Nyabihu: Amarerero yatanze umusaruro mu kugabanya umubare w’igwingira ry’abana

Ababyeyi bakora mu mirima y’icyayi muri aka karere mu murenge wa Jenda bavuga ko babonye igisubizo kirambye ku mibereho ya bana babo bari bafite imibereho mibi ibaganisha ku igwingira. Uretse ibi banavuga ko nabo ubwabo ubu barahinduye imibereho kubera ko babonye aho basiga abana babo bakitabwaho mugihe bari muriyo mirimo. 

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ibi biri mubitanga umusaruro kuko bigabanya ikigero cy’imirire mibi mu bana. Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twari dufite imibare iri hejuru y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira, bitewe n’imibereho y’ababyeyi babo akenshi bitaga ku gushaka amaramuko ntibite ku mirire y’abana babo. Abandi bavugaga ko biterwa n’ubumenyi bute mu gutegura ifunguro riboneye ndetse n’ubukene. Icyakora kur’ubu, hagiye hashakwa ibisubizo bitandukanye kur’iki kibazo. 

Kuva muri 2015, abana bafite igwingira mur’aka kerere bavuye ku kigero cya 59% bakagera kuri 33,2% mu 2020, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’ Ubuzima.
Ababyeyi bakora akazi kabo ka buri munsi mu mu mirima y’icyayi, abana babo barererwa mu irerero riri rwagati mu mirima. Bavuga ko bishimye babonye aho abana babo bazajya birirwa maze bagatandukana n’imibereho mibi bari bafite ndetse bakanakangurirwa ubwonko hakiri kare. 

Umwe mubo twaganiriye, agira ati : ”Irerero ritaraza, umubyeyi yirirwaga ahetse umwana mu mugongo, wasoroma icyayi ukabura uko umwonsa, imvura ikagwa ikamunyagira… turashima iyi crèche cyane kuko ibyo yadukoreye byatumye umwana asigaye aba ari no ku ishuli akiga, agira imikurire myiza, isuku n’imirire myiza”. 

Undi ati : “Iyi crèche batarayubaka abana barwaraga bwaki, ntibabonaga ibitosti kuko nk’iyo imvura yabaga iguye turi mu cyayi ntabwo umwana yasinziraga. Akagira uko wamujyaniye ibiryo n’igikoma bikonje noneho ugasanga umwana abayeho nabi, ariko bamaze kuyubaka babayeho neza”.

Toyota Grace, Umuhuzabikorwa w’iri rerero Zamura icyizere avuga ko uru ruganda arirwo rwita ku mibereho y’abana yose kuko bari bamaze kubona ko abana b’ababyeyi bakora muri iki cyayi bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira. 
Agira ati :“Twasanze mu bana harimo igwingira kuko babasangaga mu cyayi bari kumwe n’ababyeyi ndetse n’imvura yabanyagiye noneho bahita batekereza ko bagomba gushing irerero. Tubahereza ibiryo birimo intungamubiri. Tubaha n’amagi, imbuto n’ibindi byatuma umwana atagwingira”.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko amarerero ari imwe mu ngamba zafashwe mukurandura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi , ndetse ko ari naho hanavuye iki gitekerezo cy’iri rerero k’ubufatanye n’uruganda. 
Agira ati :“Nk’uruganda rufite abantu benshi rukoresha barimo n’ababyeyi bonsa, abatwite nabo twabinjije mur’iyo gahunda yo kwita ku babyeyi bakora mu ruganda, abasoroma icyayi, abakibagara ndetse n’abakora ibindi bikorwa mu cyayi, kuburyo abana bagira ahantu basigara bagacyungirwa umutekano, bakanigishwa. Ibyo rero twabiganiriyeho n’uruganda barabyumva”.

Uretse ibi kandi Ubuyobozi bw’aka karere ka Nyabihu buvuga ko mu kurushaho gukomeza guhangana n’iki kibazo, bukomeje gushyiraho ingamba zitandukanye harimo na gahunda yiswe “Bandebereho” nk’umwihariko w’aka karere.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *