Musanze: Abana bari muri gahunda mbonezamikurire (ECD)bahawe Sosoma mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Abafite abana bato muri gahunda mbonezamikurire (ECD) zo mu mirenge itanu y'Akarere ka Musanze ariyo Shingiro, Kimonyi, Nkotsi, Muko na Remera bagera ku 4837 bahawe ifu ingana n'ibiro 24186 mu rwego rwo kubunganira kubona intungamubiri zikenewe mu rwego rwo  kubarinda imirire mibi n'igwingira muri ibi bihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

ifu yahawe abana bari muri gahunda ya ECD [photo ingenzi]

Igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize ku nkunga yatanzwe n’umushinga USAID Twiyubake ushyirwa mu bikorwa na  Global Communities ndetse by'umwihariko na FXB Rwanda mu karere ka Musanze na Burera.

Ifu yatanzwe hifashishijwe urutonde rw'abana bagaragazwa muri raporo itangwa ku mushinga buri gihembwe igatangwa n'abakorerabushake ba buri rerero.

Umunyamakuru w'ingenzinyayo.com, Ingenzi ndetse Ingenzi TV(ikorera kuri Internet) yifuje kumenya ibikurikizwa mu gutanga iyo fu n'uburyo izakoreshwa maze aganira n'umukozi uhagarariye umushinga muri iki gikorwa Maniraho Innocent.

Innocent yagize ati “ ifu igenewe abana bari basanzwe bagaragara muri raporo itangwa ivuye mu marerero Aho buri mwana agenewe ibiro 5.”

Akomeza agira ati “igikombe kimwe cy'ifu gifungurwa n'ibikombe bine by'amazi meza bagatekana kigashya maze kigahabwa abo bana Kandi ko nta sukari ijyamo kuko irimo ihagije.”

Asoza yabwiye ababyeyi bahawe ubwo bufasha ko iyo fu itagomba kugurishwa kuko iriho ibirango by'umushinga k’uburyo byoroshye kuyifata igiye aho itagenewe yanabibukije kuyibika neza kuko izirana n’ubushyuhe.

izi ni Kandagira ukarabe zigezweho[photo ingenzi]

Iyi fu itangwa mu Karere ka Musanze irahabwa abana bari mu marerero 212 yashinzwe ku bufatanye bw'Akarere n'umushinga USAID Twiyubake ubarurirwamo abana 4837 batarengeje imyaka 6.

Nk’uko byatangajwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard ahabarizwa abana bagera ku 1400 Bari mu marerero 88, yavuze ko igikorwa cyakozwe kizafasha abana kugira ubuzima bwiza batarwaragurika Kandi hakumirwe indwara z'imirire mibi harimo no kugwingira.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu babyeyi bumvise ko ifu igomba guhabwa abana bose ndetse n'abagore batwite bituma haza n'abatayigenewe ariko ko basobanuriwe ko bo batayigenewe igenewe gusa abasanzwe bari mu marerero 88 asanzwe akorera mu midugudu no ku nyubako z'utugari.

Ni mu gihe iyi fu yatanzwe ije ikurikira ibikoresho byo mu gikoni byahawe amarero yose 212 birimo amasafuriya n'ibikombe hamwe n'ibikoresho byo gusukura intoki birimo kandagira ukarabe zikozwe mu buryo bugezweho zizashyirwa ahantu hose hahurira abantu benshi harimo amasoko na centre z'ubucuruzi hamwe no ku bigo bitandukanye mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ku nkunga ya USAID Twiyubake isanzwe yita kuri gahunda mbonezamikurire y'abana bato ku bufatanye n'Akarere ka Musanze.

 

KIMENYI Claude

 

One thought on “Musanze: Abana bari muri gahunda mbonezamikurire (ECD)bahawe Sosoma mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira

  • July 30, 2020 at 11:42 am
    Permalink

    Nibyiza abana barindwe imirire mibi no kugwingira

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *