Umukino wa gicuti, Rayon Sports yanganyije na FC Ibanda

Mu rwego rwo kwitegura gusubukura Shampiyona, Rayon Sports yanganyije 0-0 na FC Ibanda yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibanda Fc(photo ingenzi )

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 kuri Stade Amahoro guhera Saa cyenda n’igice z’umugoroba. Masudi Djuma utoza Rayon Sports yagerageje gukinisha abakinnyi batarakina imikino myinshi.

Uretse Muhire Kevin, abandi bakinnyi ba Rayon Sports bari mu Ikipe y’igihugu, Amavubi bari abasimbura muri uyu mukino.

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo 2021, iminsi 4 mbere yo kwakirwa na APR FC.

(11)Rayon Sports yabanje mu kibuga:Bashunga Abouba, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Mugisha Francois, Muvuandimwe JMV, Ayoub Lahssaine, Sekamana Maxime, Manace Mutatatu, Steve Elomanga, Mico Justin na Nizigiyamana Karim Mackenzie (11)FC Ibanda yabanje mu kibuga: Bonane Akilimali, Guilain Katembo, Lobela Posho, Kumbao Safari, Bangala Tombo, Zigashane Pacifique, Moussa Oussana, Zigabe Julien, Omondi Opondo, Lwamba Bebeto na Mangubu Pepe Ikipe isanzwe izwi ko ariyo ifite abafana benshi yakinnye nabafana kandi bari bakomorewe.

Abafite imikono munshingano nugukomeza kwiga kuricyo kibazo cyo kugabanyirizwa kwabafana mu kwipimisha kugirango ayo makipe adafite aho Akura biyirinde ubukene.

Mukarukundo Donatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *