Hakenewe uruhare rw’ababyeyi kugirango uburenganzira bw’abana bwubahirizwe

Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejeje raporo ku inteko rusange y’abadepite yakoze ku igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye kurengera umwana, iyi komisiyo ikaba ivugako n’ubwo leta hari byinshi yakoze mugushyiraho ingamba zo kurengera umwana hakiri icyuho mu babyeyi kuko bo ubwabo bakigaragara cyane bahohotera abana nko mukubasabisha ndetse no kutabaha ibyo babagomba.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ryaje risimbura Itegeko n°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye Uburenganzira bw’Umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejeje raporo ku inteko rusange y’abadepite yerekana uko iri tegeko ryo kurengera umwana ryubahirizwa.

Karemera Francis Visi perezida w’iyi komisiyo avuga ko n’ubwo hari byinshi byakozwe ariko hari amateka agikenewe gukorwaho yo kurengera umwana.
Aha kandi Karemera Francis anavuga ko hari amategeko arengera umwana akwiye gushyirwaho akanatangira gukurikizwa.

Yagize ati “Iteka ritari ryatangira gukora neza ni iteka rihana nk’ababyeyi bazerereza abana basabiriza benshi bakabashora no muburaya iryo tegeko ntago ryari ryajyaho”.

Iyi komisiyo isanga hakenewe ubufatanye n’ababyeyi kugirango umwana abe yahabwa icyo cyose cyatuma yifuza bikanamutera kujya mu muhanda kuba yasabiriza.

Mu myanzuro yagaragajwe ivuye muri iyi raporo igaragaza ko ibigo bifite aho bihurira no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera abana zigomba guhuza ibikorwa byose bishyigikira gahunda mbonezamikurure y’umwana muto kuva agisamwa,kongerera ababyeyi n’umuryango nyarwanda ubushobozi bwo gutanga uburere buboneye no kugira uruhare mu kurinda umwana no kumwitaho.

Guteza imbere no gukurikirana uburere bw’umwana ubereye Igihugu kandi ugikunda ,gushyiraho uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’umwana.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *