Niyihe ngamba yafatwa kugirengo agakoko gatera Sida karandurwe burundu?

Isi yose yahagurukiye kurandura agakoko cyangwa virus itera Sida,ariko byaranze.

Abitabiriye kwamagana ububi bw’agakoko gatera Sida [photo ingenzi ]
Tariki 1 Ukuboza 2021 u Rwanda rwifatanije n’amahanga ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.

U Rwanda rwawizihirije mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare.

Imyaka 40 irashize mu Rwanda hagaragaye cyangwa hemejwe ko hapimwe umurwayi agasangwamo virus itera Sida.

Muri byo bihe Sida ntiyemerwaga,cyane ko yarwaraga abanyamujyi nabitwaga ko bajijutse.

Ubu Ministeri y’ubuzima yizihije umunsi mukuru wo kurwanya sida ku nshuro ya 33.

Icyerekezo cya Leta y’u Rwanda n’uko 2030 ntawaba akirangwamo virus itera Sida.

Abasesengura bemezako ibyo byagerwaho haramutse habonetse umuti wahirandura burundu,ariko mugihe hagitangwa igabanya ubukana izakomeza ikwirakwire.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima Abasirwa kuva batangira ubukangurambaga hose mugihugu hari ikimaze guhinduka.

Kuba umurwayi yaratinyutse agafata imiti,akanakoresha agakingirizo mugihe akora imibonano mpuzabitsina.

Utarandura nawe akirinda.Ku kibuga cya Nyagatare hatanzwe ubuhamya butandukanye.Abakuze bamaranye sida imyaka myinshi batangarije ikinyamakuru ko CNLS ariyo yatangiye ikangurira buri murwayi gufata imiti.

Umukecuru ufite imyaka 67 aganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com yagize ati”ubu ntuye muri Nyagatare,ariko mbere 1994 nabaga Nyamirambo nkora uburaya naje kumenyako nanduye Sida 1989.

Icyo gihe nari mbyaye imbyaro 3 ntabwo nongeye.Abaganga banyeretseko kubyarira mu burwayi ari bibi ,bankanguriye kunywa imiti no gukora imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe agakingirizo.Uyu mukecuru twamwise Marie.

ingenzi winjiye mu buraya kubera iki?Marie navuye iwacu nza kwiga kudoda umugabo wakinaga umupira mu ikipe ya Kiyovu antera inda kandi yari umunyamabanga aritahira ntinyae gusubira murugo nkomeza gutyo kugeza na n’ubu.

ingenzi wamenyeko urwaye sida ryari nibihe bimenyetso wagaragaje?Marie nararwaye ndakorora ndaremba bantwara ku bitaro bya CHUK nibwo bampimye bamenyesha icyo ndwaye.

ingenzi ukimara kubwirwa ko urwaye sida wifashe ute?Marie nariyakiriye ariko muribyo bihe kurwara sida wafatwaga nk’indaya butwi imwe yananiranye maze icyo gihe hari indilimbo zasebyaga abagore b’indaya nka Umwiza wamennyee ibanga,Kabwera n’izindi .

ingenzi uvuye mu bitaro witwaye ute muri rubanda?Marie nababwiraga ko ndwaye igituntu,ntabwo nabemezaga ko ndwaye sida,kuko icyo gihe akato kari gakabije.

Nitwaye neza muribyo bihe ndeka inzoga nywa imiti.CNLS yakoresheje irushanwa ry’indirimbo zo kurwanya sida maze umuhanzi Kabengera Gabriel wari inshuti yanjye aba uwambere muririmbaga ku giti cyabo,ifaranga yahawe yampayeho ntangira gucuruza imvugo,icyo gihe umuntu yashyiraga ku muhanda ntihagire umufata.

Intambara yahanganishije MRND na FPR irangiye hakajyaho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kurwara sida byahindutse nko gusenga.Twe twatangije amashyirahamwe dukuramo ubuzima dukomeza kubaho.

ingenzi n’ubuhe butumwa watanga kubarwayi?kubatarwaye no kuri Leta?Marie icyambere ndashimira leta kuko ifasha ufite uburwayi bwa virus itera sida.

Abarwayi ndabasaba kudatera sida abatayirwaye kugirengo irandurwe burundu.Utarwaye ndamukangurira kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko sida ntipimishwa ijisho.

Ephrem nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *