RSSB yihaye intego yo kuzakusanya umusanzu ungana na miliyari 12 mu mwaka wa 2020/2021

Ku bijyanye n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, RSSB yabonye abafatanyabikorwa bashya 2,177 mu gihe yari yateganyije 3,500. Ibi byatumye umusanzu wakusanyijwe ugera kuri miriyari 12.6 Frw.
Kuri ubwitabire bwa mituweri bwageze kuri 82.1% mu gihe mu mpera z’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wari kuri 80.1%. Mu mwaka ushize wose ubwitabire mu kwishyura uyu musanzu bwari kuri 79.7%

Ikigo cy'igihugu cy ' ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB  mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 20 ugushyingo 2020 cyavuzeko cyishimira ubwitabire bwo gutanga mituweri mu mwaka 2020na2021 igihembwe cyawo cyambere ko bwaruse  ubwitabire bwa  2019 na 2020.

Gatera Augustin uhagarariye ikigega ejo heza muri RSSB avuga ko ubwitabire bw 'abizigamiye muri iki kigega burenze uko babiteganyaga kuko abafunguye konti muri iki kigega basaga ibihumbi 900 naho amafaranga bizigamiye asaga miliyoni umunani z'amafaranga y 'u Rwanda .

Ati "Ejo heza imaze umwaka n 'amezi 11 mu kwezi gutaha tuzaba twujuje imyaka 2, umwaka wambere wari uwo gusobanura ejo heza akamaro kayo tubimenyesha igihugu cyose  umwaka wa kabiri abantu baritabiriye,  umwaka wambere ntabwo bitabiriye cyane kuko harimo ikintu cyo kugirango babanze bumve ejo heza n 'iki? Iyo pansiyo ije kubantu batari abanyamushahara imeze ite?  Iteye ite?  Turabisobanura, umwaka wa kabiri baritabira kugeza ubungubu uyu mwaka niwo bitabiriye cyane kurusha umwaka wa mbere  dufite abantu bafunguye konti ibihumbi magana cyenda mirongo inani abamaze kwizigamira ni ibihumbi 700 amafaranga yose amaze kwizigamira aragera kuri miliyoni 8 mu mwaka umwe gusa, bivuze ko ubwitabire bumeze neza birenze uko twabiteganyaga kuburyo mumyaka itanu itandatu iri imbere abanyarwanda benshi bazaba baritabiriye ubwizigame bw 'igihe kirekire bw 'ejo heza".

Rugemanshuro Regis umuyobozi mukuru w 'icyigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda  avuga ko ubwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu gihembwe cyambere cy 'umwaka wose  wa mituweri wa 2020-2021bwaruse ubwitabire bw 'umwaka wose wa mituweri wa  2019-2020.

Ati "Ubwisungane mu kwivuza mu gihembwe cyambere yagenze neza kuko yarushije umwaka wose w 'ubushize uko byagenze ndetse washyiraho uko byari mu marushanwa bikaba akarusho mu bwisungane mu kwivuza ikintu cyambere abanyamuryango biyandikishije barishyuye 100% kugeza mu kwezi kwa cyenda bari 80,1% ariko washyiraho uko amategeko yahindutse ugereranyije abanyamuryango uko bivuzaga batararangiza kwishyura 100% kandi  noneho ugahita univuza udategereje iminsi 30 ibyo benshi bavuga ko bitinda kubera gutinda kwishyura ubu ubwisungane mu kwivuza bufite 83% y 'abanyamuryango biyandikishije  bishyuye 100% ndetse nabishyuye 85%, naho umwaka ushize wose abanyamuryango bari 79,7% akaba aricyo dushimira abafatanyabikorwa ni itangazamakuru kuko rifasha kumvisha abanyamuryango n'abanyarwanda muri rusange ko kugira  ubwishingizi bwo kwivuza ari ngombwa ".

Iki kigo kinavuga ko  kiri kugerageza kugirango mw 'ishoramari ry 'amazu gisanzwe gikora cyubake amazu ahendutse kuburyo bizorohera abanyamuryango bacyo kuba babona amazu ajyanye ni igihe kandi adahenze. 

 

Maria Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *