NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBYA GITARAMA BIKOMEJE KUDOGERA  MURI ADEPR

Abakiristu b’Itorero ry’ADEPR ururembo rwa Nyabisindu baratabaza umukuru w’igihugu Paul KAGAME kugirango abatabare, kubera igitugu, iterabwoba, itonesha,ikimenyane n’usambo byimitswe na Reverend Nimuragire Jean Marie Vianney.

Pasiteri Nimuragire J.M.V [photo archives]
Buri mukirisitu w’Itorero ry’ADEPR aribaza niba buri komite nyobozi izajya yimika ikibatanya aho kwimika ikibahuza. Ni muri urwo rwego hakomeje kwinubirwa ibikorwa bigayitse bya Nimuragire Jean Marie Vianney. Iterabwoba rya Nimuragire arikoresha avuga ko yahawe ururembo rwa Nyabisindu bivuye muri FPR, ko kandi inzego z’umutekano n’izisanzwe z’Akarere ka Muhanga arizo zamuhaye amabwiriza yo kwirukana bamwe mu bapastori adashaka.

Nimuragire ubwo twamuhamagaraga yavuze ko ntacyo yatangariza itangazamakuru ryigenga, ngo keretse irya Leta. Inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Muhanga tuganira banze ko amazina yabo atangazwa, ariko bagize bati: Pastori Nimuragire amakosa akora amaze kumenyekana asigaje gufatirwa ibyemezo kuko siwe kamara muri ADEPR.

Mu Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Nyabisindu hakomeje kuvugwa ibitameze neza, cyane ku muyobozi warwo Reverend Pastor NIMURAGIRE Jean Marie Vianney. Nkuko bisanzwe iyo twumvise amakuru ahantu twihutira kuyatara no kuyageza ku banyarwanda mu rwego rwo gukosora ibitagenda, no kubaka kugirango dukomeze gutanga umusanzu wacu twiyemeje nk’abanyamakuru. Niyo mpamvu twumvise iyi nkuru itari nziza ariko kandi yafasha abantu, kugirango birinde amakosa nk’aya, cyane ko uwabikoze aba azi ko bitazamenekana, nyamara abanyarwanda bamaze guhumuka.

Tukaba twaratabajwe n’abakritu batishimiye uburyo  inkunga yari yatanzwe n’abakirisito bo mu rurembo rw’ADEPR  Nyabisindu kugirango igoboke bagenzi babo bari mu karere ka Kamonyi ubwo bari muri guma mu rugo.

Nk’uko bizwi igihe akarere ka kamonyi kari muri guma mu rugo amatorero yo mutundi turere tugize ururembo rwa Nyabisindu aritwo Muhanga,Ruhango na Nyanza; basabwe n’umushumba w’ururembo rwa Nyabisindu gutura amafranga ibyumweru bibiri byikurikiranya kugirango ajye gufasha abanya Kamonyi bazahajwe na guma mu rugo, Pastori Nimuragire Jean Marie Vianney yaba ngo yaraguze  ibyo yagombaga gutanga ho inkunga habayemo uburiganya budusanzwe bigatuma ibyagombaga kugurwa byose atariko bigurwa kubera gushaka indonke.

Mu gushakisha  amakuru ya nyayo batubwiye ko  abakirisito bo mu rurembo rw’ADEPR Nyabisindu batanze amafaranga ibihumbi maganarindwi na cumi n’umunani (718000 frw) yo kugura ibiribwa byo gufashisha bagenzi babo bo muri Kamonyi bari muri guma mu rugo ,maze ashyikirizwa umushumba w’ururembo twavuze haruguru, nawe ajya guhahira abaturage bo mu murenge wa Runda.

Mu batuganirije b’aho ngaho batubwiye ko ngo nkuko asazwe ari umunyamayeri yarabanje ahaha ibishyimbo ndetse anumvikana n’aho yagombaga guhahira kawunga,ngo  amaze kunoza umugambi we abona guhamagara uwari umushumba wa paruwasi ya Kamonyi kugirango bizitwe ko ariwe wabihashye, nyamara ngo yari yabirangije. Icyakora ngo ntibyamuhiriye nkuko yari yabipanze, kuko ngo havutsemo intonganya zaje kubyara ukutumvikana ndetse n’amahane aribyo byatumye tumenya n’aya akuru.

Ikibazo ngo cyaje kugaragaramo nkuko twabibwiwe n’ababibonye dore ko byabereye ku karubanda ,ngo ni uburyo uyu muyobozi yabikozemo ari naho hagaragaramo uburiganya kuko ngo amaze kugura ibishyimbo nkuko bigaragara ku nyemezabwishyu twabonye, yagiye ku ruganda rwa kawunga rwa Mugozi ltd kubagurira aho bagurisha agafuka k’ibiro 5 ku mafaranga 1500 frw banamuha facture ya IBM nkugiye kugura ,nyamara aragenda ajya kugurira umugore witwa IRADUKUNDA Esther w’umubwirizabutumwa uyobora itorero rya Mugomero ku mafaranga 2500 frw, ngo bakaba basanzwe bafitanye umubano udasanzwe nk’uko bivugwa n’abakristo baduhaye aya makuru ariko batashatse ko dutangaza amazina yabo kubw’umutekano wabo.

Abaduhaye amakuru batangajwe nukuntu ngo ubwo uwo mugore yamenyaga ko bagiye kugurira urwo ruganda yasakuje abwira umushumba ko niba atamuguriye amusubiza ibaruwa yari yamuhaye yo kujya kuyobora itorero, maze undi nawe ngo agahita ahonga, akamugurira yirengagije ko yarangije kubona facture ya IBM kandi iyo yasohotse mu mashini iba igomba kwishyurwa. Kandi ngo niko byagenze, byabaye ngombwa ko bishyura iyo facture kandi batanabaguriye ubwo ayo mafaranga yagombaga kuvamo ibigoboka abantu agendera ubusa kubera inyungu za pastori Nimuragire na mwalimu Ester.

Aho ngo niho bibaza umubano uri hagati y’uriya mushumba n’uriya mubwirizabutumwakazi utuma akora amakosa nkana dore ko yanamuhaye kuyobora itorero atabikwiye, dore ko ngo yasize abapasitori benshi barusha uriya mugore ubushobozi nta nicyo baregwa.

Ibyo bikaba ngo bihabanye n’amabwiriza bari bahawe n’umuvugizi w’Itorero, kuko ngo muri ayo  mabwiriza yo guhitamo abazayobora amatorero , harimo irivuga ko iyo umupasitori n’umubwirizabutumwa babaga bahuje ibisabwa byose ,umupasitori niwe wagombaga guhabwa izo nshingano.

Ibi byose ngo yabirenzeho kubera ubucuti afitanye n’uwo mwalimu busanzwe bwibazwaho na benshi mu bakristo ya kamonyi. Ikindi bibaza niba nta zindi nyungu basangiye, harimo ngo no kuba hari amafaranga yagomba kumusigiramo,bakavuga ko n’utazi imibare yabyibwira . Abo twaganiriye bahamya badashidikanya ko uriya mushumba hari amafaranga yahawe n’uriya mugore kuko ngo ntawareka kugura ku giciro gito akagura ku kinini mu gihe nta nyungu abifitemo.

Bamwe mubo twaganiriye batubwiye ko uriya mushumba nubundi akunda amafaranga cyane ngo n’ahandi yagiye ayobora yagiranaga ibibazo n’abandi bakozi kubera ikibazo cy’amafaranga. Bakanavuga ko ari umuntu ugoye mu mibanire kandi ushyira imbere ikimenyane rimwe na rimwe gishingiye kunyungu ze bwite. Mbabajije impamvu Itorero rikomeza ku mugirira ikizere ,bansubije ko afite uwitwa BUDIGIRI Herman umushyigikiye kandi ngo afite imbaraga muri ADEPR ntawamushobora.

Uyu mushumba ngo si aha gusa yakoze ibi ,kuko  avugwaho  gukingira ikibaba uwitwa HABYARIMANA Thelesphole uyobora paruwasi ya Ruhango, wayogoje umushinga uterwa inkunga na compassion ukorera muri iyo paruwasi ya ruhango. Bikaba bivugwa ko arya  inkunga zagenewe abana bawurererwamo biciye mu masoko akora.

Nkuko bivugwa na bamwe mu babyeyi bahafite abana batishimiye ibibakorerwa,ariko batashatse ko amazina yabo agaragara  kuko ngo yabakurira abana mu mushinga, bavuga ko ngo atira company cyangwa akumvikana na company iri butsindire isoko, ayo bagomba kumuha mu gihe abahaye isoko. Ibi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bagenerwabikorwa kuko ngo  bituma  batabona ibibagenewe  byose cyangwa bikaza atari byiza  kuko bagura ku giciro gito kugira ngo bakuremo ayabo n’ayo bagenera uwabahaye isoko.

Muri icyo kiganiro twahawe n’abo babyeyi twamenyeko mu gihe compassion yabageneraga inkunga bari muri  guma mu rugo iheruka,ngo buri mubyeyi yahabwaga ibimugenewe abanje gutanga amafaranga Magana atanu(500frw), kandi ngo nabwo bagahabwa ibiro bitatu aho kuba bitanu bagenewe.

Iyo mikorere y’uwo mupasitori ngo yakuruye umwuka mubi mu bakozi bakorana,mu babyeyi b’abana nyamara kubera ngo ubucuti afitanye n’umushumba w’ururembo ntashobora kumutangira raporo hejuru mu buyobozi bw’ADEPR cyane ko ngo yo akuyemo ayagabana na regional.

Mubo twashoboye kuganira nabo bose, bahuriza kukwibaza aho amavugurura abaganisha niba bagifite abayobozi bagikora ibikorwa bigayitse nk’ibi .

Bakaba basaba umuvugizi ngo nkuko ahora avuga ko ashaka kuzana impinduka muri ADEPR ,yajya akurikirana amakuru nkaya akamenya  ukuri ku bikorerwa mu itorero ayoboye. Naho ubundi ngo ntaho baba bajya niba bakirobanura abayobozi nkaba bakirangwa no kutanga umugayo.

 

KIMENYI Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *