Me Ntaganda Bernard Perezida Fondateri w’ishyka P.s Imberakuri ritavuga rumwe na FPR  aragaya ububanyi n’amahanga n’u Rwanda.

Politiki igeze mu mahina cyane ko umwe afite uko ayibona,cyangwa uko ayumva.Ikinyamakuru Ingenzi na Ingenzinyayo.com cyahaye umwanya Me Ntaganda Bernard Perezida Fondateri w'ishyka P.s Imberakuri.Ingenzi mwatangira mutwibwira?Me Ntaganda.

Me Ntaganda Bernard Perezida Fondateri w'ishyka P.s Imberakuri

Nitwa Me Ntaganda Bernard nkaba n'umunyepilitiki Perezida Fondateri w'ishyka P.s Imberakuri . Ingenzi ko uvugako uri Perezida w'ishyaka P.s Imberakuri kandi irizwi riri muri Guverinoma riyoborwa na Depite Mukabunani?Me Ntaganda Bernard ishyaka P.s Imberakuri ni rimwe iryo rindi ntabwo ndizi kandi niyo ryaba rihari ryaba ari ry'umugeri ryashinzwe na FPR.

ingenzi wasohoye itangazo rivuga ku ifungwa n'ifungurwa ry'umupaka wa Gatuna waduhaye ishusho y'impamvu yabiguteye.

Me Ntaganda Bernard ndagushimiye no kunganiriza.Icyambere nd'umunyarwanda kandi nk'umunyepolitiki ngomba kubitangaho igitekerezo.Leta y'u Rwanda yafunze umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy'u Rwanda n'igituranyi cya Uganda  ishingiye ko  ngo ar'indiri  y'abanyarwanda  bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

Urundi ruhande Leta ya Uganda nayo yashinjaga iy'u Rwanda kohereza intasi  zo guhungabanya umutekano wacyo.

ingenzi wowe nk'umunyamategeko w'umunyepolitiki ubibona gute?Me Ntaganda Bernard Nyuma yayo makimbirane hagati y'ibihugu byombi bisangiye byinshi,dore ko abayobozi babyo bagiye k'ubutegetsi k'ubufatanye butaziguye mu gutsinda intambara.

Ibihugu byo mu karere k'iburasirazuba bw'Afurika.Igitangaje n'uko bimwe mu bihugu byo mu karere byagerageje kubunga bikananirana byabaye nko gushaka imizi y'urutare.

Aha niho twe nk'ishyaka P.s Imberakuri twibutsae ibihugu nka Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa nabyo byinjiye mu kibazo biza kuyamanika.
Ingenzi wowe nk'inararibonye mu bya politiki ubona umuti ari uwuhe?Me Ntaganda Bernard twe nk'ishyaka P.s Imberakuri dusanga kuba u Rwanda na Uganda bitarabashije kumvikanishwa n'ibihugu by'abaturanye n'ibihugu by'inshuti byavuzwe haruguru ar'ikimenyetso  simusiga ko amakimbirane y'ibihugu byombi yaba ashingiye ku bibazo bifite imizi ku mibanire bwite y'abayobozi babyo ,aho gushingira ku bibazo birebana n'inyungu rusange z'abaturage babyo bo badafite icyo bapfa.

Gufunga imipaka ihuza u Rwanda na Uganda byagize ingaruka nyinshi ku mibereho y'abaturage b'ibihugu byombi,ariko nta guca ku ruhande,Abanyarwanda nibo bahababariye cyane kurusha Abagande ,dore ko ibicuruzwa byinshi by'ingenzi cyane cyane ibiribwa byari ku masoko yo mu Rwanda byavaga mu gihugu cya Uganda n'ikimenyimenyi ubu ku masoko y'u Rwanda ibiciro by'ibicuruzwa byose byarazamutse.

ingenzi ubuse ubona gufungura umupaka atari intambwe nziza?Me Ntaganda Bernard urugiye kera ruhinyuza intwali kuba leta ya FPR Inkotanyi yemeye gufungura imipaka nyuma y'imyaka itatu n'ikimenyetso simusiga cy'uko yari yashobewe cyane cyane ko nta kintu na kimwe leta ya Uganda ku ijambo,kandi nta n'impanvu kuko ibyo leta y'u Rwanda yayiregaga byafashe ubusa.

Kuko rero ibibazo leta y'u Rwanda ifitanye niya Uganda bifite imizi mu bibazo bwite nk'uko byavuzwe haruguru,bikanashingira kuri politiki y'ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda irangwa no kutumvikana n'ibindi bihugu kuko ibihugu bituranyi imipaka irafunzwe.

Ingenzi: wowe ubona ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda buhagaze gute?

Me Ntaganda Bernard; twebwee mu ishyaka P.s Imberakuri turanenga dushize amanga ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda kuko busa nk'aho bwahindutse politiki y'ububanyi n'amahanga irangwa no kugira ibibazo n'ibihugu by'abaturanyi byo mu karere hatirengagijwe ko byageze no muri SADEC.

ingenzi: ukunze kumvikana unenga leta y'u Rwanda iyobowe na FPR uvuga ko ihohotera ikiremwamuntu kandi yo ihabwa inikombe n'amahanga akaza kwigira k'u Rwanda ubikurahe?

Me Ntaganda Bernard: mu karere u Rwanda nicyo gihugu kigira imfungwa nyinshi mu magereza,nicyo gihugu cyavuzweho n'imiryango mpuzamahanga ko harimo ibibazo bya politiki.

ingenzi: Usoza n'iki wabwira abayobozi b'u Rwanda,wabwira abarwanashyaka b'ishyka P.s Imberakuri n'abanyarwanda muri rusange?Me Ntaganda Bernard icyo nabwira abayobozi n'uko bareka guhohotera abaturage bakareka bakishyira bakizana muri demokarasi nk'uko mubindi bihugu bateye intambwe.

Kureka umupira w'amaguru ukigenga aho gushyiramo abazaha intsinzi APR fc yabo.Guha umutuzo amadini akigenga agacikamo akavuyo.Kureka abanyepolitiki batari mu kwaha bagakora politiki bisanzuye nk'uko itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ribigena.

Guha amashuri umutuzo agakora yisanzuye. Abanyarwanda bo nibamenye uburenganzira bwabo.Abarwanashyaka b'ishyka ryacu bo nibahagarare gitwali dukore Politiki ihamye kuko niko demokarasi igerwaho.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *