Uwigeze kuba Perezida w’igihugu cy’u Burundi Pierre Buyoya yashyinguwe ishyanga.

Bimwe mu bihugu byo mu karere bikomeje kuba imbata y'urwangano rushamikiye k'ubwoko kugeza no kwanga uwitabye Imana.

Pierre Buyoya yasomewe misa muri Katedarari y’i Bamako

Aya makuru ni ubwo ari mu gihugu cy'u Burundi ,ariko yiganje mu karere.Ubu haribazwa niba uzajya afata ubutegetsi azajya yimakaza iturufu y'ubwoko bugaheza ubundi.

Ubu bamwe mu bashingantahe baba mu bihugu bitandukanye kubera ikibazo cy'ubuhunzi baratangaza ko Leta yabo yakoze amakosa menshi cyane.

Uwitwa Nyamacumi aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko igihugu cyabo cy'u Burundi cyagize ingoma zishamikiye ku moko,kandi hakimikwa urwangano.

Uwitwa Barakamfitiye nawe aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com yatangaje ko kuba uwigeze kuba Perezida w'igihugu cy'u Burundi Pierre Buyoya ashyingurwa ishyanga,kandi barabanje kumuburanisha atanahari agakatirwa burundu.

Ikibabaje ni uko ubu mu gihugu cy'u Burundi Leta itegekwa nabashaka kwihorera bagamije  gusigarana igihugu binyine.Ibi rero bikorwa na Leta itegeka igihugu cy'u Burundi igamije guhora ,aho kubaka ubunwe bw'abashingantahe barateza amakimbirane ashamikiye ku bwoko.Umwe kuwundi mubazi ibyabaye mu Burundi kuva bwakeikukira basanga intambara zizahahora ,cyane ko uko bukeye uko bwije imidugararo ikurikirwa no kwicwa urokotse agahunga bizahoza igihugu mu ntambara.

Kuba Leta yaranze ko uwigeze kuba Perezida w'igihugu cy'u Burundi Pierre Buyoya ashyingurwa ku ivuko ngo nabari bafite gahunda yo gutaha bayihagsritse.Gusimburana k'ubutegetsi ntibivuze ko ugomba kwihorera wica uwukeka wese ufitanye isano nuwatumye ukurira mu buhungiro.

Abasesengura ibyakurijiye ishyingurwa rya Buyoya basanga u Burundi bugiye kuvukamo intambara kandi izaba ikaze.Imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu mutabare amazi atararenga inkombe.
 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *