Ikipe y’APR fc igiye kongera gukina niya Rayon sports umukino ufatwa nka Final .

Imyaka irenze mirongo itandatu ikipe ya Rayon sports ivugwa mu Rwanda.Ikipe y'APR fc irengeje imyaka makumyabili n'itanu ivugwa mu Rwanda.Tariki 11 Gicurasi 2022 kuri stade Regional Nyamirambo harakinwa umukino ubanza 1/2 k'igikombe cy'Amahoro.

Ikipe zigiye gukina kuva 1994 zimaze gukina imikino 94.Iz'ikipe zanganyijemo imikino 24.Ikipe y'APR fc yatsinzemo iya Rayon sports imikino 41.Ikipe ya Rayon sports yatsinzemo ikipe y'APR fc imikino 29.Amateka y'ikipe ya Rayon sports niza gisirikare nta mukino wa gicuti zigeze zikina.

Abasaza babaye mu mupira w'amaguru kuva Repubulika y'u Rwanda yashingwa guhera kuri Garde National,kuza kuri Panthers noires, n'iyi APR fc zose zihuzwa n'amanota.

Ikipe ya Rayon sports yavukiye muri Komine Nyabisindu Perefegitire ya Butare.Ikipe y'APR fc yashinzwe na FPR 1993 ku Mulindi wa Byumba.Imyaka 27 APR fc imaze ikina mu Rwanda yagize umukeba witwa Rayon sports kuko niyo yabashije kuyitsinda ,kandi mubihe bitandukanye.

Byagiye bivugwako ikipe y'APR fc yagiye ibangamira iya Rayon sports kugeza n'ubu iyitwara abakinnyi.1998 igihe ikipe ya Rayon sports yarivuye mu mukino wa CECAFA ikanayikura imahanga nibwo umutoza wayo rurangiranwa Raul Shungu Jean Pierre yirukanywe mu nzira zitavuzweho rumwe.

Bamwe mu bakunzi cyangwa abayobozi ba Rayon sports bashyizwe mu majwi ko bagize uruhare rwo kumwirukanisha havuzwe:Umunyamategeko Zitoni Claver,Gerard Kagabo , Nyakwigendera Kabera Asiel wari Ministri mubiro bya Perezida wa Repubulika.

Uwo mwaka ikipe ya Rayon sports yarangije shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe.Shampiyona 1998/1999 nibwo umutoza wa Rayon sports Rudasingwa Rongin n'umunyezamu Bebe Muhamud berekeje mu ikipe y'APR fc,abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bati"ibi ko byishe amategeko.Ikindi cyavuzwe ni kuri Rutahizamu Jimmy Gatete wakuwe mu Rwanda n'ikipe y'APR fc akagaruka ayikinira.

Abafana baje gucika ku kibuga biba ngombwa ko shampiyona ya 2001/2002 imbaraga zigarura umutoza Raul Shungu Jean Pierre.Ikipe ya Rayon sports umukino usoza shampiyona yarushwaga amanota abiri n'ikipe y'APR fc.

Umukino wakoze amateka kuko Rayon sports yatsinzemo iy'APR fc ibitego bine kuri kimwe nayo iza kuyitsindira kuri final ku gikombe cy'Amahoro.Shampiyona ijya gutangira 2002/2003 nabwo ikipe y'APR fc yatwaye iya Rayon sports abakinnyi abandi irabagumura irabazana barayikinira.

Urugero:Makoyi,Amon Mudeyi na Nyakwigendera Janot Witakenge kuko yanakubiswe urushyi na Col Kayizari wayoboraga Ferwafa icyo gihe,ariko ubu yasezerewe mu gisirikare afite ipeti rya General.Ibibazo byakomeje kuvugwa mu ikipe ya Rayon sports ko ibitezwa n'abayobora iy'APR fc kugirengo igumane intsinzi yonyine.

2004 nanone babandi baba mu ikipe ya Rayon sports bahagarariye inyungu ziy'APR fc birukaniye umutoza Raul Shungu Jean Pierre i Byumba ayisigira Kayiranga Baptiste warumwungirije.Icyateje urwikekwe hagati y'izi kipe zombi n'umwaka 2005 aho ikipe y'APR fc yarushwaga niya Rayon sports amanota 7 kandi hasigaye imikino itatu ikayitwara igikombe cya shampiyona.

Igumuka ry'abakinnyi nka Ujeneza Robert Kolo,Abed Mulenda nabandi byashyizwe ku mutwe w'ikipe y'APR fc.Ihangana rishaka igikombe hagati yiz'ikipe ryarakomeje ariko bikavugwa ko abasifuzi bibira APR fc bakiba iya Rayon sports kugeza ubwo uwitwa Munyemana Nzenze yabivuzweho.

2008 ikipe zotsanyije igitutu bituma APR fc itsinda Zebres ibitego byinshi ihita isenyuka.Gushaka intsinzi byarakomeje hakomeza kuvugwamo bomboli bomboli ,ariko 2014 hirukanwa Rutahizamu Hamiss Cedric w'ikipe ya Rayon sports abafana benshi bahita bacika ku kibuga kugeza na n'ubu.

Ikipe ya Rayon sports yaje guhindura imyumvire Perezida wayo Gacinya akora amateka akura abakinnyi batatu bari barangije amasezerano mu ikipe y'APR fc aribo:Mukunzi Yannick,Rwatubyaye Abdoul na Rutanga Eric.Umupira wahinduye isura usa nkaho wongeye kugarura abafana,bidateye kabili babandi bahagararira inyungu ziy'APR fc mu ikipe ya Rayon sports bayobowe na Muvunyi Paul Muhirwa Fred nabandi bagaba ibitero mu ikipe basigiwe na Gacinya Denys.

Ikimenyetso cy'uko APR fc isenya Rayon sports itinya ihangana n'uko itangira rya shampiyona 2019/2020 yayitwaye abakinnyi batanu:Manzi Thierry,Niyonzima Olivier sef,Mutsinzi Ange ,Bukuru Christopher na Imanishimwe Djabil wavuzweho ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

Ubu rero bivugwako ikipe y'APR fc itegereza ko izindi zizamura Umukinnyi imyaka ibili yashira ikamutwara, amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na Ingenzinyayo com ngo APR fc yamaze kumvikana na Niyigena Clement ukinira Rayon sports.Andi makuru nay'uko Ferwafa igiye kongera kubatiza bityo Onana yakinira Amavubi nawe akerekeza muriy'ikipe y'APR fc.

Arinko hambere umupira w'amaguru utarazahazwa uy'umukino wakabaye werekana ishusho yejo hazaza Ikipe y'APR fc niramuka itsinzwe biraba biha iya Rayon sports inzira yo kuzazibira umukino wo kwishyura,naho Rayon sports niramuka itsinzwe biraba biyisaba akazi gakomeye.

Nubu bivugwako uyobora ikipe ya Rayon sports yashyizweho niy'APR fc bityo kuba yazayiha abakinnyi yifuza biroroshye.Ikindi cyavuzwe n'uburyo ikipe y'APR fc yashatse no gutwara abafana biya Rayon sports bikarangira bibananiye.

Ikindi cyavuzwe n'umusifuzi Nsoro cyane ko abayahawe amabwiriza.Umwe k'uwundi bafite amatsiko y'uyu mukino kuko Rayon sports yahanitse ibiciro.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *