Intara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu abana ba Semasaka Claude na Uwamaliya Marie Louise baratabaza.

Intabaza n'ijambo rikoreshwa n'umuntu cyangwa abantu iyo bari mu kaga gakomeye gashobora guhungabanya ubuzima bwabo.

Uwamariya M.Louise [photo archives]

Bivugwako,bizwiko icyaha ari gatozi kuwagikoze,ariko abana babyawe na Semasaka Claude na Uwamaliya Marie Louise bo siko bimeze.Semasaka Claude na Uwamaliya Marie Louise bakomoka mu ntara y'iburengerazuba,Akarere ka Rubavu,Umurenge wa Nyambyumba,Akagali ka Kinigi ,Umudugudu wa Gatyazo.

Inkuru yacu iribanda ku bivugwa hagati mu baturage n'ubwo inzego zanze kuvugana n'itangazamakuru kugeza n'ubwo babuzaga n'abaturage gutanga amakuru.Amakuru atangwa ashimangira ko bamwe mu bayobozi bo mu murenge wa Nyambyumba bigabije imitungo ya Semasaka Claude n'umugore we Uwamaliya Marie Louise bavugako basahuye bagasenya.

Amazu ya Karemera,kandi Mukamusana wacungaga uwo mutungo akaba abihakana.Ibi ngo byemejwe n'inteko Gacaca yo mu murenge wa Nyambyumba.

Abaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com batashatse ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati"Hari amakuru yigeze kuvugwako Semasaka Claude yaguye mu bitero by'abacengezi nyuma 2016 twongera kubyuma tukibaza uko we n'umugore we bongeye gukorana nabo banzi b'igihugu.

Haje gushyigirwaho impapuro zo gushakisha Uwamaliya Marie Louise (avis de recherche)abo twaganiriye bagize bati"abahunze igihe cyo muri 1994 bari bafite imitungo bagiye bahimbirwa gusahura imitungo no kwangiza imitungo yabamwe mu bishwe muri jenoside kugirengo imitungo yabo itezwe cyamunara,ibi byakorwaga na bamwe mu bahesha b'inkiko bigatuma umuturage adatahuka.

Ibi byanyuze mu itangazamakuru bamwe muri abo bahesha b'inkiko barafungwa,abandi barahunga.Abahesha b'inkiko bahagaritswe kubera guhamwa n'ibyaha byo guhimba imanza gacaca ni:Ntagomwa Elie Irakiza,Mpirikanyi Gaspard kuko nibo bigabije icyari Gisenyi bakorana n'uwitwa Mukindangabo wafashwe yiba umutungo wa Sebatware Andre akoranye n'umuhesha w'inkiko Nsengiyumva John.

Undi wavuzwe kwigabiza imitungo yabahunze yahimbye imanza ni Musabyimana Obed nawe yarabifungiwe.

Undi wigabije imitungo yabahunze yahimbye imanza gacaca akabiburana agakingirwa ikibaba ni umuhesha w'inkiko Kanyaba Bibiane.

Aha rero niho hava kuvugako abana bo mu muryango wa Semasaka Claude n'umugore we Uwamaliya Marie Louise bari mu kaga bakaba basaba kurenganurwa.Ubwo inzego bireba zizaduha amakuru nayo tuzayatangaza.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *