Rwanda umupira w’amaguru ukomeje kugana mu marembera:Amakipe Kiyovu sports na Rayon sports ziratabarizwa.

 Umupira w'amaguru aho gushakirwa ibisubizo biwuzamura hashakwa uko amakipe yakomera agaharanira gutsinda ayo mu mahanga hashakwa uko asenyuka.

Iyi nyito yo gushakira ibibazo amakipe imaze imyaka 58.Inkuru yacu iri ku makipe Kiyovu sports na Rayon sports.

Ikipe ya Royon sports [photo archives]

Reka tubereke uko buri Repubulika ikora ivugurura ku makipe amwe akazima burundu ,andi agahindurirwa amazina yubakiye kuri Komine naho ubu nay'Uturere.

Abasesengura bemeza ko kuva 1976 kugeza 1990 aribwo umupira w'amaguru wakinwaga nta rwego rwa Leta rwivanze mu mitegekere ya buri kipe.Ubu twagirengo turebere hamwe uko umupira w'amaguru uhagaze cyane ku makipe Kiyovu sports na Rayon sports zivugwaho ubuhangange no kugira abakunzi benshi kurusha izindi.

Isesengura rushingiye ku bakunzi b'umupira w'amaguru twaganiriye bagiye bahuriza ku ijambo rimwe ribabaje rigira riti"umupira w'amaguru wararangiye ntabwo tuzasubira ku kibuga kuko ntacyo twaba tugiye kureba"abandi bo bagahuriza ku ijambo rimwe ryerekana ko ikipe ya APR fc ibasenya nko mugihe ibatwara abakinnyi bitanyuze mu buryo umukinnyi agurwa ava mu ikipe ajya muyindi.

Abakunzi ba Kiyovu sports bo bafite ikibazo cyuko ikipe yabo mu myaka 26 itaratwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy'Amahoro.

Ikipe ya Kiyovu sport [photo archives]

Iyi kipe yagiye ivamo abakinnyi bajya mu ikipe ya APR fc mu buryo bwabatunguraga bakavuga ngo ni inzibacyuho,ariko ubu batangajwe naho yongera kubatwara umukinnyi Nsanzimfura Kedy.

Abayovu ubu bavugako batagize uruhare mu matora ya Komite ibayoboye.Umuyovu umwe twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yagize ati"nubwo tutatwara igikombe ariko ntitube mu makipe ahora arwanira kujya mu cyiciro cya kabili"Aha yakomeje antangariza ko nubu bagize amahirwe imikino igahagarikwa ,naho ubundi byari byacitse.

Ikipe ya Rayon sports yo abakunzi bayo baragira bati"ni ubwo dutwara ibikombe ntabwo twishima kabili ,kuko APR fc ihita idutwara abakinnyi tukongera tugategereza imyaka kugirengo tugitware.Aba ba Rayon bakomeza bavugako umupira w'amaguru wararangiye ntawugihari kuko ngo niba ikipe muhangana ariyo ikugenera abakuyobora,yakwirukana abakinnyi ikabaguha ntabwo waba ukiri mu marushanwa.Ikipe ya Rayon sports ubu bivugwako yagize amahirwe kuko shampiyona yahagaze kugirengo yiyegeranye.Aha rero ngo ntibizayikundira kuko abafana bayifashaga bigijweyo nabo bareka umupira w'amaguru.

Abasesengura iby'umupira w'amaguru basanga hatari hakwiye gushinja abayobora amakipe kuyasenya kuko nubundi bashyirwaho batatowe.

Abandi twaganiriye badutangarijeko RGB yitwaza inshingano igasenya amakipe.Urugero:RGB yateje ibibazo mu ikipe ya Kiyovu sports isesa amategeko ayigenga.

RGB yateje ibibazo ikipe ya Rayon sports kugeza ubwo iyishyiriraho inzego ,kandi yarashenye izindi mu buryo bwishe amategeko.Abakunzi b'umupira w'amaguru barasaba ko ikipe zakwitorera abaziyobora hashingiwe ku bushobozi bamubonamo.Nibikomeza gutya ikipe zirarunduka.

Ubutaha tuzabereka ikipe zariho mbere ya Repubulika uko zahinduriwe amazina ,nizindi zahinduriwe amazina kuva 1994.Aha rero niho haba ikibazo cyo gusenya umupira w'amaguru ababigizemo uruhare bakabyegeka kuri Komite ziyoboye amakipe.

Ufite umuti wo kuzahura umupira w'amaguru ninde?udafite umuti wo kuzahura umupira w'amaguru ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?umupira w'amaguru nube uwa rubanda bawugiremo uruhare.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *