Akarere ka Ruhango:Meya Habarurema Valens ikigo ngororamuco yagihinduye Gereza ya munyumvishirize.

Imiyoborere ishingiye k'uburenganzira bw'ikiremwamuntu muntu ishyira umuturage mu iterambere rirambye naho Imiyoborere igendeye kuri ni jyewe mfite ububasha,ni jyewe ntegeka ntawamvuguruza,ibuza umuturage umudendezo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens

inkuru yacu iri mu karere ka Ruhango ,aho nyobozi na njyanama bikomeje gupiganirwa k'ubuzima bwa Kubwimana Charles ufungiwe mu kigo ngororamuco cyo mu Ikebero.

Abaturage bo mu karere ka Ruhango bati"Njyanama ntacyo itumariye ni balinga ntishobora kurenganura uwarenganinye na nyobozi ya Meya Habarurema Valens n'uko.

Intandaro y'iyi nkuru irava ku karengane kakorewe Kubwimana Charles utuye mu murenge wa Kinihira.Gitifu w'Umurenge wa Kinihira ariwe Uwamwezi Jeanne D'Aric wagabye ibitero mu rugo rwa Kubwimana Charles amukekaho kuba yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID.

Ubwo twageraga Kinihira hari abaturage bamwe twaganiriye. Mubo twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati" Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwezi Jeanne D'Aric yagabye ibitero nabo bakorana mu murenge bavugako Kubwimana Charles yacuruje inzoga ,kandi bibujijwe" bakomeza bavuga ko Gitifu akigera kwa Kubwimana Charles yasanze hafunze ngo nibwo Gitifu yahamagaraga abasudira ngo bazane ponseze bace ingufuri n'inzugi ariko barabibima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Kinihira Uwamwezi uvugwaho kurenganya Kubwimana

bakomeza bavuga Gitifu yahise ajya i Gitwe azana ponseze arasenya karahava yinjiye aburamo umuntu n'umwe.gitifuUwamwezi abuze Kubwimana Charles yahise agira umujinya ashyiraho ingufuri ze ,nyuma abajura basahura ibicuruzwa byari mu nzu yacururuzwagamo na Kwibwimana. Ese iki gihombo kizabazwa nde?
twasatse kumenya iccyo Gitifu uvugwaho ayo makuru abivugaho maze turamuhamagara ntiyatwiba Twamwandikiye ubutumwa bugufi atubeshya ko arwaye.

Twavuganye na Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens tumubaza ikibazo cya Kubwimana Charles?

ikiganiro twagiranye niki gikurikira:
Ingenzi: Hari amakuru y'umuturage Kubwimana Charles ufungiye mu kigo ngororamuco cyo mu Ikebero.Ubushize tukivuganaho mwadutangarizagako kizasuzumwa mwaba mugezehe mugisuzuma,kugirengo abe yarekurwa?


Meya Habarurema Valens: Uraho Ephrem. Reka mbanze nongere nibutse ko hariya hadafungirwa. Urwego rushinzwe imicungire ya kiriya kigo ruri hafi gukora inama rusuzuma buri kibazo cya buri muntu (screening), nihafatwa umwanzuro tuzawubamenyesha. Murakoze.

Ingenzi: Amakuru ava mu murenge wa Kinihira atugeraho avugako inzego zageze mu rugo rwa Kubwimana Charles basanga adahari baca inzugi bakoresheje ponseze nabwo ivuye muwundi murenge barahasenya none mukurikije uko byakozwe musanga ikosa ryarakozwe n'umuturage cyangwa n'inzego muyobora?

Meya Habarurema Valens: Ibyo simbizi. Gusa umuntu wese wabona ko yarenganye yabiregera inzego z'ubutabera zikamufasha. Nta muntu uri hejuru y'amategeko. Urakoze


 Ingenzi: Andi makuru atugeraho nay'uko mwebwe nka Meya arimwe mufite urufunguzo rw'icyo kibazo kuko Kubwimana Charles ari mu Ikebero muburyo bunyuranije namabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID uwayarenzeho acibwa amande ntatwarwa mukigo ngororamuco,niba ntakibyihishe inyuma uduhe ukuri kubivugwa?


Meya Habarurema Valens: Oya si ukuri. Kiriya kigo gifite abagishinzwe (uze gusoma amategeko abigenga), reka bakore akazi kabo buriya barakurikiza amategeko, nk'uko nakubwiye nta muntu unyuranya nayo, iyo ari ibyo arabibazwa. Urakoze.
Ingenzi: Ikivugwa n'abaturage n'uko yaciriwe inzugi ku mpamvu namwe nk'abayobozi b'Akarere  mwamenye kuko ngo yanatakambiye inzego muyobora abagaragariza akarengane yakorewe,ariko nkuko abaturage babidutangarije ngo yakomeje guhigwa ,arinako ngo yishinganisha nawe wanyemereye ko yakwandikiye.

ese mwabibonye gute?kugeza ubu abaturage ba Kinihira barashinja ubuyobozi bw'Akarere muyobora aho kurenganura umuturage mwamurenganije murabivugaho iki?bagakomeza bashinja ubuyobozi muyobora ko mwafashe umuturage utuye mukamugira inzererezi murabivugaho iki?

twagirengo mugire icyo mudutangariza niba mwaratumiye Kubwimana ku cyaha yakekwagaho?ese ko haraho bivugwako mwaba mwarakoze munyumvishirize murabivugaho iki?mugusoza mwatanga ubuhe butumwa kubo mufatanije kuyobora Akarere?nabo muyobora?

Meya Habarurema Valens:Ubuyobozi bushinzwe kureberera abayoborwa bose (umuturage ku isonga), kandi buri wese, yaba Abayobozi cyangwa abayoborwa, bagakora/bakitwara mu buryo bwubahirije amategeko. Ibitari ibyo ntacyo bishingiyeho.


Niba bivugwako ikigo ngororamuco kigishirizwamo kureka amwe mu makosa,hakiyongeraho indangagaciro zo gukunda igihugu,ubu mu karere ka Ruhango bihuye na gahunda leta yagennye?

Abasesengura uko Meya Habarurema Valens akora mu karere ka Ruhango na munyumvishirize ibayo usanga nta terambere ryahagera.Akarere ka Ruhango niho hagaragara ihohoterwa ry'abaturage,niho havugwa ihohoterwa ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi cyane mu murenge wa Ruhango batemye insina.

Ubwo twateguraga inkuru twamenyeko hagati ya nyobozi na njyanama bakoze inama tariki 21 nzeli 2021 bananirwa kumvikana ku karengane kakorewe Kubwimana Charles.

Njyanama yabwiraga nyobozi ya Meya Habarurema Valens kurekura Kubwimana Charles.Nyobozi ya Meya Habarurema Valens ikabwira Njyanama ko yarekurwa asabye imbabazi.Amakuru ava mu Ikebero aho Kubwimana Charles afungiye ngo bagiye kumubwira gusaba imbabazi zuko yakoze icyaha.

Abo mu nzego z'umutekano mu karere ka Ruhango twaganiriye ku ifungwa rya Kubwimana Charles ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Kubwimana Charles yararenganye arenganywa na Meya Habarurema Valens abonye byasakuje ashaka ko asaba imbabazi mu nyandiko.

Dukomeza tuganira badutangariza ko Kubwimana Charles nawe yanze gusaba imbabazi kuko nta cyaha yakoze.Aka karengane ka munyumvishirize gakomeje kuvuza ubuhuha mu karere ka Ruhango kazakizwa na FPR kuko niyo shingiro rya byose.

 

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *