Inzitizi mu rubanza rw’umurimo Sikitu Jerome aregamo Royal cleaning Ltd zamukozeho riraka.

Urukiko rw'umurimo rukorera Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwaburanishije mu mizi urubanza Sikitu Jerome aregamo Royal cleaning Ltd.

SIKITU Jorome[hoto archives]

Inteko iburanisha yahamagaje ababuranyi isanga urega ariwe Sikitu arahari hamwe n'umwunganira mu mategeko.

Uregwa Royal cleaning Ltd nayo yitabye urukiko ihagarariwe n'umwunganizi wabo mu mategeko.

Urukiko rwahaye ijambo Sikitu ngo avuge icyo arega.Sikitu yatangiye avuga ko yirukanywe na Royal cleaning Ltd mu buryo bunyuranije n'amategeko akaba asaba kurenganurwa.Inteko iburanisha yahaye ijambo uruhande ruregwa arirwo Royal cleaning Ltd,ngo rwisobanure kubyo Sikitu abarega.

Royal cleaning Ltd yabwiye urukiko ko Sikitu yivuguruza mu mvugo ze,cyane ko har'ur'undi rubanza aregamo Royal cleaning Ltd kugeza naho bigaragaye ko yigannye inyandiko z'umuyobozi wayo MvuyekureFrancois,ubwe Sikitu akajya kuzipimishiriza mu kigo cya KFR bikarangira bigaragaye ko imikono ariye.

Aha rero kuba Sikitu yarataye akazi yarafite nk'umunyamigabane,kongeraho kwisabira gupima imikono bikamufata twe twumva ikirego cye cyatezhwa agaciro.

Abari murukiko bumvise ibyo Royal cleaning Ltd isobanuriye inteko iburanisha bagize bati"umutego mutindi wishe nyirawo pe Sikitu niwe wakoze inyandiko mpimbano anitangira amafaranga yo gupima imikono iba ariwe ihama"Inteko iburanisha yahaye ijambo Sikitu nawe avugako yahembwsga umushahara w'ibihumbi maganabili na mirongo itanu by'u Rwanda(250000 frw)kandi akaba yarabiregeye k'ushinzwe umurimo mu karere ka Nyarugenge.

Hongeye guhabwa ijambo uhagarariye Royal cleaning Ltd ahita abwira inteko iburanisha ko ibyabereye k'umugenzuzi w'umurimo mu karere ka Nyarugenge bitashingirwaho,kuko Royal cleaning Ltd itigeze ihagararirwa,kuko uwayihagarariye ariwe Nizigiyimana Philippe atabifitiye ububasha,cyane ko urugaga rw'Abavoka mu Rwanda bamutangiye ikirego,kongeraho ko urugaga rwandikiwe na Mutsinzi Saleh arubaza niba Nizigiyimana Philippe bamugera bakamusubiza ko ntawe bagira.

Sikitu yareze avugako yari kuva tariki 1 Mutarama 2018 kugeza tariki 1mutarama 2020 ibi aregera bikaba bidashoboka.

Tariki 1mutarama 2018 nibwo yandikiye Royal cleaning Ltd ayisaba kumuha ibirarane by'imishahara bamufitiye.

Umucamanza yabajije Sikitu icyo yarashinzwe ?Sikitu ati"Narishinzwe umutungo.Sikitu yabajijwe uwakoraga umushahara?Sikitu ati"har'igihe nayikoraga.

Royal cleaning Ltd yo yabwiye urukiko ko Sikitu ariwe wakoraga umushahara bityo ko atari guhemba abandi we ngo yiyibagiwe.Aha Royal yakomeje yereka urukiko ko Sikitu ibyo avuga bihabanye nibyo mu rukiko rw'ubucuruzi yabarezemo arirwo RCOM 00923/2020/TC aho avuga ko yahembwsga ibihumbi maganane by'amafaranga y'u Rwanda.(400000 frw)Amategeko icyo ateganya iyo hatabayeho guhuza umukozi n'umukoresha ni ugusubira k'umugenzuzi w'umurimo ,bikaba aribyo bishobora kuba hagati ya Sikitu urega Royal cleaning Ltd.

Ikindi Royal yakomeje yereka urukiko ko n'ubwo k'umugenzuzi w'umurimo batari bahagarariwe n'uwabareze yagiyeyo igihe cyararenze.Ibi biteganywa mu ngingo ya 76 itegeko nimero 66/2018 ryo kuwa 30/8/2018 rigenga umurimo mu Rwanda.Iyi ngingo igenwa ivugako umushahara umaze imyaka 2 ibarwa uhereye igihe umukozi yagombaga guhemberwa.Iyo utishyuwe ntaba akishyuwe.

Igika cy'amategeko kivugwa igihe umukozi ahagarikwa.Umukoresha atangiye ibarura ry'amafaranga yose bemeranijweho n'umukozi,ko ar'umwenda.Intumwa z'abakozi mu kigo zashyikirijwe ubugenzuzi bw'umurimo bwasabwe gukemura ibibazo cyangwa impaka mu bw'umvikane.

Ibi byose nta nakimwe Sikitu yigeze akora.Kuba rero Sikitu arega Royal imanza ebyeri ntahuze imvugo igendanye n'umushahara yahembwaga hatangiye kugaragaramo ikibazo.

Kuba Sikitu yarapimishije imikono iri ku masheke ikigo cyabigenewe gifite uburambe kikaza kwerekana ko imikono ariye,nyuma yaregerwa ubugenzacyaha agashaka guhinduramo gutotezwa nabyo benshi babyibajijeho.

Sikitu akaba yaragize urundi rubanza yaburanaga n'umugore babanye intambara ikirangira bikarangira bagiye mu nkiko.

Tuzakomeza kubagezaho uko imanza Sikitu aregamo Royal cleaning Ltd zizaburanishwa kugeza zirangiye.

 

Ubwanditsisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *