Akarere ka Nyarugenge akarengane karavuza ubuhuha:Ngabonziza Emmy yahohoteye umuturage witwa Rudasingwa Munana James.

Mu Rwanda amategeko arengera umuturage arahari? amategeko ahutaza umuturage arubahirizwa?

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy (photo archives)

Umuntu k'uwundi basabwa kubahiriza amategeko kuko ar'inshingano z'umuturage.Inkuru yacu iri mu karere ka Nyarugenge aho bivugwako akarengane kavuza ubuhuha.

Ubwo Leta yabwiraga abafite inyubako zishaje kuzivugurura.

Nimuri urwo rwego umuturage witwa Rudasingwa Munana James ufite inyubako mu mudugudu w'Akanyana,Akagali ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge yabujijwe ibwami na Karubanda.

Aka karengane kajya gutangira katangiye tariki 15 Kamena 2022 bafunga imiryango igera kuri itanu yizo nyubako.Ubwo bafunga izi nyubako harimo abishyuye Rudasingwa Munana James kugirengo bakoreremo ubucuruzi.

Ubwo twahageraga tukaganira nabakorera ubucuruzi mu nzu za Rudasingwa Munana James bari baramwishyuye amezi arenga atanu,naho umushinwa waruzanyemo ibicuruzwa by'amahirwe nawe bamufungiye.

Uko twakomezaga tuganira badutangarijeko Akarere ka Nyarugenge kabateje igihombo kigera hafi miliyoni eshatu.

Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa yatangajeko umuturage ufite inyubako agomba kuzivugurura.

Igitangaje n'uko Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yirengagije ko har'amategeko agenga amabwiriza yo kubaka no gusana,ariko ubu amakuru ava mu bizerwa bo mu karere ka Nyarugenge nay'uko Ngabonziza Emmy yategetse Umurenge wa Nyamirambo kwandikira Rudasingwa Munana James ibaruwa imuhagarikira ibikorwa by'ubwubatsi.

Andi makuru ava ahizewe nay'uko aba bafunze iyi nyubako bagirana isano na Busingye wigeze kuba Ministri w'ubutabera,ubu akaba asigaye ari Ambassderi mu gihugu cy'u Bwongereza.

Andi makuru ava mu bantu batandukanye arahamyako Rudasingwa Munana James yagiranye imanza zitandukanye n'umugore we Kampororo ageze mu Rwanda yiyita Niwenkunda.

Ibi byose bikaba byaravuzwemo Gen Muhire Charles wigeze kuyobora ingabo zirwanira mu kirere.

Niwenkunda akaba yarigeze kuba umugore wa Nkurikiyinka Leandere,nyuma aza kubyarana na Gen Muhire Charles.

Inkundara yizo manza zaje kuba ndende kugeza ubwo Busingye yari Ministri w'ubutabera agenda ashyiraho amabwiriza yo kurenganya Rudasingwa Munana James.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje gushaka Rudasingwa Munana James ntitwabasha kumubona nitumubona akagira icyo atangaza tuzagitangaza.

Twagerageje Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yanga kugira icyo atangaza,cyane ko ajya avugako avugana n'itangazamakuru rya radio na televiziyo ko iryandika ntacyo azaritangariza.

Ngabonziza avugwaho ko yajujubije Musafili Leonidas akamuhunga.Aka karengane niko gatuma u Rwanda ruvugwamo ko abaturage batishimira ubutegetsi.Ninde uzarenganura Rudasingwa Munana James?

utarenganura Rudasingwa Munana James ninde?Inzego zikuriye Akarere ka Nyarugenge nimwe muhanzwe amaso.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *