URwanda rugiye kwakira imurikabikorwa ry’ibicuruzwa bigezwe ho bikorerwa mu gihugu cya Oman

Iri murikabikorwa rizabera mu Rwanda  mu kwezi kwa Mbere kumwaka utaha ngo rikaba ryitezweho gutuma umubano wibihugu byombi  ni ukuvuga u Rwanda na Oman urushaho gushinga imizi.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi ine, rizabera i Kigali muri Kigali Convention Centre hagati ya tariki  15 na 18 zu kwezi kwa Mbere mu mwaka w 2020.

Byitezwe ko rizahuriza hamwe abacuruzi bibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye yagaciro, ibyuma, ibikoresho byubwubatsi bo mu gihugu cya Oman,

Ryateguwe nikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa) .

 urwego rushinzwe ubucuruzi ninganda ndetse nikigo cyinganda cya Madayn.

Ubwo yari mu kiganiro nabanyamakuru , umuyobozi wa komite ishinzwe gutegura iri murikabikorwa  Aiman Abdullah Mohamed Al Hasni  yagaragaje ko bahisemo ko ribera mu Rwanda nka kimwe mu bihugu  byoroshya ishoramari.

Ati"Gushora imari hano biroroshye icyingenzi mwamenya ni uko tuje hano mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwacu mu gushora imari kuko tuzi ko hari byinshi twahakorera.Icyo rero nicyo gituma twazanye ibikorerwa iwacu hano, kandi ndizera ko iri rizaba imurika bikorwa ryiza mu Rwanda rizaba mu kwezi gutaha".

Abajijwe ku nyungu biteze mu kuba bagiye gushora imari mu Rwanda  kandi ,  Mohamed Al Hasni  yavuze ko  kuba u Rwanda ari umunyamuryango wumuryango w'ubucuruzi w'ibihugu by'iburasirazuba n'amajyepfo y'Afurika ( COMESA) bituma bazahabona inyungu.

Ati"Tuziko u Rwanda ari umunyamuryango wa Comesa, kandi iyo tuvuze Comesa twumva nibura abaturage miliyoni 400 bityo rero iyi ni bimwe mu moamvu ituma twumva ko hari inyungu mu gushora imari hano, kandi si muri aka Karere gusa, dushobora no kuyishora ahandi. Ibi rero ni bimwe mu nyungu twumva ko dufite hano."

Iri murikabikorwa ryatangijwe mu 2012, rigiye kuba ku nshuro ya 10, rikazamurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye  igihugu cya Oman cyohereza mu bihugu birenga 140 ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe koroshya iyoherezwa mu mahanga ryibicuruzwa muri Ithraa, Maymuna Al Adawi, avuga ko kuba ubukungu bwu Rwanda bwarazamutse ku gipimo cya 8.6% mu 2018, bikwiye kubera ibindi bihugu icyitegererezo muri Afurika.

Umuyobozi wa komiti ishinzwe gutegura imurikabikorwa Aiman Abdullah Mohammed Al Hasni

 

Ujeneza Charlotte umuyobozi w'ikigo gitegura kikanacunga inama cya planitswiss

Arthur Bontemps umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri planitswiss

Mymuna Al Adawi ashinzwe koroshya iyoherezwa mu mahanga ry'ibicuruzwa muri Ithraa

 

 

Mukanyandwi Marie Louise 

Ingenzinyayo.com 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *