Gitifu w’umurenge wa Kirehe Mwiseneza Annanie igitugu na munyumvishirize nibyo yagize imihigo.

Ubwo hari hagiye kurangizwa urubanza rwatsinze Simon Ndabimana yatsinzemo Uwishema Benjamin imbaga yari yitabiriye cyamunara yatunguwe ni ibikorwa byakozwe.

Mwiseneza Annanie gitifu w'umurenge wa Kirehe

Hari tariki 17/7/2020 satanu na 45 zamanywa haza Gitifu w'umurenge wa Kirehe agahagarika cyamunara.

Twabonye bibaye twegera Gitifu w'umurenge wa Kirehe kugirengo tumubaze kibiteye yanga kugira icyo adutangariza.

Iyi cyamunara yari mu mudugudu wa Ntungamo, Akagali ka Gahama, Umurenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe,Intara y'Iburasirazuba.GitifuMwiseneza Annie twongeye kumubaza tuti"ko cyamunara ihagarikwa n'urukiko ukaba wowe uyihagaritse bitari mu nshingano zawe? Gitifu Mwiseneza yagize ati"Uwishema ni umuntu uzwi kandi kubihagarika bivuye hejuru.

Twabajije Gitifu umubwiye guhagarika cyamunara kugirengo tumubaze impamvu hishwe itegeko? Gitifu yagize ati"mwe nk'itangazamakuru mwabyiboneye muzatangaze ibyo mwabonye.

Twabajije inzego z'umutekano uko zabibonye? Bo bagize bati"twe inshingano ni ukureberera buri wese umutekano we. Twabajije umuhesha w'inkiko warangizaga urubanza igikurikira itambamirwa rya cyamunara?Uyu munyamategeko yagize ati"jyewe natunguwe no kubona umuyobozi wo mu nzego zibanze ahagarika cyamunara kandi atanerekana icyemezo cy'urukiko ashingiraho.

Twabajije abandi banyamategeko mu ngeli zitandukanye igihagarika cyamunara kandi haratewe kashe mpuruza? Umwe kuwundi bahurije ku ijambo rimwe rinenga uwahagaritse cyamunara, kandi atari urukiko.

Ndabimana Simon we akaba asaba kurenganurwa, cyane ko igihe yaburanaga na Uwishema yahatakarije byinshi byagatunze umuryango we.

Nsabimana simon watsinze urubanza agahezwa mu gihirahiro

Bikunze kuvugwa ko abo mu nzego zibanze bajya babangamira abahesha b'inkiko cyane ko usanga ba Gitifu baba barabaye ba nyirabayazana w'ibyo bibazo kugeza ubwo bigeze mu nkiko. Iyo urukiko rwaburanishije urubanza uwatsinzwe ntajurire hagashira iminsi yagenwe hagaterwa kashe mpuruza ntawuba akwiye kubangamira irangizwa ry'urubanza.

MurenziLouis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *