Kugaruza umutungo wamizwe n’ibifi binini:Ikinyoma gisa n’imvura igwa mu ishyamba.

Ibihe bitandukanye bivugirwamo byinshi,ikibazo kikaba kuzuza ibyavuzwe.Iteka havugwa kugaruza umutungo unyerezwa nabashinzwe kuwucunga ariko byarananiranye.

Isesengura ryerekana ko kuva 1975 aribwo hatangiye kwamagana abanyerezaga umutungo wa Leta.

Nirere Madeleine, Umuvunyi mukuru[photo archives]

Muri 1980 hadutse inyito yiswe isiha rusahuzi"iyi nyito yavugwaga herekanwa abategetsi bigabiza umutungo .Muriyo myaka nta badepite cyangwa abasinateri bariho,hariho inzego z'ubugenzacyaha n'ubushinjacyaha bigasorezwa mu nkiko.Nkuko twaganiriye n'impuguke mu ngeri zitandukanye ,ariko zikanga ko twatangaza amazina yabo tuganira baduhaye ingero.

Bagize bati"kuva 1980 umusahuzi mu mitungo ya Leta hashingiwe ku mishinga imwe n'imwe yagiye idindira karahava.Umwe yatanze Urugero:Ruhamanya Vincent yafungiwe igihombo cyagaragaye muri sosiyete ya Leta yatumizaga ikanacuruza ibiva kuri peteroli(peterorwanda)undi waje kuvugwaho kunyereza umutungo ashinzwe gucunga yari Gatabazi Felecien wafunganywe n'umugore we bashinjwe kunyereza umutungo w'impunzi zari zaravuye mu gihugu cya Uganda.

Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo hari abanyereje ntibavugwaho abo ni nka Col Nsekalije Aloys wavuzweho kunyereza umutungo wa Ministeri y'uburezi ntiyigeze abibazwa.Nzirorera Joseph wari Ministri w'ibikorwa remezo yavuzweho kurya imihanda kugeza ubwo imwe itigeze yubakwa.

Isoko ryo kubaka ibiro byicyahoze ari sous prefecture,hari kubakwa etage birangira basondetse.Iyubakwa rya Stade Amahoro yatashywe 1987 ituzuye.Indi mali yaranyerejwe yubaka Rebero rubanda rurazahara.Kunyereza ibya Leta hakiyongeraho ibya rubanda byakajije umurego 2000 maze izina ibifi binini biba biravutse.

Aha wakwibaza uti Depte arihe?uko imyaka yaje inzego zarubatswe kuko izina Umusinateri ryaraje aho kuba igisubizo bibereye ntiteranya bakavuga ngo uzakurwaho amaboko na system azajye mu nkiko.

Dore uko ibifi binini byigabije ibya Leta bikarenzaho ibya rubanda.Sam Nkunsi yagiye mu Gakiriro ka Korea yazanye imashini zo kongera amashyanyarazi ntizigrze zikora umunsi n'umwe.Ibigo byarahombye bihindurirwa amazina,ibindi bivaho burundu.Aha nihohibazwa uwahawe kuyobora urwego rw'umuvunyi  icyo azakora kizatuma imitungo yanyerejwe igsruzwa.

Ibi bigo byanyerejwemo umutungo byagiye byitaba Abadepite ariko bikarangiriraho.Ibigo byahombye:Elctrogaz yahawe amazina menshi kugeza ubwo hatandukanijwe amazi n'amashanyarazi,ubu hafunzwe Nyamvumba wayiyoboraga.ORINFOR ikigo cya Leta cy'itangazamakuru cyarahombye kugeza ubwo gihinduriwe izina  yiswe RBA kugeza ubwo ibitangazamakuru Imvaho nshya ihombye ikaba itakigaragara ku isoko abanyarwanda bakaba batakimenya amakuru.

Banki y'Abaturage nayo igeze mu marembera ihi durirwa izina uko bayizahaje.Banki y'imiturire yarahombye ivaho burundu isiga amatongo Kimisange mu karere ka Kicukiro no muri Murama mu karere ka Gasabo.

Ikigega FARG gifasha abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mwibuke Musoni James akiri Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu yitabye PAC akavugako ibyuma bibitse imibare yabarokotse jenoside yakorewe abatutsi zahiye.ONATRACOM barayihombeje ihindurirwa izina yitwa RITCO ntawabajijwe ibyayo.Ministeri y'uburezi hafashwe za nyakamwe ibifi binini byigaramiye.

Ministeri y'ubuzima hakwibukwa inzitiramubu zatanzwe mu karere ka Nyamasheke ntacyakurikiye.

Imitungo iranyerezwa naho kuyigaruza n'ikinyoma nk'aya mvura igwa mu ishyamba.Umuvunyi azagaruze umutungo wa Ferwafa wanyerejwe  na Nzamwita Vincent De Gaule nkaho yavugwagaho ifaranga ryari kubaka Hotel.Urugomero rwa Rukarara narwo Umuvunyi azaruvugeho arebeko adasezererwa vuba na bwangu.

Ninde watinyuka kuvuga kuri Gaz yo mu kiyaga cya Kivu?hazagire uvuga ku iyubakwa rya Stade Huye na Rubavu?ninde watinyuka umuhanda wa Kicukiro Bugesera mu gihe Mutsindashyaka Theoneste yaragizwe Ambasaderi?Amazu yubakirwa abatishoboye agahita asenyuka kandi yatwaye akayabo.

Itangazamakuru ryandika ibinyamakuru Umukuru w'igihugu Perezida Kagame Paul yarihaye impano y'imashini ariko yaburiwe irengero.Umugenzuzi w'imali ya Leta iteka agaragaza abanyereza umutungo baba bashinzwe iyo atarakurwaho amaboko agera imbere y'Abadepite barangiza ngo baranyuzwe.Ibigo bya Leta kugera mu turere hose bigaragara ko imitungo inyerezwa ,ariko ikibazo ni ukuwugaruza.

Ministiri w'ubutabera yigeze kugaragaza ko Leta igwa mugihombo cy'imanza batsindwa kubera abirukana abakozi binyuranije n'amategeko.Ibi nibyo byabaye mu mujyi wa Kigali mu iyubakwa ry'ibiro ukoreramo kuko wavuzweho kunyereza ifaranga ryateganyaga kubyubaka.

Abo twaganiriye bumvise Umuvunyi mukuru Madame Nirere avugako atazatinya ibifi binini basetse kuko batangaje ko atazabibasha.Tito Rutaremara yatanze urwenya ngo bataha ubukwe ngo uyu mwana ni akagabo yakoze ubukwe buhenze,kandi ari akajura.

Ikibazo cyo gukumira inyerezwa ry'umutungo wa Leta kimaze imyaka 45 ,aho gucika byafashe intera ikaze.Isesengura ryasanze abanyereza ibyo bashinzwe bakorana nabakabahannnye.Urugero:Umutungo w'itorero ADEPR itsinda rya Tom Rwagasana ryakingiwe ikibaba.

IPRC zivugwamo igihombogikabije ,ariko kugeza nubu byagizwe ubwiru.Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Butare naho mwibuke uko byagenze.Inzego zigamije kugaruza umutungo wa Leta nazo abazikorera ni abantu kandi nabo bakeneye inzu I Nyarutarama.

Niyo mpamvu kugaruza ibyanyerejwe cyangwa gukumira kunyereza biragoye.Ni ukuzategereza ingamba zizakumira  ibifi binini uko byakwigeizaho umutungo byaragijwe.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *