Ishyamba si ryeru hagati y’ikipe ya Rayon sports niy’APR fc bipfa abakinnyi Ferwafa yigira ntibindeba.

Inkundura yigura n'igurisha ku bakinnyi nabarangije amasezerano bagasezererwa ikomeje kuba yose.Iy'inkundura ivuza ubuhuha ishobora gusiga igaragaje amwe mu makosa akorwa n'ikipe y'APR fc ikora mu mupira w'amaguru.Inkuru yacu irashingira ku bivugwa na bamwe mubakinnyi batagishaka gukinira ikipe y'APR fc.

Ahandi hakavugwa ikibazo cy'uko Umuyobozi mukuru w'ikipe y'APR fc Gen Mubaraka yanditse ibaruwa irebana n'umukinnyi Niyonzima Olivier Sef utagishaka kongera amasezerano.Uwayezu Fidele uyobora ikipe ya Rayon sports nawe watanze ubusobanuro k'umukinnyi Nishimwe Blaise nawe uvugako ashaka gusesa amasezerano Abafana b'ikipe ya Rayon sports bamaze igihe kinini bavuga ko iy'APR fc ibabangamira ibatwara abakinnyi mu buryo bwo kuyisenya.

Ubu inkuru zimaze igihe zivugwa mu itangazamakuru bashyize Eto Mupenzi ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi ,ko ariwe usenya amakipe cyane Rayon sports.Abasesengura iby'umupira w'amaguru bavuga ko kuva ikipe y'APR fc yatangira gukina nta kipe irabaguramo umukinnyi,ikindi kandi umukinnyi itirukanye ntaho ajya,ahubwo ikamutiza.

Abasesengura baragira bati"n'ubwo ikipe y'APR fc yagiye itwara iya Rayon sports abakinnyi,ariko nyuma yaho Shampiyona 2018/2019 ihinduriye isura niyo yatejemo gusenya Rayon sports.Igice cya mbere cya Shampiyona 2018/2019 cyarangiye iy'APR fc irusha iya Rayon sports amanota cumi nane.

Impinduka zaje kubaho ikipe ya Rayon sports irangiza Shampiyona iyitwaye iy'APR fc inayirusha amanota menshi.Intandaro naho yavuye.Itangira rya Shampiyona 2019/2020 ikipe y'APR fc yatwaye iya Rayon sports abakinnyi batanu:Manzi Thiery,Mutsinzi Ange Jimmy,Bukuru Christophe warugifite amasezeranoNiyonzoma Olivier Sef,icyatangaje n'amanyanga Eto Mupenzi yakoze abeshyako Imanishimwe Djabil agiye mu ikipe yo muri Kenya bikarangira agiye muri APR fc.

Ibi ntibyarangiriye aho kuko APR fc yaje gutwara Bizimana Yanick iya Rayon sports iti ntakundi.Ubu rero biravugwako Eto Mupenzi ariwe ubwira Nishimwe Blaise ngo asese amasezerano n'ikipe ya Rayon sports agurwe n'iy'APR fc nk'uwigurishije.Ibi bikaba bitazashiboka kuko uy'umukinnyi n'uw'ikipe ya Rayon sports kuko baramwishyuye.

Uruhande rw'ikipe y'APR fc k'umukinnyi Niyonzima Olivier Sef badashaka ko ajya mu ikipe ya Rayon sports nawe akaba adashaka gutizwa muri Marnes fc.Niba ikipe zikomeye mu Rwanda zatangiye guhanganira abakinnyi mu buryo bwishe amategeko,Ferwafa ikaba ishaka kubogamira ku ikipe y'APR fc bikaba ntaho biganisha umupira w'amaguru.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.7

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *