Ubukungu bushingiye k’ubuhinzi bw’uburutoki bugeze aharindimuka mu karere ka Nyaruguru.

Ubuhinzi bw'urutoki bwabayeho kuva u Rwanda rwaremwa. Amateka atwereka ko iyo  umuhinzi yateraga insina yashibukagaho izindi zigaterwa umurima ukagira urutoki.

Iyo insina yakuraga yeraga igitoki. Muri iyo myaka yo hambere habagaho amazina yitwa "intuntu, intokantoki, kayinja kamaramasenge. Izi zose iyo ibitoki byazo byakomeraga barabitemaga bakengamo umutobe, ukanyobwa, bagatara mu bibindi cyangwa imivure hakavamo urwagwa.

 

Umwaduko w'abazungu wazanye amoko menshi y'insina zigenda zisimbuzwa iza gakondo. Inkuru yacu iribanda ku karere ka Nyaruguru nicika ry'urutoki rw'urutuburano.

Imirenge ya Ngera na Ngoma yo mu karere ka Nyaruguru bafite ikibazo cyuko bateye insina zintuburano none zikaba zatangiye gucika.

Umwe kuwundi mubaturage bo mur'iyo mirenge baganira ni ikinyamakuru ingenzi, ingenzinyayo.com ndetse n'ingenzi TV  bagize bati "twebwe twahawe insina tunaziguze turandura gakondo yacu none dusaruyeho inshuro imwe ziracitse."

Undi we yadutangarije ko kuva batera izo nsina bakarandura izo bari basanganywe ntibongeye kunywa umutobe, kugera kurwagwa.

Ikindi bavuga ngo insina zintuburano nta musaruro zabahaye kandi barazihinze baziguze. Abashinzwe ubuhinzi muri iyi mirenge twagerageje kubashaka ntitwaasha kubabona.

Aha twagira ngo tubabaze impamvu ziriya nsina zicika zitamaze kabili. Abazi iby'ubuhinzi bazasobanura uko umunyarwanda yahinga insina idacika vuba kandi ikamuha umusaruro.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *