Abaslamu bati”Wallah Sheikh Habimana Saleh niyongera kuba Mufti bizongera bidogere.

Imyemerere ishingiye ku idini mvamahanga rivugako idini ya Islam imaze imyaka myinshi mu Rwanda, kandi ko rifite abayoboke benshi.

Sheik Habimana Saleh

Uko amateka yerekana ibigwi mu myemerere yo gusenga Abaslam mu myemerere yabo haribyo bemera biba bitandukanye nibyo muyandi madini. Inkuru yacu iribanda ku bibazo bya bamwe mu ba Sheikh bavuzeko Mufti yabafungishije.

Isesengura twakoze kongeraho iperereza twakoze twasanze ibyavuzwe bishingira ko amatora yegereje, bityo bagashakisha icyasha basiga Mufti.

Abandi ba Sheikh twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati"twe yatangiye kumva ko Sheikh Habimana Saleh wigeze kuba Mufti ngo yanyuze muri ba ba Sheikh kugirengo bigumure batezemo ikibazo amatora azagere haracitsemo ibipande nko ku ngoma ya Mufti Gahutu.

Umwe mu ba Sheikh bafatiwe mu nama mu Biryogo aganira ni ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com, ariko akangako twatangaza amazina ye yantangarije ko bagenzi be batangije rugamba rwo kurwanya ubuyobozi kandi bikaba byarigaragaje.

Yakomeje adutangariza ko bariya batutse Mufti baje kumuganiriza bamwumisha uburyo Sheikh Habimana Saleh yabumvishije impinduka azanye.

Twabajije uyu mu Sheikh ikimenyetso cyerekana ko Sheikh Habimana Saleh yavuganye nabigaragambije bavuga ko bahohotewe? Sheikh yagize ati"Bariya bagenzi bacu babitubwira batubwiraga ko Sheikh Habimana Saleh yatangiye kubabwira ko we yizerwa kandi ibitegurwa byose abigiramo uruhare.

Ikindi cyavuzwe ni uko RMC ikeneye impinduka kandi ko ntawundi wazizana uretse we ubwe. Sheikh Nsabimana Issa we yamaze kwandika urwandiko rusezera muri RMC.

Twagerageje gushakisha Sheikh Habimana Saleh ngo tumubaze inkuru zimuvugwaho zo gushaka gusubira kuba Mufti atejemo akavuyo ntitwabasha kumubona.

Abo muri RMC nabo twagerageje kubavugisha ntibyadukundira nibikunda mu nkuru itaha tuzabibagezaho.

Iri dini rya Islam rikunda kugira ibibazo byabigomeka cyane iyo amatora yegereje. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *