Koperative Indatwa yabasezerewe mu gisirikare iratabaza Perezida Kagame kubera kuzambywa na Gatabazi Jean Bosco.

Ibihe bisatira ibindi bigahishura ikinyoma kiba cyarahishwe.Aha niho hava bamwe mubashinze Koperative Indatwa batabaza umukuru w'igihugu kugirengo barenganurwe.

Gatabazi

Amahame yo guhuriza abaturage b'ingeri zitandukanye mu makoperative yabaye umuhigo,ni muri urwo rwego hashinzwe Koperative Indatwa kugirengo abasezerewe mu gisirikare cya RDF bakomeze buteze imbere.

Iyi Koperative yashinzwe 2013 umugabane shingiro ar'ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda.Iyi Koperative Indatwa ikimara gushingwa hashinzwe ikigega cy'ingoboka.

Koperative ikimara gushingwa kwari uguha abanyamuryango akazi kugirengo biteze imbere.Koperative yaroroherejwe ihita ihabwa isoko ryo gukora isuku mur'imwe mu murenge yo mu mujyi wa kigali.

koperative Indatwa yahawe isoko ryo gukusanya no gutwara ibishingwe ibikura mungo ikabitwara I Nduba .Ikibabaje muriyi Koperative Indatwa n'uko abanyamuryango bigijweyo,ahubwo Gatabazi akayigira akarima ke,aho kuba inyungu z'abanyamuryango.

Bamwe mu banyamuryango twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"Gatabazi yanze ko hakorwa ingenzura ry'umutungo "umwe ati"Uwitwa Rwego Said yandikiye Gatabazi ngo bagenzure umutungo ariko yaramwangiye.

Gatabazi avugwaho guha abo ashatse akazi abo bafatanije batabizi,ikindi kuba no mubiro bya Koperative yarashyizemo abo yishakiye batari abanyamuryango.Kuba yarahaye akazi Mutangana murwego rugenzura uko imirimo ikorwa kandi ntabumenyi abifitiye.Umwe mubo twaganiriye yantangarije ko iyo hagize ugira icyo abaza Gatabazi amutera ubwoba amubwira ko azamufungisha.

Ikigenga cy'ingoboka aho gufasha ufite ibibazo,nkufite umurwayi akamunaniza amutuma gusinyisha kuhagarariye inkeragutabara mu murenge.Uyu ati"Gatabazi ubwe mu kigega cy'ingoboka yihereyeho yashyingije abakobwa be,kongeraho n'izindi ndhuti ze.Gatabazi nagerageje kumushakaho amakuru adushyiraho iterabwoba,nyuma tumweretse itegeko ritanga amakuru adusubiza atya.

Gatabazi: Uranshakaho amakuru kungufu!That is intimidation! singuha raporo kuko ntakorera ikinyamakuru cyawe.

Uranshakaho amakuru ya koperative kungufu ushingiye kubihuha? Niba uvuga ko utampa raporo kuko ntagukoresha kuki ubona ko ari ngombwa ko nge nguha raporo yimikorere ya koperative?

Ingenzi: Si ingufu nanyuze mu itegeko riteganywa mu itara n'itangaza ry'amakuru kandi abo mukorana ayo bampaye nayo wampaye yujuje inkuru ibiteganywa mu itegeko byuzuye kuko impande zombi zampaye amakuru rumwe nuruvugako muri Koperative indatwa uyobora bitifashe neza urundi ruhande nurwawe uyiyobora

Abanyamuryango bakekaho Gatabazi kunyereza umutungo nko kugurisha imodoka cyangwa ibyuma byazo ,kandi batabizi.

Ubu abanyamuryango barakekaho Gatabazi kujya gukora amasoko mu karere ka Musanze yitwaje izina rya Koperative Indatwa.

Ibaruwa dufitye kopi irerekana uko abashinzwe kugenzura umutungo ,ariko Gatabazi akaba yarabananije.Uwo twaganiriye tukamuha izina rya Hakizimana yadutangarije ko Manda ya Gatabazi yarangiye ariko akaba yaranze kwegura.

Iyo Gatabazi yakoresheje inama azana abaza gutera ubwoba abanyamuryango bashobora kubaza imikorere mibi ikomeje kuzamya Koperative.Abo bireba mufite mu nshingano zo kurengera rubanda nimutabare amazi atararenga inkombe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *