Kuki ishyaka PL ryahoze ryitwa icyitso cya FPR igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu rigeze mu marembera?

Amasezerano ya ARUSHA yarubahirijwe ,ariko uko iminsi yagiye iza ishyaka PL ryahuye n’ibibazo.

Depte Mukabalisa Donatille [photo archives]
Igihe Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Repubulika yeguraga itegeko ryahaga Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe wa Abadepite kuba abaye Perezida wa Repubulika igihe cy’iminsi 90.

Uwayoboraga inteko ishingamategeko umutwe wa Abadepite yari Depte Sebarenzi Joseph Kabuye.Umuriro wamwakiyeho watswa na Major Depte Rose Kabuye wo mu ishyaka FPR na Depte Rose Mukankomeje wo mu ishyaka PL.

Depte Sebarenzi Joseph yakijije amagara.Uwarumwungirije Dr Gakuba Naricisse wari Perefe wa Kigali ngali nawe yirutse ubutareba inyuma kuko yashinjwe gutegeka ba burugumestiri kumwubakira icumbi abarahunze.
Amateka y’u Rwanda ashingiye ku mashyaka menshi atwereka ko yatangijwe mu cyiswe impinduramatwara yazanywe n’ishyaka MDR parmehutu.

Gen Habyarimana Juvenal yaje kurikuraho guhera 1975 hashingwa ishyaka rimwe rukumbi MRND.

Aha niho haje kuva ishyaka FPR ry’abanyarwanda babaga mu mahanga nabo mugihugu imbere bafashe imbunda batangiza urugamba rwo kubohoza u Rwanda.FPR ibyo yashinjaga ubutegetsi harimo ko nta Demokarasi iba mu Rwanda cyane ko nta mashyaka yaharangwaga.

Icyemezo cyarakiriwe maze ishyaka PL rirashingwa.Amavu n’amavuko ya PL yateye ikibazo cyane idarapo ryayo ryariho inyenyeri imwe ikaba hejuru yizindi.

Abari k’ubutegetsi bati”Inyenyeri yo hejuru irerekana umututsi ,naho hasi n’umuhutu n’umutwa.

Ishingwa ry’ishyaka PL ryarimo Mugenzi Justin wabaye Perezida.

Uyu Mugenzi yarafunguwe kubera guhombya uruganda rwa Sorwatomo yayoboraga akaruhombya.

Umuvandimwe we David warufite amatagisi yakoraga Kigali Bujumbura wavuzweho ko mbere yuko FPR itera yatwaraga Inyenzi zijya k’urugamba.

Me Mbonampeka Stanislas wari warafunzwe akirukanwa mu gisirikare (EX FAR).Ntamabyariro Agnes nawe warufite intimba yabe bishwe na MRND.Lando Ndasingwa.

Iyi biro Komite nyobozi y’ishyaka PL :Mugenzi,Me Mbonampeka na Ntamabyariro bari abahutu.Ndasingwa yari umututsi.Umurindi w’ishyaka PL ryarimo abatutsi bafunzwe mu byitso ,ririmo abasore n’inkumi botsaga igitutu MRND n’akazu kayo.

Ubutegetsi bwa MRND buti”Ishyaka PL n’icyitso cya FPR kuko abasore baryo bose bajya k’urugamba kuturwanya.

Bamwe mu barwanashyaka ba PL harimo Shamukiga na Rugumire abagabo bashinze ishuri ryigenga APACOPE.

Gatera Calpoohore wafunzwe mu byitso akaba yarabaye umwe mubakunzi n’umuyobozi w’ikipe ya Rayon sports.

Gatera yashinze umuryango Kanyarwanda,ndetse n’ikinyamakuru Kanyarwanda hamwe na Ramutsa Marcel bose bibukwa mu banyamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi ,ndetse no mu bakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Kameya Andre nyiri kinyamakuru Rwandarushya yarafatanije na Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma.

Abandi barwanashyaka ba PL:Me Mugabo Pie n’umuvandimwe we Mugabowindekwe.Prof Laurent Nkunsi .

Sebarenzi Joseph Kabuye.Kabera Asiel n’umuryango we.Me Nkongoli Laurent.

Umunyamakuru Shabakaka wayoboraga ikinyamakuru Kiberinka.Kabageni Venancie na murumuna we Nyiramirimo Odette.

Igihugu cyose ishyaka PL ryari rifite abarwanashyaka,ariko Perefagitire ya Butare niho yar’ifite benshi.Uko urugamba rwakomezaga PL abasore bayo bakomeje kugana ku itabaro.Ishyaka PL niryo ryiciwe abarwanashyaka muri jenoside yakorewe abatutsi.

FPR imaze gusinya amasezerano yo guhagarika intambara ishyaka PL ryacitsemo ibice Mugenzi Justin ,Me Mbonampeka Stanislas na Ntamabyariro Agnes bakoze iyo bise PAWA kugeza bakoze jenoside.

Ndasingwa Lando nabagenzi be ba babatutsi bakomeza inzira yo gufatanya na FPR gushyiraho ubutegetsi hakoreshejwe imishyikirano.

Ibi ntibyagezweho kuko MRND nabo bari bafatanije bananiwe kurwanya inkotanyi birara mu batutsi barabica bityo batsindwa urugamba.FPR ifashe ubutegetsi ishyaka PL ryitwaye gute?
Abadepite :Sisi Evarste,Rugema Donatien nabo barahunze icyuho kiba kinjiye mu ishyaka PL.

Depte Me Nkongoli Laurent yagizwe Ambasaderi bidateye kabili aganishwa gereza ya Muhima.

Ishyaka PL ryumvikanyemo inkuru mbi uwari umujyanama wa Perezida wa Repubulika Kabera Asiel ko yishwe arashwe ataha.

Abavandimwe be Kayijaho Ause na Niyibizi Josoue baari barashinze Ibuka irengera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi na FARG baba barahunze.

Ishyaka PL ryatangiye kwakamo umuriro Mitali Protais agira itsinda ryamurwanyije ryarimo Depte Gatete kugeza na n’ubu utacyumvikana muri Politiki.

Abarwanashyaka bari bakomeye muri PL :Prof Laurent Nkunsi,Nsengimana Joseph na Higiro Prosper baba bigijweyo.

Ishyaka PL ryatanze umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu 2010 aza gukuramo kandidatire.Ishyaka PL ryarebwe mu ishusho ryuko ariryo zingiro ry’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi,bituma bamwe batabibona neza.

Urwikekwe no kwigizwayo muri Politiki byatumye Perezida w’ishyaka PL Mitari agirwa Ambasaderi.Aha ntibyateye kabili humvikanye induru irimo Depte Mukabalisa Donathila na mugenzi Sebera Aliethe bashinja Mitali kwiba umutungo wabo.

Depte Byabarumwanzi ntiyigeze abyemera.Ishyaka PL ryigeze kugira Meya mu karere ka Ruhango,ariwe Byabarumwanzi.

PL yongeye kugira Meya mu karere ka Ruhango ariwe Udahemuka Aimable nawe ntiyarangije Manda.

Ishyaka PL ubu nta Ministri rigira muri Guverinoma uretse Nyirarukundo Ignaciane bagize Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Amakuru ava ahizewe n’uko mu matora ya Abadepite agiye kuba mu minsi itaha PL ishobora kuzagenerwa abazahabwa imyanya,kandi batari abarwanashyaka nk’uko babatwereye Depte Magali Etienne waje guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Abibuka uko Magali yinjijwe mu ishyaka PL kwarukuricecekesha.

Abasesengura uko ishyaka PL rihagaze n’uriyobora Hon Mukabalisa Donathila basanga rigeze mu marembera.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *