Bomboli bomboli ikomeje kwibasira umupira w’amaguru:nyuma ya Rayon sports noneho  ni Kiyovu sports.

Ibikorwa bigayitse bikomeje kwibasira umupira w'amaguru,buri wese akibaza aho uva naho ujya bikarangira amakipe amwe ahora mu ruziga rw'ibibazo.

Kiyovu sport[photo archive]

Ikipe za rubanda arizo Rayon sports na Kiyovu  sports zikunda kugira ibibazo byingutu.Rayon   sports hajemo ibibazo bikemurwa na RGB.Abakunzi b'ikipe ya Kiyovu sports batangiye kwibaza impamvu Komisiyo ishinzwe amatora yagiye kugisha inama muri RGB.

Ubu rero haribazwa impamvu hashakwa kwica itegeko ryemerera Mvukiyehe Juvenal kwiyamamaza,mugihe urwego rugenga ikipe ya Kiyovu sports rutemerera umunyamuryango mushya utamazemo amezi atandatu atiyamamaza.Perezida w'amatora mu ikipe ya Kiyovu sports ariwe Me Abayo afatanije na Kayumba Jean Pierre batangiye gutegura guhindura itegeko,ariko abayovu bo bakavuga ko ari ukwica itegeko.

RGB igomba gusuzuma niba ubusabe bwiyo Komisiyo y'amatora bufite ishingiro.Amakuru ava hagati mu bayovu arashimangira ko niharamuka hishwe itegeko Mvukiyeho Juvenal akiyamamaza bo batazajya mu matora kuko ataba yujuje amategeko.

Magingo aya dutegura inkuru hari amakuru yavugaga ko Komisiyo ishinzwe amatora mu ikipe ya Kiyovu sports itaratanga umwanzuro .Abasesengura ibivugwa nabashyigikiye ko habaho imiyoborere ihamye basanga hadakwiye kwica itegeko.Mvukiyeho Juvenal yumvikanye nkumwe ngo mubaje kuzahura ikipe ya Kiyovu sports,ariko ababikurikiye bagasanga hari ikibyihishe inyuma.

Niba bomboli bomboli izajya yibasira amakipe mwumva umukinnyi yatanga gute umusaruro.Ikipe ya Kiyovu sports yarimaze kwiyubaka none itejwemo ibibazo bishobora kuyigeza aho umufana acika ku kibuga.

Umutoza Karekezi Olivier we ntarasinya hamwe na bagenzi be.Karekezi ahembwa buri kwezi kandi nta masezerano aragirana na Kiyovu sports.Abatabara nibatabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *