Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ishyamba si ryeru: Nizeyimana Mugabo Olivier na Komite ye bari mu nzira ebyeri.

Umupira  w'amaguru ukomeje kubamo ibibazo bikaburirwa umuti kuko abakawutanze baba aribo batezamo ibibazo.Amakuru ava ahizewe agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com aravuga ko Komite iyoboye Ferwafa igiye kweguzwa.

Perezida wa Ferwafa[photo archives]

Inzira ya mbere ituma Komite ya Nizeyimana Mugabo Olivier yeguzwa bigendanye n'uko irimo abakiri mu myanya y'ubuyobozo bw'inzego za Leta.Umwe ni Meya w'Akarere ka Gatsibo ariwe Gasana ,kongeraho Lt col Gatsinzi.

Ibi byagaragajwe na Rurangirwa Louis wiyamamazaga bituma afata abo bari bafatanije bakuramo akabo karenge.Inzira ya kabili bigendanye n'uburyo iyi komite ya Nizeyimana Mugabo Olivier yasanze umunyamabanga wa Ferwafa Regis bakamwirukana batagishije inama uwabagabiye.

Izi nzira ziyongeraho bimwe mu bibazo biregwa amwe mu makipe cyangwa nayo aba yarareze abasifuzi ntibikemurwe.Inkuru yakomeje gucicikana ko ukwirukanwa kwa Regis muri Ferwafa byatumye Komite isabwa ibisobanuro ,ariko umwe kuwundi ntibahuza.

Abari muri Komite iyoboye Ferwafa batangiye kubazwa icyo bazafasha amakipe yabahaye urwandiko bagendeyeho.uzasimbura Regis muri Ferwafa agomba kuva mu ikipe imwe muri APR FC na Rayon sports.Aha niho hakizamo ikibazo kigonga Komite iyoboye Ferwafa,kuko itakwitesha kumvira ikipe ya APR FC ,nanone bakaba bibaza induru zizabavugiraho uw'ikipe ya Rayon sports naramuka abuze umwanya w'ubunyamabanga bwa Ferwafa.

Ikipe ya Rayon sports kuba nta nukubura muri Ferwafa ikigira nayo irashaka ko ihabwa ijambo mu mupira w'amaguru.Mugihe hagitegerejwe ko umufana agaruka ku kibuga harimo imbogamizi zishobora kuzana amakimbirane ajyanye n'ikinenyane mu myinirize.Ibi nabyo nikindi gisasu kuri Komite iyoboye Ferwafa.

Umwe mubagabiwe Ferwafa tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ,ariko yagize ati"si narinziko mu mupira w'amaguru habamo amakosa nkayo mbonamo.Yakomeje antangariza ko imikino y'amakipe yo mu cyiciro cya kabili afite abari muri Ferwafa baraharanira ko yajya mu cyiciro cya mbere bikaba bisanishwa na ruswa.Ibi bigendanye na ruswa byigeze kuvugwa mu mupira w'amaguru biracecekeshwa none byongeye.

Ababishinzwe nibabikemure.Ninde uzagabirwa Ferwafa nyuma ya Nizeyimana Mugabo Olivier?Abayobora amakipe murasabwa kwikosora kugirengo umupira w'amaguru utere imbere.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *