Mu Rwanda hagiye kubera ku nshuro ya mbere inama yiga ku ndwara zitandura

Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima/Rwanda Biomedical Centre (RBC) ku nkunga ya NCD Alliance Global iri gutegura inama izaba ku nshuro ya  mbere ibereye mu Rwanda  yiga  ku ndwara zitandura (NCDs) ni inama izaba iminsi ibiri, taliki 25 na26 Ugushyingo uyu mwaka, ikazabera Lemigo Hotel, Kigali-Rwanda.

Insanganyamatsiko y 'uyu mwaka iragira iti “Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose (UHC).” Mu guhitamo iyi nsanganyamatsiko hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na RBC bwerekanye ishusho rusange y’indwara zitandura n’buvuzi kuri bose  mu Rwanda 2020, na gahunda y’umuryango w’abibumbye w’intego z’iterambere rirambye (SDG) ya 3 ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu gukumira no kuvura indwara zitandura kugirango impfu ziterwa n’indwara zitandura zigabanukeho 1/3 byibuze kugeza muri 2030. 


Ibizigirwa muri iyi nama bizafasha inzego zinyuranye kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa buri wese mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose. 

Gukora ubuvugizi, gukumira, ndetse no guhashya indwara zitandura bisabako nta muntu numwe usigara inyuma kuko buri wese agira uruhare rwe rwihariye.

 Iyi inama izaba ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa ingamba z'Igihugu na gahunda y'ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya indwara zitandura (NCDs) mu Rwanda 2020-2025, yatangijwe ku mugaragaro kuwa 29 Nzeri 2021, aho izagaragaza uruhare rwinzengo zinyuranye mu guhashya ndetse no gukumira indwara zitandura.


Ni inama kandi izagira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’indwara zitandura mu gukemura ibibazo biterwa n’indwara zitandura, no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo. 

Izindi ngingo nyamukuru zizaganirwaho harimo: Ingaruka z’indwara zitandura, ingamba zinyuranye ku buvuzi kuri bose, isano y’indwara zitandura n’izandura, uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, isano iri hagati y’imihindagurikire y’isi n’indwara zitandura ndetse n’uburyo butandukanye bwo gutera inkunga imishinga yita ku ndwara zitandura.


Umubare w 'abazitabira iyi nama babirirwa hagati yi 100 ni 150, harimo abashyiraho politike n'amategeko, inzobere mu by'ubuzima, abashakashatsi, sosiyeti sivili, abikorera imiryango mpuzamahanga, ndetse n'abafite indwara zitandura. Mu rwego rwo kwirinda covid -19 Abandi bazitabira iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga nka You Tube, ndetse n'imbuga  nkoranyambaga za Rwanda NCD Alliance.


 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *