Ikipe ya Rayon sports ivuyehe igiyehe mu ruhando rwa ruhago nyarwanda?

Umupira w'amaguru ugira ishusho yerekana imibanire idasanzwe haba mbere yuko amakipe akina na nyuma yaho.Ikipe ya Rayon sports nimwe mu makipe afite abakunzi benshi kurenza izindi.Amateka yerekanako ikipe ya Rayon sports yashingiwe mu ntara y'amajyepfo mu mujyi wa Nyanza mu 1965.

Iyi kipe imaze gushingwa yagize ibihe byaranzwe no gutdinda biba imbarutso yo kugira abakunzi benshi.Uko imyaka yagiye iza kugeza ubu umuntu yakwibaza ngo ikipe ya Rayon sports ivuyehe ?igiyehe? Kuki bivugwako ikipe ya Rayon sports itagira ibiro biterwa ni iki?isesengura ryerekana ko kuva Rayon sports yashingwa mu Rwanda habagamo ikibazo cy'umutekano muke bigatuma hahora igihunga.

Haje kuba ibihe byo kuva 1974 kugeza 1990 byerekanye ubukaka bw'ikipe ya Rayon sports iyi myaka nta rwego rwa Leta  rwivanze mu mikorere yayo.kuva 1994 kugeza 2020 inzego za Leta  zivanze mu ikipe ya Rayon sports .Ubu haribazwa ikizakurikira gishingiye ku miyoborere ya Rayon sports.

Ese ubu umuntu yakwizera ko izagira imiyoborere itazaha ikipe ya APR fc abakinnyi batanu mu mwaka umwe?turebe icyafasha ikipe ya Rayon sports kuva mu bibazo no gutera imbere.Ikipe ya Rayon sports kimwe nizindi zikeneye kwitorera abaziyobora kuko nibwo habaho kuzubaka bihamye.Intandaro y'ibibazo byugariza ikipe ya Rayon sports bishakirwa aho bitari.icyambere ni iyo yatwaye igikombe hakabaho kuyikuriraho ubuyobozi hakajyaho ubushyizweho .Urugero komite ya Gacinya denys chance yasimbujwe iya Paul Muvunyi kuberako Rayon sports yari isoje shampiyona irusha APR fc amanota 16 iyitwara ibindi bikombe .

Ubuse wavuga gute ukuntu Rayon sports yatwaye igikombe kandi mukeba APR fc yarayirushaga amanota 14?murebe uko abakinnyi bashakiwe ibyaha kugeza ubwo Manzi Thiery yasabye imbabazi bakazimwima.Munyakazi Sadate yahawe ikipe.

Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bahora muruziga rubereka ko ikipe iyoborwa nabi kandi bikorwa mu nyungu zabayisabisha gukora ubucuruzi bakanga kuyikorera ibiyizamura.Amakuruava ahizewe ni uko hashyizweho gahunda yo kureka ikipe ya Rayon sports ikigenga yagira n'ibibazo ikabyikemurira.Igisigaye ni ukugura abakinnyi bo kuziba icyuho.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *