Uramutse Viateur uyobora Umudugudu wa Buruba ho mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga akomeje gutoteza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zibanisha abanyarwanda.Ibi byakozwe kuberako mu bihe byashize har'uwabaga yiha cyangwa ahabwa ububasha bwo gutoteza umuturanyi kugeza amumenesheje akajya ishyanga.

Ngambage Emmanuel n'umuryango we basaba kurenganurwa [photo ingenzi]

Ubuse ibibera mu mudugudu wa Buruba wo mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga Intara y'Amajyepfo inzego zirabibona gute?Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Buruba wo mu murenge wa Cyeza irerekanako uwuyobora Uramutse Viateur yibasiye Ngambage Emmanuel kuva hatangira gushakishwa imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside bakajugunywa mu byobo.

Aha niho Uramutse Viateur yatoteje Ngambage Emmanuel kuko basengeraga mu itorero rya ADEPR.

Aha nabwo Ngambage ntabwo byamworoheraga ariko agatsiko ka Viateur Uramutse kagatinya ubuyobozi.

Gacaca zitangiye Uramutse yabwiye Ngambage ko nashinja abapasiteri bazamuca mu itorero.Ngambage yagiye yimwa ijambo akagendera ku ijambo ryo mu kirokore ryo kwihangana.

Urwango rwarakomeje kugeza naho Ngambage ashyingiza abakobwa be bakabuza abakiristu kumutahira ubukwe.Uramutsr yatoteje Ngambage nyuma yifungwa rya bamwe mu bapasiteri bakurikiranyweho uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi bikabahama harimo Noheli Nkubito n'abandi.Ukwanze ahora akwanga Uramutse yanze Ngambage Emmanuel none asonze nabo yabyaye.

Uramutse yakoze amayeri atorerwa kuyobora Umudugudu wa Buruba.Inteko iyobora Umudugudu wa Buruba igizwe na:Uramutse Viateur.Barihuta Emmanuel ashinzwe umutekano.Uwamahoro Marc ashinzwe iterambere.Mukankubana Eurarie ashinzwe imibereho myiza.Claude ashinzwe itangazamakuru.Abaturage barasaba inzego ko zakuraho iyi Komite kuko ituzuza inshingano.Ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari Uramutse yahemukiye bene Ngambage Emmanuel aba ariwe ujya kuri RIB gutanga ikirego.

Gutoteza bene Ngambage bikozwe na Viateur Uramutse byatangiye afata Sebyenda Isaac,Muhire Alphonse na Nkurunziza Emmanuel.Intangiriro yitotezwa yakozwe na Viateur Uramutse ryakozwe igihe afata aba batatu twavuze ruguru akabaraza irondo batabyemerewe,kuko har'irondo ry'umwuga.

Uramutse yaraje irondo aba bagabo kandi bukeye ateza ubwega ko baje kumwiba no kumubuza umutekano.Uramutse yagiye kubiro by'umurenge wa Cyeza  bagezeyo Umunyamabanga nshingwabikorwa Mukamutali ategeka Sebyenda,Nkurunziza na Muhire gusinyira ko baraye irondo batabyemerewe.

Icyatunguranye naho mu mudugudu wa Buruba habaye Inama ikoreshwa na Gitifu w'Umurenge wa Cyeza Uramutse atungurana n'ijambo ryuko yashinje Sebyenda,Nkurunziza na Muhire ko bamwise interahamwe.

Ibi bysrugushaka kuyobya uburari.Abaturage bose bari muriyo nama batangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko gitifu w'Umurenge wa Cyeza yavuzeko abo bashinjwe na Viateur ko ar'imungu ko zigomba kurwanywa.Twavuganye n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga aho yatwemereye icyo kibazo cyo gutoteza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bakimenye kandi batangiye kugikurikirana.

Twabajije Meya niba n'inama yakoreshejwe na Gitifu w'Umurenge wa Cyeza kikibasira abarokotse jenoside yakorewe niba bakizi nabwo yatwemereye ko akizi.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga bwana Rudasingwa nawe yatangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko bamenyeko uyobora Umudugudu wa Buruba Uramutse Viateur yatoteje abarokotse jenoside yakorewe abatutsi,kandi ko inzego zatangiye kubikurikira.

Ibi nibihama Uramutse azahanishwa ibi bikurikira

ITEGEKO N° 84/2013 RYO KUWA 11/09/2013 RYEREKEYE ICYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBINDI BYAHA BIFITANYE ISANO NA YO 
Ingingo ya 11 : Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside  Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside ni imyitwarire cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake, kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside.
Andi makuru akomeje kuvugwa ngo n'uko Uramutse Viateur niriya nteko bategekana Umudugudu wa Buruba bamaze kumenya ko barezwe batangiye gushakisha uko batanga amafaranga mu baturage ngo bazashinje Nkurunziza,Sebyena na Muhire ko bamuteye rokare(kumwiba ku ngufu)amakuru yandi twahawe nabo muri Buruba batashatse ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"Uramutse agira amacakubili agakingirwa ikibaba nuyobora Umurenge wa Cyeza.

Dukora iyi nkuru twamenyeko Gitifu w'Umurenge wa Cyeza yahagaritswe ku yandi makosa yakoze atuma atuzuza inshingano zo kuyobora.Bimaze kumenyerwa ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bibasirwa bakicirwa amatungo ,bakarandurirwa imyaka ibihinze mu murima.

Abatuye Umurenge wa Cyeza bashimira Meya w'Akarere ka Muhanga wabaye ahagatitse Gitifu w'Umurenge wa Cyeza kuko ariwe nyirabayazana w'ibibazo byo muri Buruba.

Twashatse Uramutse Viateur ngo tumubaze kubimuvugwaho ntitwabasha kumubona,naramuka agize icyo atangaza tuzabibagezaho.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.Ubwanditsi
Ngambage Emmanuel n'umuryango we basaba kurenganurwa(photo ingenzi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *