Umupira w’amaguru mu gihirahiro:Ikipe ya APR fc na Ferwafa ninde uzatanga amabwiriza ya Shampiyona.

Amakuru acaracara mu mupira w'amaguru navuga ko Shampiyona ishobora gukinwa mu matsinda kugirengo izarangire vuba.Andi makuru akavuga ko Shampiyona izakinwa nk'ibisanzwe.

Sekamana Jean Damascene Perezida wa Ferwafa [photo archives]

Igiteye impungenge n'uko amakipe yose ayoborwa mu buryo butaziguye,niyo bagiye mu nteko rusange ya Ferwafa biba ar'ukurangiza umuhango.

Ikipe ya APR fc ntabwo iragaragara ko izitabira Shampiyona cyane ko kuva Ministeri ya siporo yaha uburenganzira Ferwafa gusubukura imikono ,APR fc itaragaragaza igikorwa na kimwe ko izitabira Shampiyona.

Kuba rero ikipe ya APR fc itaragaragaza ko izitabira Shampiyona byatangiye gutera impungenge bamwe mubayobora amakipe bari batangiye kwiyumvisha kuzakina mu matsinda.

Isesengura ryerekana ko ikipe ya APR fc ariyo iyoboye Ferwafa cyane ko Gen Sekamana yatanzwe n'ikipe y'Intare fc ikaba junior yayo.Andi makuru avugwa ko APR fc ishobora kutitabira gukinira mu matsinda byatera ikibazo cyane ko amwe mu makipe yari yaratangiye kugena ingengo y'imali izakireshwa.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bategereje icyo inteko rusange ya Ferwafa izakwemeza.Bamwe baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"twebwe tujya mu nama byo kurangiza umuhango ntushobora kwanga ikikubangamiye"Undi nawe yadutangarije ko amabwiriza Ferwafa itanga abarengera inyungu za APR fc,aho kurengera abanyamuryango bose.Shampiyona yo mu Rwanda byerekana ko mu karere ariyo irihasi cyane kuko amakipe iyo asohokeye igihugu ahita atsindwa.

Uyu munsi hategerejwe kumenya amabwiriza azagenga Shampiyona.Kwinjiza kubibuga nabyo byarakemanzwe hafatiwe ku mabwiriza yashyizweho na Ferwafa.

Biravugwa ariko bikaburirwa igisubizo.Umupira w'amaguru uzaba mugihirahiro kugeza ryari?ninde uzakura umupira w'amaguru mu gihirahiro?utakura umupira w'amaguru mu gihirahiro ninde?Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *