Umupira w’amaguru :Coronavirus yakingiye ikibaba amakosa yugarije amwe mu makipe.

Ikinyoma kigira ibihe,ariko ntikimara igihe. Umupira w'amaguru wo mu Rwanda wugarijwe ni imiyoborere ihuzagurika iwuganisha ahabi. Abasesengura uko umupira w'amaguru uhagaze ukanashingira ku bibazo biwugarije basanga nibikomeza gutya amwe mu makipe azajya abura abayayobora agasenyuka burundu.

 

Ikipe zishamikiye kuri Leta zeguriwe abavuga rikijyana, ariko izo kipe zikaba zugarijwe ni ibibazo kugeza ubwo shampiyona yahagaze zimwe zugarijwe n'amadeni adashira.

Abakurikirana iby'umupira w'amaguru mu Rwanda bemeza ko iyo coronavirus itaza kuzengereza isi amwe mu makipe abayayobora bari kuba bareguye nk'uko byagaragaye mu ikipe ya Mukura Vs ifashwa n'Akarere ka Huye.

Ahandi byagaragaye ni mu karere ka Rusizi, aho uyobora ikipe ya Espoir yeguye bakaza kongera kwisubiraho. Abakinnyi nabo bari mu gihirahiro kuko barakennye kubera kutagira icyo bahabwa.

Kugeza ubu abenshi ntibahwema kuvuga ko coronavirus yakingiye ikibaba bamwe mubayobora amakipe kuko badafite ubushobozi bwo kubahemba kandi bagakomeza kugundira ubuyobozi.

Ikipe ya Rayon sports nimwe muyavugwamo ibibazo by'ingutu bamwe ntibatinya no kuvuga  ko nta mukinnyi n'umwe ifite, aba bakomeza bavuga ko bayitegereje igihe imikino izaba itangiye. Indi kipe nayo ivugwamo ibibazo ni As Kigali kuko nayo yaguze abakinnyi mu cyuka kuko itabishyuye.

Ikipe ya Bugesera FC nayo ibibazo ni uruhuri rwabyo. Mu ikipe ya APR FC  nayo ivugwamo ibibazo by'abakinnyi igura batazakina kandi ikaba itanabasezerera ngo bishakire andi makipe bakinamo.

Coronavirus n'ubwo imbaga ituye isi yifuza ko igenda burundu ibi ntibibuza abayobora amakipe adafite amikoro kwifuza ko yakomeza kubafasha mu binyoma bisenya umupira w'amaguru.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *