Ikipe ya Rayon sports ikomeje kubangamirwa nababuza sosiyete zikorera mu Rwanda gufatanya mu bikorwa by’iterambere.

Umupira w'amaguru ukomeje kugaragaramo ikibazo gishingiye ku mikora makeya,bityo ikipe zikajya mu cyiciro cya kabili,ubutaha akazima burundu.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Rayon sports imwe muyamaze igihe kinini ibayeho.

Rayon sports mubihe byo hambere(photo archives)

Amateka ya Rayon sports ni maremare,kandi menshi kuko ifite ibigwi mu mupira w'amaguru.Ikipe ya Rayon sports yatangiye gukorana n'umufatanyabikorwa 1985 igihe sosiyete ya Leta itunganya ikawa OCIR cafe yakoze icyo gikorwa.Abazi ibyo muri byo bihe batangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko aribwo ikipe ya Rayon sports yarivuye ku ivuko itangiye kuba mu murwa mukuru Kigali.

Kuva 1995 kugeza ubu kuki Rayon sports hari amasosiyete cyangwa amakampani yifuje gukorana nayo ntibikorwe?Amakuru azunguruka akagera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ashimangirako 2001 aribwo sosiyete ya Leta yitwaga Rwandatel yarigiye gufatanya ibikorwa na Rayon sports,ariko ntibyakunda kubera abatarabyifuzaga.

Nkuko twabitangarijwe nabizerwa ba Leta,ariko batashatse ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Muri byo bihe umukuru w'igihugu Perezida Kagame yagiye kureba ikipe y'igihugu Amavubi asanga muri Stade Amahoro nta bafana baje kureba umukino.

Nkuko bakomeje babidutangariza ngo Umukuru w'igihugu yahise abwirwa ko ikipe ya Rayon sports umutoza wayo bamwirukanye.Icyo gihe bategetswe ko Umutoza w'ikipe ya Rayon sports Raul Shungu Jean Pierre agaruka mu Rwanda .Ibyavuzwe byuko Rwandatel igomba gukorana n'ikipe ya Rayon sports ntibyakunze.Igitangaje ibyari guhabwa ikipe ya Rayon sports byashinze ikipe ya Rwandatel ikina icyiciro cya kabili irinda isenyuka.

Rayon sports yarakomeje irabangamirwa bifuza ko isenyuka,abandi ngo ntibashaka kumva umuriri w'abafana babyina murera.Iminsi yaricumye kugeza ubwo sosiyete ikora iby'itumanaho ariyo MTN nayo igirana ibiganiro n'ikipe ya Rayon sports birapfa.

Haje kuvuka uruganda rwenga inzoga arirwo SKOL rutangira gufatanya ibikorwa na Rayon sports kugeza n'ubu.SKOL ngo yashinzwe na Rujugiro ,nyuma Ruhando wigeze kuyobora Rayon sports wakoragamo atangiza icyo gikorwa.Inzitizi zongeye kuba kuri Airtel sosiyete ikora iby'itumanaho yakoze imbanziriza mushinga,ariko bihereraho.

Bamwe mubakunzi b'ikipe ya Rayon sports twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Ikipe nka APR FC ifashwa na Leta kuri cyose,ariko n'ubu ifashwa na sosiyete ya AZAM,mugihe AZAM yashakaga gukorana n'ikipe ya Rayon sports.Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bagasanga hakwiye ubwisanzure bwa mu ntu mu mikorere ye mu bucuruzi bwe.

Urugero:Ikipe ya Mukungwa FC yafashwaga na zimwe mu nganda zakoreraga muri Perefegitire ya Ruhengeli.Ikipe ya Etencelles FC nayo yafashwaga na Bralirwa.Ikipe ya Rayon sports yafashwaga na OCIR cafe.Ikipe ya Mukura vs yafashwaga na Surfo ikanambara ibirango byayo.Abazi iby'umupira w'amaguru icyo gihe n'uburyo izi sosiyete zakoranaga n'amakipe badutangarijeko ubwumvikane bwabaga hagati ya sosiyete n'ikipe na Ferwafa ntaho yahuriraga nayo masezerano.

Abiyitirira ko bari muri system nibo basenya amakipe ya rubanda bagamije ko hakomera ikipe imwe APR FC,mugihe hibazwa uko bizarangira.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *