemezaga ko nta tegeko ryigezwe ryicwa muri iryo soko ryatanzwe, Depite Mukakarangwa, yavuze ko risobanura ko Inama Njyanama ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama Njyanama; agashimangira ko bimwe mu byemezo byayo haba harimo n’ingengo y’imari n’igenamigambi ry’ibikorwa. Ubu rero hakaba hari amakuru ava ahizewe ahamya ko na Visi meya ushinzwe ubukungu mu mjyi wa Kigali yaba ari mu nzira zo kweguzwa.

Umujyi wa Kigali umaze kwirukanisha aba Gitifu batabarika,kongeraho n’imanz azindi zihariye. Abagenzura imiyoborere nibabikemura hakiri kare. Umujyi wa Kigali uravugwamo utujagali dutandukanye haba mu miyoborere,ishingiye kuri politiki kuva k’umudugudu kugera mu mujyi,kudahabwa serivise uko wayisabye. Umujyi wirukanye bamwe mu bakozi ubarenganije bararega barawutsinda none ntubishyura nabasubizwa mu kazi ntibasubizwamo.

Ikindi kivugwa ni abimurwa ab’i Nyarutarama bashaka ingurane y’amafaranga bagejeje Umujyi wa Kigali mu nkiko. Abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, hazwi cyane nko muri ‘Bannyahe’, bamaze kugana inkiko nyuma yo kwanga kwemera ingurane y’inzu bahabwaga kandi bo bashaka iy’amafaranga. Iyi nindi mbogamizi igaragaza kutareberera umuturage kugeza naho harebwe inyungu z’umuyobozi gusa. Ibi kandi ninabyo biri mu murenge wa Nyamirambo mu kagali ka Gasharu na Rugarama aho amazu agwa hejuru y’abaturage bategereje umushoramari utabishyura ngo bajye gushaka ahandi.

Umushoramari ‘Savannah Creek Development Company’ yatangiye kubaka inzu zizimurirwamo abo baturage mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, bakazihabwa nk’ingurane y’aho bari batuye. Aba baturage bo baganira n’itangazamakuru baritangarizaga ko bahabwa ingurane nk’uko amategeko abiteganya hatabaye ibyo umujyi wa Kigali wifuza.Abaturage bo basanga ngo abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bishakiramo impamba mugihe baba barangije manda yabo cyangwa birukanywe.

Ikindi kigaragara ni uburyo umujyi wa Kigali usunika abaturage ngo bumvikane n’umushoramari bikaba byazanye ikibazo gikomeye.Niba umuturage adashaka inzu kuki yayihatirwa ?umuturage iyo yimuwe nawe ajya gushakisha ahandi,ariko kumwimura umuha inzu itanamuhagije n’umuryango we agasanga ari ukumubuza uburenganzira bwe. Ubuyobozi bw’umujyi bwo bwatangaje ko umuturage ahawe amafaranga byakomeza kubaka amazu yo mu tujagali kandi bo batabushaka.

Umuturage we  yatangarije itangazanmakuru ko akajagali gatezwa n’abayobozi kuko batagashyigikiye ntakabaho. Iyo umuyobozi ahaweumwanya nawe hari igihe aba atagira inzu yo kubamo,bityo mu bubasha bwe yubaka mu kajagali kuko nta nuwamusenyera. Umuturage yaduhaye ingero nka Gasanze,Batsinda n’igice cyo mu nsi yahahiriye igifaru.

Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo. Aho ruzingiye ni uko umuturage adashaka inzu ,ashaka ingurane z’amafaranga,bityo urukiko rukabigira ihame umujyi ukabyubahiriza. Abashishoza basanga aba baturage bazasenyerwa ku mbaraga nko mu Kiyovu cy’Abakene bakazadenda amaramasa. Nibyiza ko Leta ireberera umuturage wayo,ariko se inyungu z’uwahawe kureberera umuturage iyo zirenze hakorwa iki ?inkiko nizo zihanzwe amaso.

Abaturage banasabye urukiko ko ku ngurane y’amafaranga bagenerwa haziyongeraho indishyi y’akababaro ya 5% y’agaciro k’umutungo wabo, batewe no kugenerwa indishyi idakwiye; banasabye ko hazaniyongeraho indi ndishyi ya 5% kubera ubukererwe bwo kubimura. Banasabye kwishyura igihembo cy’Avoka kingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.Mu gace abaturage bagiye kwimurwamo umushoramari ahafitiye umushinga wa miliyoni 56 $ wo kuhubaka amacumbi.

Abo baturage bagannye inkiko nyuma y’ibaruwa Umunyamategeko wabo, Me Innocent Ndihokubwayo, yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, asaba ko yahindura icyemezo cyafashwe cyo kubimura.Yanasabye Minisitiri Kaboneka ko yasesa umushinga kuko abaturage bemera kwimuka ariko ingurane bahabwa bakaba batazemera bose.

Nibura abagera kuri 90% by’abazimurwa ntibemera guhabwa ingurane z’inzu.Muri Mata 2018 nibwo abaturage bifuza ingurane y’inzu bakuriwe inzira ku murima mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, Meya w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’abahagarariye abandi mu bazimurwa bakwiye guhabwa inzu kuko izo babamo zimeze nabi.Yagize ati “Bari mu nzu z’akajagari zinameze nabi, bagomba rero kubona izimeze  neza. Ubu Kigali yuzuye amatongo atubakwa kandi iyo bimura umuturage huti huti ubona  ko hazubakwa.

Kimisange imaze imyaka myinshi itubakwa mwibuke ko hafashwe niyahoze ari banki y’imiturire,murebe mu Kagarama ka Kicukiro,Gahanga ya Kicukiro,Rugarama ya Nyamiramo,Kinyinya ya Gasabo . Ubu rero hari amakuru avugwa ko umushoramari ushaka Bannyahe  yijejwe ibitangaza n’umujyi wa Kigali ko abaturage nibatemera ku neza bazavanwamo ku ngufu. Umuyobozi namenyeko ariwe ureberera rubanda.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *