Umuhanzi Kabengera Gabriel wayoboye Radio Rwanda indilimbo ze ziracyakunzwe na benshi.

Inkuru ya none turabagezaho ibigwi by'umuhanzi Kabengera Gabriel.Uwumva,uwumvise n'uwabonye Kabengera Gabriel abitangira ubuhambya ko yabaye umuhanzi mwiza.Kabengera Gabriel yavutse 1949.

Avukira k'umusozi wa Gishamvu.Icyo gihe hari muri teritwali ya Nyaruguru .Amashuli abanza yayigiye i Nyumba.Ayisumbuye yayigiye i Save .Kaminuza yayigiye muri ICA ku i Taba  muri Butare.

Kabengera Gabriel yatangiye gukora mu nganzo 1969.Indilimbo za Kabengera zizwi ni nka  Nyumba niziza.Aha yavugaga ubwiza bwa Paruwase ya Nyumba,ibyiza byaharangwaga muri byo bihe.

Kabengera niwe wari imfura y'iwabo.Se umubyara yitwaga Mubiligi .Indimbo ya Kabengera nakubereye imfura mbi.Muribyo bihe humvikanyemo uko umwana agomba kubaha umubyeyi.Indilimbo Emma nayo yarakunzwe kugeza ku bitwaga iryo zina.

Kabengera yakoze kuri Radio Rwanda ayibera n'umuyobozi.Igihe hakorwaga coup d'etat tariki 4/7/1973 Major Lizinde Theoneste yafashe Kabengera Gabriel ati"subiramo ibyo wajyaga uririmbira Perezida Kayibanda"icyo gihe Kabengera Gabriel yagize ati"Dore turatsinze ngabo z'igihugu icyo dushaka n'amahoro n'ubumwe mugihugu.

Twanze kuba inkangara y'igicuku n'ubugome.Major Lizinde yahise areka umuhanzi Kabengera.Urugendo rwa Kabengera Gabriel kuri Radio Rwanda rwahise rurangira.Kabengera yakoze mu nganzo acyurira uwarumwirikanye mu kazi ati"Twahuriye mu isi turi abagenzi,uti"umupora iki"Kabengera Gabriel yakomeje inzira igana mugihugu cy'u Burundi asangayo Musoni Evariste nawe wari waruhunze MRND.

Kabengera yagarutse mu Rwanda akomeza ibihangano k'uburyo buhanitse.Amarushanwa ya ORTPN abahanzi ku giti cyabo Kabengera Gabriel ati"imisambi irashayaya itegeye urugoli abejo ingagi zikahadiha intare zikinogora.Kabengera niwe wabaye uwambere.Ikigo cya CNLS cyari gishinzwe kurwanya ikwirakwira rya gakoko gatera Sida cyakoresheje amarushanwa indilimbo ya Kabengera Gabriel iba iya mbere.

yagiraga iti"Sida n'indwara mbi n'ikirimbuzi.Kabengera yaje kugana mu itangazamakuru akorera ikinyamakuru Kiberinka cya Nyakwigendera Shabakaka.

Ubuzima bwaje kugenda busharirira Kabengera kugeza ubwo  Abajandarume bamukubise.Aha rero niho Kabengera yanditse agira ati"Niba mu ijuru hari Abajandarume nkabo kwa Habyarimana sinzajyeyo.

Kabengera yatabarutse 1993 akiri ingaragu.Kabengera yavukanaga na Murengerantwali Innocent,Gaspard,Anastasie,Dr Ndindabahazi.

Abahanzi barimo Musoni Evariste,Ngaboyisonga Augustin nabo bagiye batangariza itangazamakuru ko Kabengera Gabriel ariwe bemera.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *