Imbaraga zihurijwe hamwe zitanga igisubizo cy’ejo hazaza:Abamotali ba Kimironko biyujurije inzu.

Koperative nimwe mu nzira y'ubukire n'ubukungu iyo icunzwe neza abayishinzwe ntibabe batereriyo.

Abamotali bibumbiye muri Koperative ikorera Kimironko mu mujyi wa Kigali  mu gace ka Nyagatovu batashye inzu biyubakiye kubera guhuza hamwe imbaraga ndetse no gutangira umusanzu ku gihe byatumye bagera ku ntego bari bihaye yo kwiyubakira inzu.

Inyubako yujujwe n'Abamotari [photo]

Mukinaniro yagiranye n'itangazamakuru,Umuyobozi w'iyi Koperative yaritangarije ko ibi bikorwa babigezeho kubera gukangurira abanyamuryango babo gutangira umusanzu igihe,kandi bakifashisha ubukangurambaga buhoraho.

Ngaranbe Daniel umuyobozi w'abamotali ku rwego rw'igihugu yatangarije itangazamakuru ko hakozwe ubuvugizi bwo kwereka abo bayobora ibyiza byo gutanga umusanzu no kwizigamira kuko ariyo nzira y'ubukungu burambye.

abitabiriye umuhango wo gutaha inyubako[photo ingenzi]

Abamotali bibumbiye muri iyi Koperative bo batabgarije itangazamakuru ko mbere bakoreraga mu kavuyo ,kugeza ubwo bamwe bangaga no gutanga umusanzu,ariko kubera ubuyobozi bwiza bwabakanguriye ibyiza byo kwiyubakira Koperative batanga umusanzu.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro izafasha abanyamuryango mu iterambere rirambye.

 

Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *