Bamwe mu bamotari bakomeje gutabaza Leta kubera abababuza umutekano bakwiza ibihuha basebya ubuyobozi.

Iyo wumvise izina motali wumva ko ari abakoresha moto batwara abagenzi.Uyu muryango watangiye kera ugizwe n'abantu bakeya,ariko uko imyaka yagiye iza wagize abanyamuryango benshi kugeza ubwo baba Koperative.

Abamotari barinubira abahoze ari abayozi bayo bananiwe inshingano zabo none bakaba bari kuba imbogamizi ku buyobozi bushya[photo archives]

Uko hubakwa inzego zo guteza abamotari imbere ,hari abo twakwita barusahuriramunduru batifuza ko umumotari yakwiteza imbere .Amakuru azunguruka mu bamotari batandukanye ashimangira ko kuva aho baviriye mu rwego rw'amashyirahamwe bakajya mu rw'amakoperative babonye impinduka kandi byose babifashijwemo n'ubuyobozi bitorera kuva ku rwego rw'akarere kugeza ku rw'igihugu.

Abamotsri baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com batangaje ko ubuyobozi bwabakoreye igikorwa cyiza cyo kubateganyiriza muri ejo heza.

Abamotali bakomeje badutangariza ko bazhyiriweho ikigega cy'ingoboka.Kuba ubuyobozi bunabishingira kugirengo umumotali agire Moto ye ku giti cye bikaba bumva bamaze kuva ahabi bajya aheza.

Ni ubwo bishimira ibyo bikorwa ,ariko ngo bafite ikibazo kibakomereye cyabahoze ari abayobozi baza koperative bagakurwaho kubera gutatira inshingano ,none bakaba bakwiza ibihuha hagati mu bamotali babangisha ubuyobozi ku rwego rw'igihugu.

Abo twaganiriye batashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"twebwe turamagana aba bakurikira"

Caleb kuko yigometse k'ubuyobozi kandi akaba avuga ko azaruhuka abukuyeho,kandi uyu yananiwe kuyobora koperative yari yaramutoye.

Yakomeje atangaza ko hari undi witwa Olivier nawe wirirwa ukwiza ibihuha bisenya ubuyobozi nawe yananiwe inshingano.

Undi mumotali ati"kusiga Baptiste nawe utuzengurukamo akoresha utunama two kwigomeka kuri federasiyo?Undi watunzwe urutoki mu byigomeke bigandisha abamotali abakangurira kurwanya federasiyo ni Ndayishimiye uyobora koperative ku Kamonyi.

Abamotari bakorera ku Kamonyi tuganira badutangarije ko tariki 11Mutarama 2021 ko Ndayishimiye yabwiye abasekirite n'abamotali yita inshuti ze kumufasha bakarwanya Ngarambe ubayobora kurwego rw'igihugu .Aba bamotali babidutangariza bavugaga ko ngo Ndayishimiye yashimangiraga ko naramuka agumanye koperative yazabafasha bakabona Moto.

Abamatali undi bashyira mu majwi ni Kayiranga Eduard umukozi w'ikigo gishinzwe amakoperative RCA.

Abamatari twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko Kayiranga akorana inama nabiyise itsinda rishaka guhirika ubuyobozi ,kuko abizeza kuzabafasha bagakurwaho Ngarambe.

Inzego bireba nizihagurukire iki kibazo cyugarije abamatari.Kayiranga tuganira ku murongo wa telefone yahakanye ibimuvugwaho.

Kayiranga yakomeje adutangariza ko ntaruhare yigeze agira rwo kuganira nabo bigometse k'ubuyobozi bwa federasiyo.

Ikivugwa kigira iherezo kuko nta nduru ivugira ubusa.Abo mu nzego zizewe z'umutekano tuganira banze ko twatangaza amazina yabo bagize bati"twebwe twatangiye gukora iperereza yabakwiza ibihuha mu bamotali hagati yabo uzabigaragaramo aazabihanirwa nkundi wese wigometse .

Impamvu ngo bahagurukiye iki kibazo ngo ni uko abamotali ari benshi kandi ntawe ukwiye gusenya inzego zitorewe nababifitiye uburenganzira.

Twavuganye na Ngarambe uyobora federasiyo y'abamotali ku rwego rw'igihugu ku murongo wa telefone ku bibazo bivugwa mubo ayobora.

Ngarambe yadutangarije ko we nabo bafatanije kuva kurwego urwo arirwo rwose baharanira iterambere ry'umumotali naho abakwiza ibihuha babahimisha gukora buzuza imihigo bahize.

Uwo bireba kurikirana uzana umwuka mubi mu bamotari amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *