Abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye gukemanga Nizeyimana Mugabo Olivier ushaka kuyobora Ferwafa.

Impungenge zikomeje kuba nyinshi kubera Nizeyimana Mugabo Olivier hamwe nabo bari kumwe bashaka kuyobora Ferwafa.

Mugobo Olivier ushaka kwiyamamariza kuyobora Ferwafa [photo archives]

Amakuru anyuranye ava mu bakunzi b'umupira w'amaguru nashingira ku matora agiye kuba mu mpera z'uku kwezi.

Ikivugwa nabo bakunzi b'umupira w'amaguru n'cy'uko Nizeyimana Mugabo Olivier we yayoboye ikipe ya Mukura vs nyuma akaza kwegura,ariko abayimugabiye bakamusaba kongera kuyisubirana.

Ubu ikipe ya Mukura vs irarwanira kujya mu cyiciro cya kabili.Umupira w'amaguru ugira ibice byinshi ,cyane ko Ferwafa yo ar'urundi rwego.

Undi uvugwa n'uwari Visi Perezida muri Komite icyuye igihe,ariko ubu ariyamamaza akanaba mubategura amatora.

Abasesengura basanga hano bikaze cyane.

Undi uvugwa n'uwatanzwe n'ikipe ya Gitikinyoni fc ariwe Umutonesha Diane .Uyu Umutonesha aba mu ikipe ya Kayisire Jaques akaba umukozi muri Ministeri ya siporo.

Umutonesha ajya mu gihugu cy'Ubudage yoherejwe n'ikipe yo kwa Kayisire.

Undi uvugwa ni Meya Gasana Richard w'Akarere ka Gatsibo.Meya Gasana yahawe icyangombwa n'ikipe y'Amagaju fc.Itegeko ryo 2015 ryambuye abayobozi kuyobora amakipe ababyibuka bibuka Murenzi Abdhal wari Meya w'Akarere ka Nyanza,ari na Perezida w'ikipe ya Rayon sports.

Itegeko rivugako kugirengo wiyamamaze utanzwe n'ikipe n'uko uba uyimaze imyaka 2 none Gasana Richard amaze imyaka 7 avuye mu karere ka Nyamagabe.

Abasesengura uko amatora ariho ategurwa barasaba ko hakosorwa ikibazo cyabari mu itsinda riziyamamazanya na Nizeyimana Mugabo Olivier.

Twagerageje kuvugisha ukuriye Komisiyo y'amatora muri Ferwafa ariwe Kalisa ntibyadukundira.Naza kutuvugisha kurizo mpungenge zifitwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru tuzakibagezaho mu nkuru yacu y'ubutaha.

 

Umutoni Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *